Monusco ivuga ko itafatanyije na FARDC mu bitero byagabwe kuri FDLR
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO ziratangaza ko zicuza ifungwa ry’inkambi eshatu ryakozwe n’inzego z’iki gihugu. MONUSCO ivuga kandi ko itari ifatanyije n’Igisirikare cya FARDC mu bitero byo kurwanya umutwe wa FDLR.
MONUSCO ivuga ko mu cyumweru gishize impunzi zibarirwa mu bihumbi 35 zameneshejwe zikirukanwa mu nkambi eshatu ari zo Mpati, Kivuye na Bweru zabagamo.
Mu byumweru bitatu bishize igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyagabye ibitero mu gace ka Walikale byo guhashya abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’inyeshyamba za maï-maï bashinze ibirindiro muri aka gace ka Walikale.
Ingabo z’Umurango w’Abibumbye ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri RDC zivuga ko zitari zifatanyije n’igisirikare cya Kongo muri uru rugamba nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’izi ngabo.
Monusco yemeza ko itigeze igira uruhare muri ibi bitero, gusa ikavuga ko iri gutegura igikorwa cyo gusubiza muri izi nkambi abaturage bazivanywemo.
Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye muri Kongo; Col Felix Prosper Basse yibukije ko Monusco yatanze ibisobanuro ku icungwa n’ikoreshwa ry’izi nkambi aho kugira ngo itange amabwiriza yo kuzifunga.
Uyu muvugizi yibukije ko Monusco yinginze abayobozi ba Kongo ko bagomba gushyira ibintu mu buryo, ati “Mu mirimo yabo bafatanyije na Monusco n’abandi bafatanyabikorwa ni uko igihe cyose ziriya nkambi zizaba zigomba gufungwa, hakwiye kuzubahirizwa amategeko y’amahame mpuzamahanga y’uburenganizira bwa muntu.”
Col Prosper yibukije ko ubwo Ban Ki-moon aheruka kugirira urugendo muri Kongo yasobanuye akanongera kwemeza ko intego ya Monusco ari ukurinda abaturage ndetse ko yasabye abayobozi bo muri Kongo kwitondera gufunga izi nkambi.
Uyu muvugizi wa Monusco yavuze ko ku bufatanye n’itsinda ry’abashinzwe imyitarire bagiye gushakira hamwe icyo aba bantu birukanywe mu nkambi bakeneye.
RFI
NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW
3 Comments
mwaretse gukina ninkoramaraso mukareka urwanda rukabyikorera
Rwagiyeyo kangahe harya di?
harya inkoramaraso na FDRL basa gute? ni ubururu, umuhondo, umutuku cg? mutubwire cg nabo bafite imirizo?
Comments are closed.