Digiqole ad

Nigeria: Mu minsi mike kunywera itabi mu ruhame biraba ari ikizira

Abagize Inteko Ishinga amategeko mu gihugu cya Nigeria batoye  umushinga w’itegeko ubuza abantu kunywera itabi mu ruhame , ubifatiwemo agahanwa.

Kunywera itabi mu ruhame byaciwe
Kunywera itabi mu ruhame byaciwe

Iri tegeko rivuga ko uzajya afatwa anywa itabi mu ruhame azajya ahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu n’ihazabu y’amaero 28. Hanyuma uzarinywera imbere y’umwana we azahanishwa igihano cy’igifungo cy’ukwezi kumwe n’ ihazabu y’amafaranga y’amaero 115.

Iri tegeko rije nyuma y’uko muri iki gihugu babujije abashoferi kunywa itabi igihe batwaye ibinyabiziga mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda.NK’uko BBC dukesha iyi kibitangaza

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gushyirwaho umukono na Babatunde Fahola, Guverineri w’Umujyi wa Logos utuwe na Miliyoni 21 z’abaturage.

Guverineri Fahola avuga ko yizeye ko abatuye Logos bazashyira mu bikorwa iri tegeko ngo kuko n’ubundi basanzwe bashyira mu bikorwa ingamba zitandukanye ziba zigamije gukomeza gutunganya Umujyi.

Uyu mushinga w’itegeko uhamagarira abafite ibikorwa rusange n’abashinzwe umutekano hirya no hino ko bagomba kumenya ko kunywera itabi mu ruhame bitemewe bakagerageza kubuza abshaka kubikora.

Icyakora ariko hari ahantu abantu bazajya barnywera nti bagire icyo babatwara ago ni nko mu tubari, mu nzu z’utubyiniro no muri resitora nini.

 ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • yewe ndabona uyu muyobozi yarafashe ingamba zikomeye pee, ariko se habura iki kugira ngo na hano iwacu, abantu bari nywera muruhame, bajye bafatirwa ibihano bikomeye, Urugero, ukaba wicaranye n’umuntu ukabona aradometse atangiye gutumura,wabona ko rikubangamiye ugahaguruka ukadenda.Gusa hari hakwiye gufatwa ingamba zikaze kubantu banywera itabi ahantu hakunda guhurira abantu benshi,urugero mukabare, kubirataro, muri gare nahandi,kuko itari ririca kandi rikica nutarinywa

  • ahahahahha, muri restaurant no mutubyiniro, mutubare, ahubwo niho habi pee, niho bari bakwiye gufatira imbamba zikomeye, uzi kuba wicaranye n’umuntu wifatira ka primus kawe ukabona umuntu aradometse sha bibi pee, njye mpita mpaguruka daaa, sinshoboye kuzicya nibyotsi byitabi

Comments are closed.

en_USEnglish