Ukraine: Umudepite yateruye Minisitiri w’Intebe ari kuvuga ijambo
Intambara yongeye kurota mu Nteko Ishinga amategeko ya Ukraine ubwo umwe mu ntumwa za rubanda yateruraga Minisitiri w’Intebe ari kugeza ijambo ku Nteko ngo amusohore maze abandi bakamubuza hakaba akajagari k’imirwano hagati y’aba ba nyakubahwa kuri uyu wa gatanu.
Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Petro Poroshenko yagiye ahereza indabo Minisitiri w’Intebe Arseny Yatsenyuk maze amuterura ku ngufu amuvana kuri Podium ngo amusohore.
Intambara yahise irota hagati y’abashakaga kurengera Minisitiri w’Intebe n’abarengeraga uyu mudepite wakoreshaga imbaraga.
Minisitiri w’Intebe yariho atanga raporo y’umwaka y’ibikorwa bya Guverinoma ayoboye uyu mudepite wo mu ishyaka rya Perezida Poroshenko aramusagarira abanje kumuha indabo.
Minisitiri w’Intebe ntiyigeze yishora muri iyi ntambara yahuje abadepite bari bicaye ku ntebe z’imbere, bamwe batabara mugenzi wabo abandi bashaka kumwihaniza bakoresheje imitsi.
Abadepite b’impande za Perezida n’abo ku ruhande rw’ishyaka ririmo Minisitiri w’Intebe ntibumvikana ku kibazo cya ruswa, bamwe bavuga ko ikabije abandi ko idakabije.
Minisitiri w’Intebe mu ijambo rye yavugaga ko Guverinoma ayoboye idahabwa imbaraga zihagije zo gukurikirana ahavugwa ruswa.
Mu ijambo rye nk’uko bivugwa na kimwe mu binyamakuru byandika mu cyongereza muri Ukraine yagize ati “Ni inde ugenza ruswa? Ni umushinjacyaha. Ni inde ubishinzwe ni ibiro by’ubushinjacyaha kandi Perezida niwe ushyiraho umushinjacyaha mukuru.”
Hagati aho ubwo mu mbere mu Nteko ba nyakubahwa bariho besurana, abantu barenga 1 000 bari hanze y’inzu ikoreramo Inteko bigaragambya basaba ko Guverinoma ya Yatsenyuk yegura ndetse n’ishyaka rya Perezida Poroshenko ryari ryabimusabye.
Gusa uyu mugabo we yavuze ko azegura gusa ari uko Inteko itoye ikamuvanaho ikizere.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Reka 2017 ize wirebere.
Urabona uzakora iki nihagera? Iyo uba uba ufite icyo uzakora ntiwakabaye wihisha inyuma ya clavier.
Ibyo ntibikabe mu Rwanda kuko twe twihesha agaciro! Sinarinzi ko abazungu bakora ibintu nk’ibyo kubera ubwiyemezi bwabo! Gusa birababaje!
Mugera, uri mugera koko, izina niryo muntu! Sinzi niba uzi icyo mugera bivuga? Ni imbaragasa, zituma umuntu arwara imvunja! Ubwo se urifuriza igihugu cyawe ko cyabamo urukozasoni nka ruriya? Imana tugira nuko abameze nkawe, batekereza nkawe ntacyo mushobora kuzageraho, mwifuriza Abanyarwanda ibibi, nk’imvunja zinjira mu birenge by’umuntu! Muribeshya, umwanda twarawukize, dufite isuku ku mubiri no mu mutwe, ntaho muzabona mumenera! Rwanda oyeeee!!!
Comments are closed.