Digiqole ad

Kenya: Batewe n’abitwaje imbunda ziremereye ntibagira icyo baba

 Kenya: Batewe n’abitwaje imbunda ziremereye ntibagira icyo baba

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko abarwanyi bitwaje imbunda ziremereye bagabye igitero ku modoka nyinshi zari zirimo abagenzi benshi baherekejwe n’abasirikare hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia mu gace kitwa Lamu. Igitangaje ni uko ngo nta muntu wakoretse cyangwa ngo agwe muri icyo gitero.

Urebye aho amasasu agomba kuba yaje aturuka , ukareba n'iyi ndobo y'abaganga biragoye kumva ko bose bavuyemo ari bazima
Urebye aho amasasu agomba kuba yaje aturuka, ukareba n’iyi ndobo y’abaganga biragoye kumva ko bose bavuyemo ari bazima

Muri aka gace gaturanye n’ahitwa Mpeketoni si ubwa mbere kagabweho ibitero nk’ibi bigahitana abantu benshi bigabwe n’abarwanyi ba Al Shabab.

Muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan Abasilamu baba bibabaza mu rwego rwo guha Allah icyubahiro kurushaho no gukorera abandi neza, Al Shabab yo yiyemeje kwica abantu benshi uko bishoboka kose.

Ku munsi w’ejo yahitanye abantu 14 kandi n’uyu munsi birashoboka ko hari abo yishe n’ubwo bitaratangazwa n’urwego rwigenga.

Umwe mu babonye uko ibintu byagenze yabwiye AFP  ko bariya barwanyi bateye ziriya modoka bakoreshe za grenade n’imbunda zirasa amasasu menshi bita machineguns.

Yongeyeho za bus zangiritse cyane bityo umuntu akaba yakwibaza ukuntu nta muntu waguye  mu gitero nka kiriya.

Uyu muntu wabonye uko byagenze avuga ko abagenzi bari muri bus ebyiri nini ziherekejwe n’imodoka ebyeri imwe ya Police indi y’abasirikare.

Police yemeje ko koko biriya byabaye kandi ko bari gukora iperereza no kugarura umutekano mu gace  byabereyemo  gaturanye n’icyambu cya Mombasa.

Ubuyobozi bwa Kenya buritegura kuzakira Perezida Obama wa USA  muri iyi Nyakanga ariko nanone Al Shabab iteye inkeke kubera ibitero byayo bya hato na hato bidasiba gukora Kenya mu jisho.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mufanyire imbwa za ba somalie izisigaye muzicyure iwabo zige kugwayo nizo ziteza ibibazo muri Kenya.

    Ataribyo Kenya iraza kuba nka DRC , Burundi cg Somalie

    • Uvuga ivyutazi!! Ntiwarukwiriye kugereranya Somalia nu Burundi?

      • Wumva ibyo ushaka kumva usibye ko Burundi nta kinini burusha Somaliya ariko uwo mugenzi wacu yavuze ati “Ataribyo Kenya iraza kuba nka DRC , Burundi cg Somalie”. Ntabwo yavuze ko u Burundi buza kuba nka Somaliya.

    • Wibagiwe ko Abasomali babanaga neza na Kenya kugeza igihe Kenya ikurikiriye amaronko ikajya gutera Somaliya maze Al Shabab ikabona urwitwazo rwo kwica “inzirakarengane”. Kwica Gitera….

  • Somalie, Burundi ,DRC , Soudan ku rwego rw’umutekano nyina ubibyara n’umwe rukumbi.

    Kora igenzura niko ubisanga ikimenyimenyi wowe ubijujura wasanga uri mu buhungiro !!!

    • Rwanda=somalia

Comments are closed.

en_USEnglish