Digiqole ad

Zimbambwe: Mugabe yatinze mu kiruhuko cy’umwaka, ibintu bitamenyerewe

Perezida w’igihugu cya Zimbambwe Robert Mugabe uri hafi  kuzuza imyaka 90 kuva yajya mu kirihuko cy’umwaka ntarongera ku garagara mu gihugu none abantu batangiye kubyibazaho kuko  bitari bimenyerewe .

Robert Mugabe Perezida wa Zimbambwe
Robert Mugabe Perezida wa Zimbambwe

Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu George Charamba, avuga ko Perezida Mugabe nta kibazo afite nkandi ko ari ibisanzwe kuko buri ntangirizo z’umwaka afata akaruhuko.

Yagize ati “Ameze neza, arimo arishimira ikiruhuko cye, buri ntangiriro z’umwaka Perezida ajya mu kiruhuko nk’uko musanzwe mubizi. None rero aracyabirimo kandi ukwezi kwa mbere ntikurashira.

Muri iki gihugu hari hamaze gukwira ibihuha bivuga ko ubuzima bwa Mugabe ugeze muzabukuru bwaba butameze neza kubera uku gutinda kwe kandi ngo no  mu gihe cyashije yigeze kurwara cyane ajya kwivuriza mu gihugu cya Singapour.

Mu ntangiriro z’ukwa mbere nabwo yagiriye urugendo mu gihugu cya Singapour, guverinoma itangaza ko visi  perezida Joyce Mujuru ari  we usigaranye inshingano za Mugabe mu buryo bw’agateganyo. NK’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Kuva Mugabe yahirimbanira ubwigenge bw’iki gihugu  mu mwaka w’1980  akaza kubigeraho  nta rarekura ubutegetsi n’ubwo ku itariki 12 Gashyantara azaba yujuje imyaka 90 y’amavuko.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Komeza uyobore unashira mubukorwa ibyo abaturage bifuza

Comments are closed.

en_USEnglish