Digiqole ad

South Africa: Zuma yavanyeho icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri

 South Africa: Zuma yavanyeho icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri

Abanyeshuri b’Abirabura nibo biganje mu bigaragambya

UPDATE: Nyuma yo guhura n’abanyeshuri bari bamaze icyumweru bigaragambya bitewe n’icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri muri Kaminuza, Perezida Jacob Zuma yavanyeho iki cyemezo.

Abanyeshuri bari bamaze igihe bigaragambya bageze no ku biro by’Ishyaka ANC ndetse n’iby’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko yemera kuzahura n’impande, urw’abanyeshuri n’abahagarariye kaminuza mu gihugu.

Zuma yagize ati “Twumvikanye ko nta kongera amafaranga y’ishuri kuzabaho muri  2016.”

Yongeho ko “Mu gihe kirekire, hari ibibazo byagaragajwe bikeneye kubonerwa umuti, birimo icyo kwigira ubuntu, ubwigenge bw’inzego n’ikivanguraruhu  ‘racism’.”

 

Inkuru ya kare Mu gihugu cy’Afrika y’Epfo hashize iminsi abanyeshuri ba Kaminuza bari mu mihanda bamagana izamurwa ry’amafaranga y’ishuri, kuri uyu wa gatanu Perezida Jacob Zuma arahura imbonankubone n’abahagarariye abigaragambya kigira ngo baganire kuri iki kibazo cy’izamurwa ry’amafaranga y’ishuri.

Abanyeshuri b'Abirabura nibo biganje mu bigaragambya
Abanyeshuri b’Abirabura nibo biganje mu bigaragambya

Iri zamurwa ry’amafaranga y’ishuri barinenga ko rishaka guheza Abanyafurika y’Epfo b’Abirabura, n’ubusanze bagize umubare muto w’abanyeshuri muri Kaminuza zo muri iki gihugu.

Zuma ntacyo aratangaza ku bijyanye n’iyo myigaragambyo ikomeye cyane.

Kuwa kane w’iki cyumweru abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bagiriye imyigaragambyo ku ngoro y’inteko ishinga amategeko bagerageza kubangamira isomwa ry’ingengo y’imari y’agategamyo.

Perezida Zuma ashingiye ku izamurwa ry’amafaranga y’ishuri ho 11,5% kuri uyu wa kane yavuze ko ntawahakana ko abanyeshuri bo mu miryango ikennye cyane batazahura n’ikibazo cyo kubona ubumenyi bwa Kaminuza.

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Zuma arahura n’abahagarariye abanyeshuri muri Kaminuza zitandukanye n’abahagararaye ubuyobozi bw’izo Kaminuza.

Aba banyeshuri bujuje icyumweru kimwe bigaragambya aho bagaragariza uburakari bukomeye ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC).

Ku wa kane abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bari ku biro bikuru by’ishyaka ANC bazunguza ibyapa banaririmba indirimbo zisaba ko habaho uburezi bwa buri wese.

Iyi myigaragambyo niyo ya mbere ibaye ikaze muri za kaminuza kuva iki gihu cyakwigobotora ubutegetsi bwagenderaga ku ivangura Apartheid mu 1994.

Imyigaragambyo yatangiriye muri kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg aho yakwirakwiriye mu zindi kaminuza zirenga 10 mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Kuri ubu kaminuza zamaze kubamo akajagari cyane zabaye zifunzwe.

Polisi y’igihugu nayo yakomeje kugerageza guhagarika iyi myigaragambyo, ariko biba iby’ubusa. Abanyeshuri bavuga ko bazigaragambya kugeza guverinoma na Perezida ubwe ahagurutse akagira icyo akora.

Kuri uyu wa kane abanyeshuri 29 batawe muri yombi na Polisi bajya kuburanishwa ku cyaha cyo guteza impagarara mu gihugu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish