Kuva kuwa mbere i Dakar muri Senegal hateraniye inama ijyanye n’icyumweru cyahariwe amazi ku mugabane w’Afurika, iyi nama ihuje ibigo byose bigira uruhare mu gutanga amazi n’abayobozi bo mu bihugu 54 byo ku mugabane. Nk’uko bigaragazwa, ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika bihura n’ibibazo bikomeye byo kutagira amazi meza. Mu Rwanda naho abaturage bagiye barira […]Irambuye
Inzengo nkuru n’igisirikare cya Nigeria bazi neza aho abana b’abakobwa 200 bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram baherereye gusa ngo ntibashobora kujya kubabohora bakoresheje imbaraga kuko bazi neza ko bahita bicwa nk’uko byatangajwe na Marshal Alex Badeh umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria. Yagize ati “Amakuru meza dufite ku babyeyi b’abana ni uko tuzi aho […]Irambuye
Mu gihugu cya Santrafurika nibura abasore batatu bo mu idini ya Islam bishwe kuri iki cyumweru n’agatsiko k’urubyiruko rw’Abakirisitu ka Anti-balaka mu mukino w’umupira w’amaguru wa gishuti wari wateguwe mu rwego rwo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Uyu mukino wari wateguwe mu rwego rwo kugerageza kunga inyeshyamba zo mu mutwe wa Séléka zigizwe n’abayoboke b’idini ya Islam n’agatsiko […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze ayoboye inyeshyamba zitwaga Patriotic Resistance Force(FRPI) mu gace ka Ituri yakatiwe uyu munsi n’urukiko mpuzamahanga mpananbyaha rwa La Haye mu Buholandi igihano cy’imyaka 12 nyuma y’uko rusanze ahamwa n’ibyaha byo kwica, gufata ku ngufu no gusahura. Muri Werurwe uyu mwak, Germain Katanga urukiko rwamuhamije ibyaha ariko rutanga igihe cyo kuzasoma urubanza rwe […]Irambuye
Amakuru yasakaye mu Mujyi wa Lilongwe ni ay’uko uwahoze ari Depite w’agace kitwa Msodzi mu gihugu cya Malawi, akaba yari na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wungirije, Kamanya Godfref yahisemo kwiyahura nyuma yo gutsindwa amatora yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2014. Igitangazamakuru Malawivoice cyatangaje ko Kamanya wari usanzwe mu ishyaka rya Perezida Joyce Banda, People’s Party yiyahuye akoresheje […]Irambuye
Nyuma y’uko ishayaka rye ANC ritsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi nta gushidikanya kunini kwari guhari, Inteko Ishinga amategeko yahise itorera kuri uyu wa 21 Gicurasi Jacob Zuma kuyobora Africa y’Epfo indi manday y’imyaka itanu. Mogoeng Mogoeng, Umuyobozi w’Ubutabera bwa Africa y’Epfo yavuze ko uguhitamo kw’abagize inteko ishinga amategeko kujuje ibisabwa we agiye kubyemeza gusa. Umwe […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Misiri Hosni Moubarak kuri uyu wa gatatu yakatiwe igifungo cy’imyaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa. Muri Kamena 2012, Hosni yari yakatiwe gufungwa burundu ashinjwa gutegeka ingabo zari ize kurasa mu baturage bigaragambyaga bashaka kumuhirika ku butegetsi mu 2011, gusa icyo cyemezo urukiko rusesa imanza rwasabye ko cyazongera kuburanishwa. Hosni Moubarak […]Irambuye
Polisi ya Uganda iraburira abaturage bo muri Kampala muri rusange n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere by’umwihariko ko bitondera aho baca naho batuye nyuma y’uko ihawe amakuru ko umunyeshuri wa Makerere yahawe miliyoni 15 z’Amashilingi ngo atege igisasu mu nzu nini yitwa Block B ya Kaminuza. Ku muryango w’ibiro by’Ishami rya Makerere ryigisha Ikoranabuhanga hamanitse itangazo […]Irambuye
Amakuru ava mu mujyi wa Jos muri Nigeria aravuga ko ibisasu bibiri kimwe cyari giteze mu ikamyo n’ikindi cyari giteze mu modoka nti itwara abagenzi, byose byaturikiye mu isoko rwa gati ejo kuwa kabiri bimaze guhitana abantu bagera ku 118. Ibisasu bibiri byaturikiye ahantu hategerwa imodoka n’icyaturukiye mu isoko mu mujyi wa Jos rwagati, byahitanye […]Irambuye
Mu gace ka Kidal, imirwano yaranze impera z’icyumweru gishize yabashije guhagarara kuwa mbere b’itewe n’ibiganiro Gen Major Jean Bosco Kazura uhagarariye ingabo mpuzamahanga yagiranye n’inyeshyamba ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi. Kuwa mbere inyeshyamba zubahirije amasezerano zagiranye na Gen. Maj. Kazura, nyuma izi nyeshyamba za MNLA zatangaje ko zarekuye abantu bose zari zafashe nk’imfungwa kuwa gatandatu mu […]Irambuye