Uganda : Museveni yashyizeho umuhuza mu ba Minisitiri bamwe batumvikana
Kubera ukutumvikana kumaze igihe kuvugwa mu bagize Guverinoma ye kubera ko ngo abayijemo vuba basuzugura abayimazemo igihe, Perezida Museveni yashyizeho Ruth Nankabirwa ngo arebe ukuntu yabahuza bakumvikana.
Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda we yemeza ko kuba hari ibyo ba minisitiri bamaze igihe muri Guverinoma batakumvikanaho n’abayijemo vuba ari ibisanzwe ariko ko kuvamo amakimbirane byo byaba ari agahomamunwa.
Bimwe mubyo ba Minisitiri bamaze igihe muri guverinoma bashinja abayijemo vuba ngo ni uko abashyashya basuzugura abahamaze igihe, ugasanga barigize ba nyamwigendaho kandi ngo nibo bakunda guhabwa za mission zo kujya hanze kenshi.
Abakurikirana ibibera muri Uganda bemeza ko aya ‘makimbirane’ yagize ingaruka ku mikorere ya Guverinoma kandi bituma hari ibidakorwa neza.
Nankabirwa ngo azagerageza kureba ukuntu yahura n’abavugwa mu kibazo maze buri wese baganire arebe aho ikibazo kiri hanyuma abahuze buhoro buhoro.
Uyu mugore umaze igihe muri Politike ya Uganda yabwiye Daily Monitor ko yahawe inshingano zo gutuma ba minisitiri bongera gusenyera umugozi umwe.
Amakuru avuga ko za minisiteri zikunze kugaragaramo ibibazo kenshi ari iy’Ubuhinzi, Ubutaka, Ubukerarugendo n’iy’Uburezi.
Bamwe muri ba Minisitiri baganiriye na Daily Monitor bo muri aba bitwa ko ari inararibonye( senior ministers) bavuze ko ba minisitiri bakiri bashya muri Guverinoma ngo nta kizere gihagije bifitemo cyatuma babasha gusohoza inshingano zabo neza.
Nankabirwa yavuze ko abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri zose basabwe kuzajya bibutsa ba Minisitiri gahunda zose za Leta hatarebwe niba ari bashya cyangwa basanzwe mu mirimo yabo.
Mu kwezi gushize Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yavuze ko kuba hari ibyo abantu batakumvikanaho ari ibisanzwe ariko ko biba byiza iyo hirinzwe ko byavamo amakimbirane yatuma inzego zidakorana neza.
Ku rundi ruhande ariko, Nankabirwa avuga ko iki kibazo kitaragera kure kuko kitari muri za Minisiteri zose.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Kuki se we atabeguza ngo abandi abahindure ibigarasha? Museveni atangiye kunanirwa.
Karangwa, ibigarasha nta wubigira byo ni byo ubwabyo byigira byo! ubwo rero uzavuga ko hari uwakugize cyo!!! Naho kweguzwa wiha kunegura ubwo wakumbuye ba Nsekalije babaga muri Ministere bakayigira agasitwe bagaturaaa imyaka n’imyaniko baringaniza amoko n’uturere nta n’umweguje!! Karangwa Wowe guca amakamba akuboshye keretse nibongera bagatangira urugamba rwo kukubohora cg nta wakwirirwa agutaho umwanya kuko muri bake cyane abafite iyo myumvire!!
Ikibazo ni birura bose !!
Kuyobora Uganda niragoye kuko buri wese ni kirura
Ahh. Museveni nawe aransetsa kweli. Yashizeho umuhuza w’abaminisitiri!!!!!!!!!!
Yahinduye Guverinoma se. Aba minisitir ubundi aba ari abakozi ba Prezida wa repubulika, kuko ashobora kubahindura nta yindi procedure aciyemo uretse gushingira ku ngingo y’Itegeko Nshinga ibimuhera ububasha. Niyirukane abatera uko kutumvikana, ikibazo gikemuke.
Comments are closed.