Digiqole ad

Tanzania: Pombe Magufuli ni we ushobora kuzasimbura Kikwete ku butegetsi

 Tanzania: Pombe Magufuli ni we ushobora kuzasimbura Kikwete ku butegetsi

Dr Pombe Magufuli yishimira intsinzi ye

John Pombe Magufuli w’imyaka 56 niwe muri iyi week end watorewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge.

Dr Pombe Magufuli yishimira intsinzi ye
Dr Pombe Magufuli yishimira intsinzi ye

Pombe ashobora gusimbura Jakaya Kikwete wari usanzwe ayobora iki gihugu ariko mande ze zimaze kurangira.

Magufuli wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo yari ahanganye n’abagore babiri barimo uwari uhagarariye Zanzibar. Ni ubwa mbere mu mateka ya CCM abagore bagerageza amahirwe yabo yo gutorerwa kuyobora Tanzania.

Abo bagore ni Minisitiri w’Ubutabera Asha Rose Migiro na Amina Ali wahoze ari intumwa y’umuryango wa Africa muri USA.

Mu cyiciro cya mbere Pombe yari ahanganye n’abantu 38, ariko bagiye bakuranwamo gutyo gutyo kugeza Magufuli Pombe asigaranye na bariya bagore.

Abakurikirana politiki ya Tanzania  bavuga ko Magufuli agomba kugeragaze kongera guhuza abayoboke ba CCM basa n’abatangiye gucikamo ibice.

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania na ryo riri kureba uko ryazabona imyanya myinshi muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Nshingamategeko, ariko ngo ubu ntabwo rikomeye nko muri 2010. Icyo gihe ryaje rifite amajwi 40% nk’uko ikinyamakuru qz.com cyabyanditse.

Mu bindi Magufuli azahangana na byo harimo kugabanya ubukene mu baturage kuko ngo abamutoye aricyo bamusabaga cyane.

Ngo nubwo ubukungu bwa Tanzania buzamuka ku kigero cya 7,6% ngo hari ubusumbane buri heuru hagati y’abakene n’abakire.

Magufuli kandi ngo azahangana no kureba ukuntu yatuma petrol na gas biri mu butaka bwa Tanzania byacukurwa bikoreshwa neza bigakurura abashoramari ariko abaturage na bo bikabagirira akamaro.

Pombe Magufuli afite impamyabumenyi y’ikirenga mu butabire (PhD in Chemistry). Yakoze mu buyobozi bwa Tanzania igihe kirekire. Yashinzwe za Minisiteri y’Uburobyi ndetse n’iy’Ubutaka mbere yo kuyobora iy’umurimo ubu.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Imana Izamufashe.Ariko Ubuyobozi Bwiza Nibwo Abanyagihugu Bifuza

  • Yego rata ntubonasukwabandi babigenza.

  • niwumva abayozibubaha amategeko nabaturage ahubwo kikwete akwiye ishimwe

    • GENDA UMUSHIME NIBA MUHUJE AMATEKA MWAGIYE MUREKA KWIGERERANYA. Nkuko nyerere yasize TZ bikaba aribyo yubakiraho kandi byasabye nyerere imyaka 30 ngo ashyire TZ kumurongo abona guharira abandi ninako HE PK AZABIGENZA KUGIRANGO YIZERE KO IGIHUGU GITUNGANYE ABONE GUHARIRA ABANDI.

  • @Leonard: Iyo ujyayo unyura ku mupaka wa Rusumo kandi urafunguye. Ejo uzafate iya mbere wimukureyo.

  • Ariko jye abantu baransetsa! Ese ko mbona hari abarakajwe n’uko hari abashimye uko Tanzania ihererekanya ubuyobozi, mugatangira kubwira nabi utanze iyo comment ye, murakeka ko abacyuriye? Ubundi se si uburenganzira bwa buri wese kumva ibintu uko abishaka? Simperuka se na HE ubwe ashaka ko abantu bagira ibiganiro birambuye kugira ngo abemera n’abatemera ko aguma kubutegetsi bose bagire uko babyumva? None se nk’ubu wowe wiyita “NKUNDA” cg wowe wiyita ” Patti”, ko mugaragaje ko mugiriye umushiha abashimye Tanzaniya, buriya koko babatwaye iki? Ariko mwagiye mugabanya amarangamutima munyungu rusange?. Mwese mugire amahoro y’Imana kd Imana ikomeze kurinda U Rwanda rwacu.

Comments are closed.

en_USEnglish