Leta n’ingabo za Nigeria bazi aho abakobwa 200 bashimuswe bari
Inzengo nkuru n’igisirikare cya Nigeria bazi neza aho abana b’abakobwa 200 bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram baherereye gusa ngo ntibashobora kujya kubabohora bakoresheje imbaraga kuko bazi neza ko bahita bicwa nk’uko byatangajwe na Marshal Alex Badeh umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria.
Yagize ati “Amakuru meza dufite ku babyeyi b’abana ni uko tuzi aho baherereye gusa ntitwahabwira kandi natwe ntabwo twakwica abakobwa bacu twitwaje ko dushaka kujya kubabohoza.”
Ibyumweru bitanu birashize abakobwa bigaga mu ishuri ryisumbuye bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, bivugwa ko baba bari mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria hafi y’ikiyaga cya Chad.
Mu cyumweru gishize gusa abantu bagera ku 150 bishwe n’ibisasu n’ibitero byitwaje intwaro byakozwe n’umutwe wa Boko Haram. Kuwa kabiri w’icyumweru gishize abantu 130 b’abasivile baguye ku isoko ry’ahitwa Jos bazize ibisasu byahatezwe, nyuma gato abandi 48 baguye mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Leta na Boko Haram ahitwa Chibok.
Umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau yasabye Leta ya Nigeria kurekura imfungwa zigera ku 100 za Boko Haram zikaguranwa aba bakobwa. Leta yanze ubu bwumvikane.
Ibi byatumye Boko Haram ivuga ko igiye gutangira kugurisha aba bakobwa ku bagabo babifuza bashaka kubagira abagore niba ubusabe bwabo butubahirijwe.
Leta ya Nigeria by’umwihariko Perezida Goodluck Jonathan bahangayikishijwe n’iki kibazo ndete bari gushyirwaho igitutu imbere mu gihugu n’amahanga kubera ubushobozi bucye bagaragaje muri iki kibazo.
Nigeria ni igihugu kinini gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 168, aba baturage basa n’abigabanyijemo ibice bibiri binini aho abakilistu batuye igice cy’amajyepfo naho abasilamu bagatura igice cy’amajyaruguru.
Perezida Goodluck Jonathan mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko atabasha gusinzira neza kuva aba bakobwa bashimutwa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi byose mbona ababiri inyuma ari abazungu, none se ntibagira za satelite? Nigeria irazira kuba imaze kuba igihugu cya mbere muri Afurika mu bukungu kandi abazungu bakaba batahafite ijambo nk’iryo bafite muri Afurika y’epfo. Baragira ngo baze bitwaje gucyemura iki kibazo, basahure petrol, hanyuma bumvikane na Boko Harm, irekure abo bana, berekane ko badahari igihugu nta mahoro cyagira, hanyuma bahiturire akaramata bisahurira uko bishakiye, bakayigira nka DR Congo! Njye ni uko mbibona!