S.Sudan: Riek Machar ntabwo akigarutse muri Juba kuri uyu wa mbere
Kuri uyu wa mbere nibwo Riek Machar urwanya Leta ya Salva Kiir yari ategerejwe i Juba mu murwa mukuru ariko byahindutse, ku cyumweru Umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon yahamagaye aba bombi abasaba kumvikana bagakora Leta imwe bagahagarika amakimbirane amaze imyaka ibiri yahitanye benshi.
Muri Sudan y’Epfo ibihumbi by’abantu byishwe n’intambara ikomoka ku bushyamirane bushingiye ku moko buhabwa imbaraga n’abarwanira ubutegetsi, miliyoni ebyiri z’abaturage bavuye mu byabo barahunga.
Ubu Perezida Salva Kiir yemeye ko Riek Machar n’ingabo ze bashyira intwaro hasi, uyu Machar akagirwa umudepite mu Nteko.
Machar na Kiir bagiranye amasezerano yo kugarura amahoro mu kwezi kwa munani gushize biyemeza gushyiraho Leta imwe. Bumvikanye kugabana za Minisiteri zimwe na zimwe no guha imyanya abarwanyi ba Riek Machar, ubu bari barigaruriye igice kinini cy’amajyaruguru y’igihugu.
Umuvugizi w’ishyaka rya Riek Machar yatangaje kuri uyu wa mbere ko urugendo rwa Machar rwo kugaruka muri Juba rwasubitswe kugeza kuwa kane nk’uko bivugwa na Reuters.
Ban Ki-moon yari yahamagaye Salva Kirr amusaba kwakira no guha ikaze Machar wahoze ari Visi Perezida we. Ngo yanasabye kandi Machar kwemera kujya muri Leta ya Juba kugira ngo intambara ihagarare.
Amakimbirane n’intambara bishingiye ku moko y’aba Dinka n’aba Nuer yateje ubukene bukomeye abatuye iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge. Abatuye iki gihugu ntibabona ibiribwa bihagije benshi babeshejweho n’ibiribwa n’impano by’imiryango mpuzamahanga.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW