Digiqole ad

Tanzania: Anna Elisha Mghwira, umugore waje inyuma ya Magufuli na Lowassa

 Tanzania: Anna Elisha Mghwira, umugore waje inyuma ya Magufuli na Lowassa

Niwe mugore wenyine wari uhanganye n’abagabo barindwi

Niwe mugore wenyine wari mu bakandida umunani bahataniraga umwanya wa Perezida wa Republika ya Tanzania, mu byavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’amatora niwe wafashe umwanya wa gatatu inyuma ya John Pombe Magufuli watsinze na Edward Lowassa wamukurikiye.

Niwe mugore wenyine wari uhanganye n'abagabo barindwi
Niwe mugore wenyine wari uhanganye n’abagabo barindwi

Uyu mugore ni umuyobozi w’ishyaka rishya muri Tanzania ryitwa  ACT Wazalendo, Politiki ngo ni ibintu by’iwabo kuko se umubyara yahoze ari impirimbanyi mu ishyaka TANU na mbere y’uko CCM ishingwa.

Uyu mugore ufite Masters mu by’amategeko yavanye muri University of Essex mu Bwongereza, yiyamamaza yavugaga ko igihe kigeze ngo Tanzania iyoborwe n’umugore kuko ngo berekanye ko nabo bashoboye muri Politiki.

Gusa ntabwo byamushobokeye kuko uyu mugore w’imyaka 56 mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa yatowe n’abantu 62,216 gusa mu gihugu abona 0,59% by’amajwi y’abatoye.

John Pombe Magufuri w’ishyaka CCM niwe waje imbere afite amajwi 6,195,227 (58.4 %) akurikirwa na Edward Lowassa w’ishyaka CHADEMA wagize amajwi 4,250,474  (40.07 %), aba bakurikirwa na Mme Anna Elisha.

Aya majwi ni ayo mu turere 196 muri 264 twabereyemo amatora yo ku cyumweru.

Ibyavuye muri aya matora ariko byahise byamaganirwa kure na Edward Lowassa wavuze ko yibwe amajwi kandi atemera ibi byavuye mu matora.

Muri aya matora kandi hatowe n’abagize Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania, mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa hamaze kuboneka amajwi y’abadepite batowe 174 kuri 264 bagomba gutorwa. Mu bamaze gutorwa CCM ifitemo 130 naho CHADEMA ikagira 33, ishyaka CUF rikagiramo 9 na NCCR-Mageuzi rifitemo umwe.

Uko abahatanira kuyobora Tanzania bakurikiranye;

12

 

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • mukomereze aho

  • Muri Tanzaniya bafite Dmokarasi nyayo kweri.

  • Lowasi Ni Fake. Niyemere Cg Abireke

  • Aho Zanzibar ntiza kubamo ibitari byiza?

  • Lowassa azajye kuba president mu gihugu gituranye na Tanzania cyari kimushyigikiye kuko abatanzaniya bo bamwigaritse mu demokarasi.

Comments are closed.

en_USEnglish