CAR: Abasore 3 b’Abasilamu bishwe n’Abakirisitu ba anti-balaka
Mu gihugu cya Santrafurika nibura abasore batatu bo mu idini ya Islam bishwe kuri iki cyumweru n’agatsiko k’urubyiruko rw’Abakirisitu ka Anti-balaka mu mukino w’umupira w’amaguru wa gishuti wari wateguwe mu rwego rwo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu mukino wari wateguwe mu rwego rwo kugerageza kunga inyeshyamba zo mu mutwe wa Séléka zigizwe n’abayoboke b’idini ya Islam n’agatsiko ko Anti-balaka kiganjemo Abakirisitu nyuma y’imvuru zimaze igihe zishyamiranyije izo mpande zombi.
Ousmane Abakar, akaba umuvugizi w’umuryango w’abayoboke ba Islam mu gihugu cya Santrafurika, yatangarije BBC, ko umukino nyirizina wari watangiye ariko nyuma uza guhagarikwa n’abo mu gatsiko ka Anti-balaka bashimuse abasore b’Abasilamu mu bari aho barabica.
Inkuru ya RFI ivuga ko imirambo y’abo basore yari yakaswe bimwe mu bice bigize umubiri. Ingabo z’igihugu cy’U Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro, MISCA ziri muri ako gace ariko ntacyo zigeze zitangaza ku byabaye.
Sebastien Wenezoui, akaba umuhuzabikorwa w’agatsiko ka Anti-balaka, avugana n’ibiro ntaramakuru Reuters, yamaganye icyo gitero anavuga ko abasore b’Abasilamu bashimuswe bagera ku 10, bakaba barashimuswe n’agashami ka Anti-balaka ahitwa Boy Rabe mu mujyi wa Bangui.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
KIRISITU YEZU AKUZWE, ariko jyewe ndahanuza ibi bintu ni KIRISTU UBATUMA ariko KIRISITU YEZU MWANA W’IMANA WAKWIYERETSE IZI NKOZI Z’IBIBI ZIHAYE KWIYITIRIRA IZINA RYAWE MU MABI YAZO ZIKORA BIYEREKE UBUMVISHE KO URI IMANA KANDI URI HEJURU YABYOSE urabona aya mashitani ariko NEVER AGAIN KO IDAKORA KANDI MBONA BISA NKA 1994 dore ni kuriya basaga nikuriya barebaga ninako bambaraga.