Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, yaburiye abakomoka muri iki gihugu (USA) bari mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ko ibi bihugu bishobora kugabwaho ibItero by’imitwe y’iterabwoba. Muri izi mpera z’icyumweru, kuva ku italiki ya 04 na 05 Ukuboza, Ambasade ya USA I Bujumbura mu Burundi yaburiye Abanyamerika baba muri iki gihugu kuba […]Irambuye
Inkuru yo gutsindwa amatora kwa Perezida Yahya Jammeh, amazina ye yose ni “Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa”, yatangaje abatuye Gambia n’Isi muri rusange, hari hasigaye kumenya ko uyu wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemera ibyavuye mu matora, gusa yavuze ko yemera ibyayavuyemo anashimira Adama Barrow wamutsinze. Yahya Jammeh, wafatwaga nk’umunyagitugu […]Irambuye
Muri Africa byari bikunze kuvugwa ko amatora aba hazi uzayatsinda, muri Gambia ibintu bisa n’ibihinduye isura, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow utari umenyerewe muri Politiki, ni we watsinze amatora. Adama Barrow yagize amajwi 263, 515, (45,54%) naho Perezida wari ku butegetsi Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 agira […]Irambuye
Abaturage ba Gambia batangiye amatora benshi babona ko akomeye cyane, Umunyemari Adama Barrow ahanganye na Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi. Leta yafashe icyemezo cyo kuba ikuyeho umuyoboro wa Internet ndetse n’imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’igihugu, kandi ibuza imyigaragambyo mbere y’amatora cyangwa nyuma yayo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yose yiyunze n’umukandida Adama […]Irambuye
Canada yatangaje ko izatera inkunga amatora yo muri Congo Kinshasa ingana na miliyoni 3.5 z’Amadorali ya America. Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa. Amb Ginette Martin yagize ati “Twateye inkunga igokorwa cy’amatoro azaba muri Congo Kinshasa, twabiganiriye na na komisiyo y’amatora, […]Irambuye
Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America. Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro. Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka […]Irambuye
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh kuri uyu wa mbere yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza kugera kuwa kane mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Perezida Fidel Castro witabye Imana ku wagatanu w’icyumweru gishize afite imyaka 90. Minisitiri ushinzwe amakuru muri Gambia yatangaje ko iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Perezida Yahya Jammeh cyafashwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Museveni wa Uganda arahura n’umwami wa Rwenzururu witwa Omusinga (umwami) Charles Wesley Mumbere baganire kucyakorwa ngo amahoro mu bwami bwe agaruke nyuma y’uko agabweho igitero n’ingabo UPDF zikica abamurinda 47. Mbere y’iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru ngo Museveni ubwe yari yamuhamagaye amusaba kugabanya umubare w’ingabo zimurinda kuko ngo byagaragaraga nko […]Irambuye
Imirwano hagati ya Polisi y’igihugu cya Uganda n’inyeshyamba bivugwa ko ari iz’ubwami bwa Rwenzururu yatangiye mubyo kuwa gatanu imaze guhitana abantu bagera kuri 14, barimo n’abasivili. Amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko inyeshyamba ngo z’umwami wa Rwenzururu zateye ikicaro cya Polisi kiri ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ari nako gace umwami […]Irambuye
Radio Okapi ivuga ko abasangwabutaka bagabye igitero ahitwa Muswaki muri km 70 uturetse mu mujyi wa Kalemie, abarokotse ubu bwicanyi ni bo bemeza ibi, bakavuga ko ababikoze bakoresheje imyambi isize ubumara. Ubu bwicanyi bwabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho abo mu bwoko bw’aba Pygmées (Abasangwabutaka) bavugwaho bakoresheje imiheto n’imyambi bakirara mu baturage bakabarasa ndetse ngo […]Irambuye