Joseph Kony ndetse na bamwe mu byegera bye bagize “Lord’s Resistance Army” baba bihishe muri Soudan y’amajyepfo hafi y’umupaka wa Centrafrica nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye ku wa kabiri, ntabwo yishwe nk’uko byatangiye guhwihwiswa ku wa kabiri. Hashize iminsi bivugwa ko Kony yarashwe n’ingabo z’abanyamerika ziri kumuhiga, ariko byatangajwe na Reuters ko uyu mugabo akihishe nkuko […]Irambuye
Igihugu cya Somalia kiri ku isonga mu bihugu aho ubuzima bw’umugore bugeramiwe ku isi, ibi bikaba bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe kuwa mbere n’umuryango udaharanira inyungu ‘Save the Children’ usaba gukora ibishoboka byose ngo ababyeyi n’abana bo mu bihugu birimo amakimbirane barindwe. Uyu muryango ukorera mu gihugu cy’U Bwongereza watangaje ko ababyeyi 800 n’abana bato 18 […]Irambuye
Kuri uyu wa 06 Gicurasi Minisitiri ushinzwe gukurikirana gutwara abantu n’ibintu ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru Guillaume Bulunda yemeje ko abantu 11 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ariko ko nta rirarenga bagikomeje kubashakisha. Kuri uyu wa mbere nibwo ubu bwato bwakoze impanuka bwari butwaye abantu 17 ariko hakaza kuboneka […]Irambuye
Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma yatangaje ko abagizi ba nabi binjiye mu nzu ye yo mu cyaro mu 1998 bafata umugore we ku ngufu, ibi yabitangaga nk’ibisobanuro ku mpamvu zo kubaka inzu y’umutamenwa ya miliyoni 23$ yavuye mu kigega cya Leta. Zuma yavuze ko aba bagizi ba nabi bafashwe bakaburanishwa bakanahanwa, ibi byabereye iwabo mu […]Irambuye
Umubyeyi w’umwe mu bana bashimuswe arashinja Leta ya Nigeria ko itababwira ukuri, kandi ntacyo iri kubafasha, uretse kubizeza ibitangaza gusa. Umutwe wa Boko Haram muri video y’iminota 57 yagaragaye kuri AFP, irivuga ibigwi ko ariyo yashimuse abana b’abakobwa 276, ndetse ngo igiye gutangira kubagurisha cyangwa kubashyingira ku ngufu. Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan, ku cyumweru ubwo […]Irambuye
Abantu batatu bishwe n’iturika ry’ibisasu abandi 89 barakomereka, aba batatu bahise bagwa aho mu guturika kubiri kwabaye mu mujyi wa Mombasa rwagati mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu muri Kenya. Guturika kumwe kwabereye mu modoka y’abagenzi ku muhanda wa Thika-Mombasa-Malindi ubwo ngo aba bagenzi bari bamaze kwinjira mu modoka rusange batashye. Ukundi kwabereye hafi Nyali […]Irambuye
Muri gahunda guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije yo kubabarira abari inyeshyamba bayirwanyaga biganjemo abo mu kitwe ya M23, Bundi dia Kongo, Kata Katanga n’abandi, kuri uyu wa gatatu yashyize ahagaragara urutonde rw’abagera ku ijana (100) bashya yababariye nanone. Ni ku ncuro ya kabiri Congo-Kinshasa itanze imbabazi kubahoze ari inyeshyamba bayirwanya. Muri bo […]Irambuye
Igihugu cya Uganda kigiye gutangira gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri muri iki gihugu zigera ku bihumbi 184, nyuma y’uko abenshi muri bo basabye gucyurwa iwabo. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyekongo by’ubwihariko abo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungiye muri Uganda kimwe n’ibindi bihugu bahana imbibe kubera intambara z’urudaca zayogoje iki gihugu kuva mu 1997. Nyuma […]Irambuye
Kuri uyu wa 29 Mata, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasinye Itegeko ry’ubukwe rya 2014, risobanura ubwoko bw’ubukwe butandukanye harimo gushaka abagore benshi, gushaka umugore umwe, ubukwe gakondo, ubukwe bwa Gikirisitu, ubwa Kislamu n’ubwa gihindu. Iri tegeko rirakomatanya andi amtegeko yose ajyanye n’ubukwe, rigatanga imirongo ngenderwaho kugira ngo abashyingiranwe batandukane, riteganya kandi imihango n’ibijyanye no […]Irambuye
Abantu bagera kuri 60 baguye mu mpanuka ya Gari ya Moshi abandi 60 barakomereka ubwo yari itwaye ibicuruzwa mu gace ko mu majyepfo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe gukurikirana ingendo za Gari ya Moshi. Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko udasanzwe w’iyi Gari ya Moshi ubwo yambukiranyaga ikiraro cya Katongola giherereye hafi […]Irambuye