U Rwanda na DRCongo byatangihe imirimo yo kugaragaza urubibi bihuriyeho
Ni indi ntambwe nshya mu kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ibihugu byombi byumvikanye gushyiraho itsinda ry’impuguke ziga ku kibazo cyo kugaragaza ibimenyetso byerekana urubibi hagati y’ibi bihugu nyuma y’amakimbirane yakunze kuvuka bitewe n’icyo kibazo.
Iri tsinda ry’impuguke zatangiye gukora akazi kazo kuva ku wa mbere tariki ya 25 Kanama 2014, iyi mirimo ikazasozwa kuwa gatandatu.
Izi mpuguke zifite iminsi itandatu zikaba zazengurutse ahantu hangana km 60 zigize urubibi u Rwanda ruhana na DRC kandi zikazagerageza kugaragaza ahantu 22 hari hashinze ibimenyetso byerekana urubibi.
Aka kazi gasa n’akagoye kuko ibyinshi mu bimenyetso byashinzwe ubu byarashaje kuko amaboroni atanu gusa ni yo abasha kugaragara dore ko ibyo bimenyetso byashyizweho ku gihe cy’Abakoloni hakaba hashize imyaka myinshi kandi ntibyigeze bivugururwa.
Ku bw’iyo mpamvu bimwe mu bimenyetso ntibikigaragara ibindi byarimuwe, bisa n’aho urubibi hagati y’u Rwanda na DRC rutagaragara.
Inzobere ziriyambaza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka muranga cyerekezo (boussoles) n’ibindi bikoresho bipima ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga (GPS), zikaba zatangiye ako kazi katoroshye zihereye mu mujyi wa Goma.
Ni akazi katoroshye gasaba ubushishozi ndetse n’ubushake bwa politiki kuko ibizavamo ni byo bizagenderwaho mu gushyiraho ibimenyetso bishya bikoze ururbibi.
Bisabwe n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, u Rwanda na DRC byari byatangiye akazi ko kugaragaza urubibi rubitandukanya 2009 ariko iyo mirimo yaje guhagarara nta cyo igezeho.
Icyo gihe amaboroni atanu ni yo yabashije kugaragara muri 22 yashinzwe. Kuri iyi nshuro ibihugu byombi byiyemeje kurangiza ako kazi ko kugaragaza urubibi rubitandukanya, ibi bihugu bikazahura ku itariki ya 15 mu Rwanda kugira ngo bikemure iki kibazo.
RFI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Congo nibigendamo neza bishobora kuzagarura amahoro kuko nubundi baza ku mwanya wa mbere mukwangiza ubusugire bw’igihugu cyacu gusa ntawabura gushima intambwe imaze guterwa twifuza kubona Congo ituranye neza nu Rwanda.’
URIYA MUPOLISI KOMBONA YIBEREYE KURI WHATSAP BURI KOKO ARI KUNURINZI,IYO HATABA INGABO ABANYE CONGO BABA BARATWINJIRANYE KABISA.
NGAYABERURA URANSEKEJE KABISA ,,,,,,,,,,,, Ibaze kweri Polise na Watsapp uwo yaba ari umucongoman ariko reka nitegereze neza
Kariya ga Picture k’umu Police karandangije! Aba Police ni aba civil koko! cyakora uriya umenya ari umunyecongo.. ntawaba amuzi ra?
ariko nubundi iki gihugu kigituranyi nicyo rwose usanga gifite imyitwarire idahwitse, baba ingabo cg abaturage muri rusange, ngabo abaza kwiba inka mu Rwanda, ngabo abaza kwiba ibihingwa nibindi bitandukanya , ngabo abahohotera abanyarwanda iyo bageze iyo muri congo, ibi bikorwa by’ubushotoranyi nibyo usanga bidahwitse kandi bishobora kubyura ukutumvikano ariko wenda ubwo urubibi rugiye kugaragazwa
Ngayaberura sha nange uziko mbibonye ahahahaha!!!!!!sha nakumiro koko nabanje kugirango niblau byawe none koko dore yibereye kugaterefone ari gustapura da ahaha
Comments are closed.