Digiqole ad

Centrafrique: Hongeye ubugizi bwa nabi nyuma y’urupfu rw’abasilamu babiri

 Centrafrique: Hongeye ubugizi bwa nabi nyuma y’urupfu rw’abasilamu babiri

Ubugizi bwa nabi bwongeye kubura muri Bangui

Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa gatatu hishwe abasore babiri b’abasilamu mu mujyi wa Bangui imibiri yabo ikaboneka kuwa kane muri quartiers za Fatima na Nzangoyen zituwe cyane n’Abakristu, abasore b’Abasilamu bahise begura intwaro batera utu duce barasana n’abaho mu gihe cy’amasaha menshi nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Ubugizi bwa nabi bwongeye kubura muri Bangui
Ubugizi bwa nabi bwongeye kubura muri Bangui

Abantu benshi muri aka gace katewe bahise bahungira muri Kiliziya ya Notre Dame de Fatima maze aba basore b’abasilamu bahita bashaka gutera kuri iyi kiliziya ariko basubizwa inyuma n’ingabo za MINUSCA.

Kugeza ubu abaguye muri ubu bugizi bwa nabi ntabwo umubare wabo uramenyekana gusa ngo bashobora kuba atari  bacye kubera igihe imirwano yamaze kuva ku gasusuruko kugera nimugoroba.

Kuwa mbere no kuwa kabiri abantu bagera kuri barindwi bari bishwe muri quartier zitandukanye i Bangui nyuma y’uko bamwe mu bari bagize umutwe wa Anti-balaka bateye abo ku nyeshyamba za Séléka.

Iki gihugu kiracyageramiwe n’umutekano mucye ushingiye ahanini ku bice bibiri by’amadini ya Islam n’Abakristu byabibwemo urwangano rukomeye.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibya Centre Africa n’agahoma munwa. nubu tuvugana aba christu bahungiye muri eglise fatima ariko yagoswe n’aba islam bashaka kuyitwika. ubu haravuga za grenade nyinshi n’amasasu

Comments are closed.

en_USEnglish