Digiqole ad

Catherine Samba yatorewe kuyobora Centre Afrique

Centre Afrique, nyuma y’iyegura rya Michel Djotodia wari Perezida w’inzibacyuho utarabashije guhosha ubwicanyi, kuri uyu wa 20 Mutarama Inteko ishinga amategeko ya Centre Afrique yatoye madame Catherine Samba-Panza nka Perezida mushya w’iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

Mme Catherine Samba Panza wari umuyobozi w'umujyi wa Bangui
Mme Catherine Samba Panza wari umuyobozi w’umujyi wa Bangui

Madame Samba Panza yatsinze ku kiciro cya kabiri Desiré Kolingba bari babanje gusa n’abanganya amajwi mu kiciro cya mbere.

Catherine Samba-Panza watowe yari Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui akaba yatsinze Désiré Kolingba, umuhungu wa André Kolingba wayoboye iki gihugu.

Uyu mugore abaye Perezida wa gatatu w’umugore ku mugabane w’Afurika nyuma ya Johnson Sirleaf na Joyce Banda wa Malawi.

Samba-Panza yagize amajwi 75 imbere y’uwo bari bahanganye wagize 53 nyuma y’uko bendaga kunganya amajwi mu kiciro cya mbere cyarimo amakandida bagera ku munani bahatanaga.

Imitwe y’abakristu muri iki gihugu yari yabanje kuvuga ko itemera ibiva muri ayo matora, nyuma yo kumva ko uwayatsinze ari uriya mugore yavuze ko ibyishimiye.

Mme Samba Panza ni umukristu ariko akaba muri iki gihugu afatwa nk’udafite aho abogamiye mu makimbirane amaze iminsi ashingiye ku myemerere, ndetse uyu mugore akaba ari umuherwe cyane ubusanzwe.

Uyu mugore ngo nta nahamwe ahuriye n’imitwe y’aba Islam yitwa Seleka ari nayo yahiritse ku butegetsi Francois Bozizé, ndetse ngo ntaho ahuriye n’imitwe ya Anti-Baraka y’abakristu nayo yishyize hamwe ngo irwane na Seleka.

Akimara gutorwa icya mbere yatangaje ni uko yifuza kugarura byihuse cyane umutekano n’amahoro mu gihugu cye.

Samba-Panza, yagiriwe icyizere bitewe n’uburambe amaze mu buyobozi, benshi bakamubona nk’umuntu ushobora kuba umuhuza ndetse ibyo avuga bikaba byakumvikana nk’umugore udafite aho abogamiye.

Muri Centre Afrique amakumbirane ashingiye ku madini amaze gutuma abantu hafi miliyoni bava mu byabo naho ibihumbi byinshi barishwe.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ubu byoherejeyo ingabo zo kugerageza kugarura amahoro.

Umuryango w’Ibuhugu by’Uburayi n’Umuryango w’Abibumbye bagiye guha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara inkunga ingana na miliyoni 500 z’ama Euro mu rwego rwo kugitabara.

Perezida mushya wa Centre Afrique
Perezida mushya wa Centre Afrique

RFI

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nimureke abagore tuyobore ga turi abanyamahoro!

    • ahahaha, mur inzobere

  • Abagabo ko basigaye basigara inyuma bite ? Mubyukuri hekwiye kwigishwa urukundo hagati yabakristu nabasiramo imbunda sizo zikemura ibibazo bakumva ko bagomba kubana ( ndumunyacentrafrika ) ikaganza .

  • Aba bayobozi bose bakwiye kujya baca mu Ngando mu Rwanda tukabigisha imiyoborere myiza.

  • ntiturinzobere ariko turabanyakuri nonese twagambanira abanyagihugu cyacu rekada niyo mpamvu ikizere ari cyose imana ibdufahemo.

  • congraition mamy

  • Ce que femme veut, Dieu veut. Dushyigikiye uwo mutegarugori kuko n’ishusho ye igaragaramo ituze n’amahoro ashobora kuzasangiza C.A

  • gud step

Comments are closed.

en_USEnglish