Digiqole ad

Inzego z’ubuzima za USA zaburiye Kenya kwitegura Ebola

Umuyobozi wo hejuru mu rwego rw’ubuzima rwo kurwanya indwara z’ibyorezo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, yaburiye igihugu cya Kenya kwitegura ko indwara ya Ebola yagera mu gihugu cyabo.

Ebola muri Afurika
Ebola muri Afurika

Dr Tom Kenyon  yagize ati “Ibihugu byose ndetse na Kenya bigomba kwitegura kwakira umurwayi wa mbere.” 

Uyu muganga asaba ibihugu byose gushyiraho itsinda ryihutirwa ryo guhita ritabara mu gihe hari umuntu utahuweho Ebola ubonetse nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya.

Akavuga ariko kandi ko ibihugu bikwiye kwitegura mbere kurwanya iyi ndwara bitarindiriye kumva ko yageze mu gihugu.

Muri Kenya inzego z’ubuzima zivuga ko ziteguye kubona umuntu ufite indwara ya Ebola, kubitangaza, kumushyira mu kato no gukurikirana neza imirambo y’abashobora guhitanwa n’iki cyorezo.

Kuri uyu wa kabiri Nzeri 2014 umuyobozi wa Medecin Sans Frontieres yatangaje ko indwara ya Ebola muri iyi minsi isa n’iri kunesha isi, kuko iri kurushaho gukwirakwira.

Kenya ni isangano ry’ingendo z’urujya n’uruza mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Bivugwa ko ari hamwe mu hashobora kugaragara bwa mbere iyi ndwara iramutse igeze muri iki gice cya Afurika.

Dr Kenyon kuri uyu munsi yatangaje ko Ebola ishobora gukomeza gukwirakwira mu bindi bihugu.

Dr Kenyon ati “Iyi virus ubu ntabwo turi kubasha kuyigenzura, igeze ku rwego tutigeze tubona mbere.”

Uyu muganga ariko avuga ko abashakashatsi bakomeza gukora ibishoboka ngo barebe uko babona umuti wayo.

Akavuga ko amaherezo Ebola izahagarara. 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nonese ko bavuga ko hari abazungu babiri banyweye umuti wa zip bagakira ni gute abandi bo bawukoresha ntibakire?ni ugusenga birakomeye gusa imana itabare.

Comments are closed.

en_USEnglish