Digiqole ad

Malawi : Kamanya Godfrey yiyahuye nyuma yo kubura umwanya w’ubudepite

Amakuru yasakaye mu Mujyi wa Lilongwe ni ay’uko uwahoze ari Depite w’agace kitwa Msodzi mu gihugu cya Malawi, akaba yari na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wungirije, Kamanya Godfref yahisemo kwiyahura nyuma yo gutsindwa amatora yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2014.

Uwiyahuye
Kamanya odfrey wiyahuye

Igitangazamakuru Malawivoice cyatangaje ko Kamanya wari usanzwe mu ishyaka rya Perezida Joyce Banda, People’s Party yiyahuye akoresheje imbunda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 22, Gicurasi 2014.

Uyu mugabo yiyahuye ngo kubera ko amakuru yatangiye gukwirakwira ajyanye n’ibyavuye mu matora, aremeza ko yatsinzwe bikaba byari kumuviramo gutakaza umwanya wa depite yari asanganywe mu Nteko Nshingamategeko ya Malawi.

Hon. Kamanya ngo yasize yanditse ibaruwa mbere yo kwiyahura  asaba Perezida Joyce Banda kuzagerageza ibishoboka akita ku mwana we w’umukobwa yasize witwa Thoko, akazamufasha mu bijyanye no kwiga.

Muri iyo baruwa kandi ngo yasize avuze uko imitungo ye yasize izagabanywa n’abo mu muryango we.

Faceofmalawi yo ivuga ko Kamanya yiyahuye akoresheje imbunda akaba yirashe mu gatuza ahita apfa, ngo byabaye ku isaha ya saa cyenda n’igice, (3h30 a.m) mu rukerera.

Kamanya ngo ntabwo yaryaga iminwa mu kunenga ishyaka Democratic Progressive Party (DPP) ry’uwabaye Perezida wa Malawi Bingu wa Mutharika rikaba ryarageze ku butegetsi mu 2009 nyuma y’urupfu rwa Mutharika rigasimburwa na PP rya Joyce Banda.

Ubu Democratic Progressive Party ni ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Malawi.

Mu mwaka ushize wa 2013, Kamanya Godfrey anenga DPP yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, ubutegetsi bw’ishyaka DPP bwabeshye Abanyamalawi ko ibintu byagendaga neza mu gihugu, kandi igihugu cyari kigeze aharindimuka. Ishyaka DPP ryari icyorezo cyashoboraga kwica Abanyamalawi iyo rikomeza kuyobora igihugu.”

Ku butegtsi bw’ishyaka DPP rya Bingu wa Mutharika, igihugu cya Malawi cyari ku isonga ku rutonde rw’ibihugu byamunzwe na Ruswa ku isi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyi nkuru ntaho ihuriye niyifoto,mukosore

  • Umurengwe wica nk’inzara…

  • Aravuga ngo umutungo we uzagabangwe abo mu muryango we, kandi ngo Joyce Banda azamurere umwana! Birahabanye!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish