Digiqole ad

Rutshuru: FDLR irakekwaho gushimuta abakozi 14 b’umuryango nterankunga

 Rutshuru: FDLR irakekwaho gushimuta abakozi 14 b’umuryango nterankunga

Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta abakozi barebaga iby’imirire muri Rutshuru

Mu mujyi muto witwa Katwiguru muri Teritwari ya Rutshuru muri Congo Kinshasa abakozi 14 b’umuryango nterankunga ufatanya na UN World Food Program bashimuswe kuri iki cyumweru bavuye mu kazi kabo. Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda niwo uri gukekwa gukora iki gikorwa nk’uko bitangazwa na AFP.

Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta abakozi barebaga iby'imirire muri Rutshuru
Abarwanyi ba FDLR baracyekwaho gushimuta abakozi barebaga iby’imirire muri Rutshuru

Aba bakozi 12 n’abashoferi babiri, bafatiwe mu gice cy’icyaro muri 120Km uvuye mu mujyi wa Goma aho bari bavuye kugenzura uko imirire ihagaze mu cyaro ngo batange imibare ifatika hagamijwe gufasha abatuye aho.

Liberata Burotwa umuyobozi wungirije wa teritwari ya Rutshuru yatangaje ko kugeza ubu bakeka ko inyeshyamba z’umutwe wa FDLR arizo zaba zashimuse aba bakozi.

Kuri uyu wa mbere imijyi mito mito imwe n’imwe mu burasirazuba bwa Congo abayituye baramukiye mu kimeze nk’imyigaragambyo yo kwanga kuva mu ngo zabo ngo bereka Leta ko babajwe n’uburyo yananiwe kuvana uyu mutwe mu gihugu cyabo.

Abarwanyi ba FDLR baherutse kugaba igitero muri iyi teritwari bakomeretsa bikomeye abaturage batatu, ubundi basahura ibya rubanda basubira mu mashyamba.

Uyu mutwe uvuga ko ugamije gufata u Rwanda uvugwaho ibikorwa bibi mu burasirazuba bwa Congo birimo gushimuta abantu, gufata abagore ku ngufu, kwica, gusahura abaturage n’ibindi. Abagize uyu mutwe barimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Avuga ku kibazo cy’uyu mutwe mu cyumweru cyashize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko uyu mutwe ukingiwe ikibaba na bamwe mu bakomeye ku isi badashaka ko uranduka burundu kuko ngo wo ubwawo atari umutwe ufite imbaraga zo guhangana n’igisirikare cy’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mu babakingira harimo nabo baterankunga ubwo basomyeho ahari imvugo yabo irahinduka uretse ko “akameze icwende ntikoga”

Comments are closed.

en_USEnglish