Nigeria: Boko Haram yigaruriye undi mujyi uturanye na Cameroon
Abaturage bo mu Mujyi wa Banki babwiye BBC ko abarwanyi ba Boko Haram birukanye ingabo za Nigeria muri uriya mujyi uturanye na Cameroon bakawigarurira.
Kugeza ubu igisirikare cya Nigeria ntikigira icyo gitangaza kuri iyi nkuru. Hari ubwoba ko intego ya Boko haram ari uguhuza agace gaherereyemo uyu mujyi na Leta ya Borno ifite umurwa mukuru wa Maiduguri ari nawo cyicaro cyayo.
Abakurikiranira ibintu hafi bafite impungenge ko Boko Haram yazigarurira Nigeria nk’uko ISIS yagaruriye Iraq.
Babashingira ku ngingo y’uko Boko Haram yashyizeho agace yise ko ari Leta ya Kisilamu nk’uko ISIS nayo yashyizeho iyi Leta mu Majyaruguru ya Iraq hafi ya Syria.
Ibihugu bya Nigeria, Cameroon, Chad, Benin na Niger byemeranyijwe gushyiraho umutwe w’ingabo naba maneko ngo barebe ko banesha Boko Haram ikomeje kotsa igitutu ingabo z’igihugu nka Nigerai gifatwa nka kimwe mu bikomeye muri Afurika.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Tabara aba NIGERIA mwa ba nya afrikamwe kanzi abazungu nibayigira nka MALI aho bayiciyemwo ibice 2 ngo bahore baza mu mishikirano cg nka Lybia, Afrika yose izahomba si Nigera gusa!!!
Imana nitabare!!!!!