Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo muri Repubulika ya Centreafrique yatangaje ko bitaganyijwe ko amatora y’ugomba gusimbura Michel Djotodia azaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2014. Nyuma y’iminsi ine Perezida Djotodia yeguriye mu nama yahuje abayobozi b’Afurika yo hagati yabereye mu gihugu cya Tchad, Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo kuwa kabiri tariki 14 yahise itangira […]Irambuye
Indege yo mu bwoko bwa “Drone” y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Goma muri Congo kuri uyu wa gatatu, nta muntu wahagiriye ikibazo nk’uko byemezwa n’ umuvugizi w’ingabo za MONUSCO. Impanuka yashwanyaguje iyi ndege yabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Mutarama ubwo iyi ndege nto cyane yageragezaga kujya hasi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2014, Mu gihugu cya Kenya hatangijwe urubanza ruregwamo abantu bane bakurikiranyweho gukorana n’umutwe w’iterabwoba bakagaba igitero ku iguriro rya Westgate riherereye mu Murwa mukuru w’iki gihugu Nairobi. AFP, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru bitangaza ko uru rubanza rwatangijwe n’ubuhamye bw’umwe mu bazamu b’iri guriro wari uri […]Irambuye
Umuvugizi wa gisirikare muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama, yatangaje ko abantu bagera kuri 200 bitabye Imana nyuma y’aho ubwato bwari bubatwaye bahunze imirwano ikomeje kubera muri iki gihugu, ahitwa Malakal. Impamvu yateye ubwato kurohama ngo ni uko bwari bwikorerye ibintu n’abantu biburusha imbaraga, nibura abantu babarirwa hagati ya 200 […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Nigeriya Good Luck Jonathan kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2014 yashyize umukono ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryari rimaze iminsi ritowe n’Inteko ishinga Amategeko muri iki gihugu. Iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Jonathan wari umaze iminsi yotswa igitutu n’amahanga, rihanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 abantu babana nk’umugabo n’umugore […]Irambuye
Martin Kobler, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama, 2014 ari imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi yagaragaje impugenge z’uko umutwe wa M23 ishobora kongera kugaruka guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kobler yavuze ko amakuru yizewe afite avuga ko M23 ikomeje ibikorwa byo […]Irambuye
Mu gihugu cya Uganda umuforomo Rosemary Namubiru w’imyaka 65 y’amavuko yateye umwana w’imyaka ibiri amaraso y’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA none ubu ari mu maboko ya Polisi. Ikinyamakuru ‘The newvision’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko urukiko rw’i Kampala rwashinjije uyu mugore icyaha cyo gushaka kwica umuntu. Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko uyu mwana yahise […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Burundi ruratangaza ko rugihura n’ibibazo bitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo kubera impamvu zitandukanye zirimo isura mbi Abarundi bafite ku rubyiruko. Uru rubyiruko rutangaza ko bantu benshi batabagirira ikizere kubera amikoro adahagije no kubura ubunararibonye mu byo bakora.Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abaholandi dukesha iyi nkuru ibitangaza. Iradukunda Joseph Jib umwe muri […]Irambuye
Papa Francis kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama yahamagariye umuryango mpuzamahanga kugira ikintu kigaragara ukora mu gusubiza ibintu mu buryo mu gihugu cya Repuburika ya Centreafrique. Papa yasabye amahanga kwinjira mu bibazo biri muri iki gihugu maze amahoro n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikogera bikagaruka. Yagize ati:”Ndifuza ko umuryango mpuzamahanaga uha agaciro ibiri kubera muri kiriya gihugu […]Irambuye
Abantu bane baguye mu bushyamirane hagati y’inyeshyamba za FDLR n’abarinda pariki y’igihugu cya Congo iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Pariki ya ‘Virunga’ (Virunga national park) ku cyumweru rivuga ko muri ubwo bushyamirane bwanabyaye gukozanyaho, byatumye umukozi wabo umwe n’inyeshyamba eshatu bahasiga ubuzima. Abandi barinzi ba Pariki babiri […]Irambuye