Digiqole ad

Museveni yemeza ko Machar yari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi

Perezida Yoweli Kaguta Muveni yemeza ko uwahoze ari visi perezida w’igihugu cya Sudani y’Epfo Rieck Machar yari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir umugambi ukamupfubana.

Perezida Museveni
Perezida Museveni

Museveni ashimangira ibi avuga ko iyaba Machar atari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Juba inkoramutima ze ziba zitarafahe uduce twa Malakal , Bor na Akobo.

Agira ati:”ku bwanjye, iyaba ndi  Machar uhakana gushaka guhirika ubutegetsi nari gukora ibintu bibiri, guhita nkura abarwanyi mu duce dutandukanye tw’igihugu ubundi nkahita  ntangira ibiganiro nta mananiza nshyizeho”.

Nyuma y’iminsi itanu imirwano itangiye mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo igihugu cya Uganda cyahise cyohereza ingabo zacyo i Juba mu rwego rwo gufasha abaturage bacyo bari bari muri Sudani y’Epfo  gutaha mu mahoro ndetse no gufasha ingabo za Salva Kiir kwivuna umwanzi. NK’uko CapitalFM dukesha iyi nkuru.

Amakuru atandukanye avuga ko hari abasirikare ba Uganda bamaze kugwa ku rugamba muri Sudani y’Amajyepfo ariko nta mibare yabapfuye irashyirwa ahagaragara.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muse7 se ko mbona ahuzagurika. none se arashaka ko bahagarika intambara imishyikirano ikazatanga iki niba baranze kwemera mbere?ahubwo nareke nawe bamwereke aho babera ibamba, naho ibindi ari kwigiza nkana.none se ashaka kuvuga ko yarwanyije Obote adashaka gufata igihugu?

  • Dan ushobora kuba udakurikira kabisa.M7 ntacyo machar afite nagito cyo kumwereka nkuko ubivuga.Niba utajya ukurikira guhera none hita umenya ko iriya migi bavuze machar yari yarafashe yamaze gusubira mumaboko ya leta zamani sana. ubwo rero ahbwo machar ashatse yareba aho aba ahungiye kuko baramuhambira yuirwe.

    • YEWE REKA DUTEGEREZE TUREBE,KUKO BURYA IHEREZO NI RYO RISOBANURA IBINTU.GUSA BIRABABAJE AFRIKA WAGIRA NGO YARAVUMWE.

    • ukurikire amakuru yibyabye mugitondo.

  • ibi byose ni abazungu wangu

    • Turabarenganya!
      Hari uwo bashyira ikiziriko mu ijosi se ngo ajye kurwana?
      Aho kubishyira ku bazungu, nabishyira ku nda za bamwe ziba zarabarenze.
      Tekereza imiryango y’abasirikare barenga 350 ba Uganda bamaze kugwa muri Sudan nawe umbwire koko

  • Dan icyo nikinyabupfura gike uriya uvuga ngo arahuzagurika ni perezida wigihugu kandi niba ntibeshye arakuruta mumyaka na porotike ayimazemo igihe bityo ibyo avuga arabizi ko byavamo umuti wogukiranura abanyasudani,wowe sinzi ahubwo ko Wabasha nokuyobora umudugudu nkukije uburyo uhubuka mumivugire byaba byiza wisubiyeho kukubwira ibi sukukwanga mba ngirango urangwe nindangagaciro ziranga umunyarwanda warezwe neza

  • Ibi byose ni banyamweru babitera natwe tukabyemera ariko se ubwo Abanyafurika tuzageza hehe?twicyare tuganire turebe icyateza imbere abaturage tuyobora twirinde gushyira inda zacyu imbere ahobwo dutekereze kuri gahunda zadufasha mu kuzamura imibereho yacu.

Comments are closed.

en_USEnglish