Senderi yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ku bafana be

Senderi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya dutandukanye. Kuri ubu yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ubwo azaba amurika album ye ya gatatu yise ‘Tekana’ izaba iriho indirimbo esheshatu ‘6’ gusa. Mu gihe byari bimenyerewe ko uyu muhanzi iyo amurika album akunze kugaburira abafana be, ngo ubu noneho ibyo kugabura byamunaniye kubera ubukene afite. […]Irambuye

Mani Martin ntiyemeranya n’abadashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi

Umuhanzi Maniraruta Martin umenyerewe nka Mani Martin muri muzika nyarwanda, avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi itari ikwiye kuvebwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ahubwo ko bakabaye bishimira aho urwego abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kugeraho. Ni nyuma y’aho habereye umukino wahuje Amavubi na Libye uwo mukino ukarangira ari ibitego 3 bya Libye kuri 1 cy’Amavubi. Abantu benshi […]Irambuye

Tom Close agiye kumurika ibitabo 20 bivuga inkuru z’abana mu

Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close mu muziki akaba n’umuganga, agiye gushyira hanze ibitabo bigera kuri 20 birimo inkuru z’abana mu mafoto. Ibyo bitabo bizaba biri mu bwoko bw’igitabo cyakunzwe cyane kitwaga ‘Hobe’, ngo ni bimwe mu bizafasha abana kurushaho gusoma amagambo abirimo kubera kureba n’amafoto avuga izo nkuru. Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, avuga ko kwicara […]Irambuye

Umubano wongeye kugaruka hagati ya Producer Nicolas na Producer Prince

Mu ntangiriro za Nzeri 2015 nibwo habaye ugushyamirana hagati y’aba ba producers batatu bakomeye mu Rwanda aribo Bob, Nicolas na Prince. Kuri ubu umubano wabo wongeye gusubukurwa ndetse banahurira muri studio imwe yitwa ‘Fadescomp’. Icyo gihe Nicolas, Prince na Bob bakaba barapfaga buri umwe kwiyitirira ibihango by’abahanzi ko umwe muri bo ariwe wabikoze. Bityo haza […]Irambuye

“Abahanzikazi b’abanyarwanda bafite kwitinya muri bo”- Amore Aimée

Aimée Amore ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba mu Bwongereza. Mu byumweru bigera kuri bitatu yari amaze mu Rwanda mu kiruhuko, yavuze ko muzika nyarwanda igeze ahantu haryoshye ariko abahanzikazi bagifite ikintu cyo kwitinya. Mu myaka isaga umunani amaze mu Bwongereza, yagarutse mu Rwanda ahita akorana indirimbo na Christopher bise ‘Byigumanire’. Iyi ndirimbo ikaba ari […]Irambuye

Safi na Queen Cha nibo badakora Gospel mu muryango wabo

Safi Madiba wo itsinda rya Urban Boys n’umuhanzikazi Queen Cha mu byara we, ngo nibo bonyine mu muryango wabo baririmba indirimbo zisanzwe ‘Secura’ abandi bose ni ‘Gospel’ indirimbo zihimbaza Imana. Mu mwaka wa 2007 nibwo Safi yarangije amashuri yisumbuye ari nabwo yaje kuvumbura ko afite impano mu kuririmba. Dore ko na mbere yaho yari umuririmbyi […]Irambuye

Young Grace yasabye imbabazi Kaminuza ya RTUC

Abayizera Grace Housna umuraperikazi wo mu Rwanda uzwi nka Young Grace, yasabye imbabazi Kaminuza y’Ubukerarugendo n’amahoteli ‘RTUC’ ku kinyoma aherutse gushyira hanze avuga ko yarangije amasomo ye muri iyo kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Ugushyingo 2015, nibwo uyu muhanzikanzi yashyize ku rubuga rwe rwa facebook amagambo ashimira ababyeyi ndetse n’inshuti […]Irambuye

Melodie agiye kujyana Richard n’umukobwa umushinja inda mu nkiko

Bruce Melodie uherutse kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, agiye kujyana Richard n’umukobwa umaze igihe amushinja inda mu nkiko abarega gukomeza kumwangiriza isura ku bafana be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umukobwa witwa Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie ariko akaba […]Irambuye

“Ibiyobyabwenge ntacyo byongera ku miririmbire y’umuhanzi”- Christopher

Bamwe mu bahanzi bavuga ko iyo bagiye ku rubyiniro ‘stage’ banyweye ku nzonga cyangwa se itabi bituma babasha kwitwara neza imbere y’abafana babo. Christopher siko abibona ahubwo avuga ko ubuhanzi uba wamaze kubwiyambura uri undi muntu udasanzwe. Byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye bakunze gukurikirana ibijyanye n’imyidagaduro ‘Showbiz’ mu Rwanda. Aho bamwe bavugaga ko hari abahanzi bitwara […]Irambuye

en_USEnglish