Melodie agiye kujyana Richard n’umukobwa umushinja inda mu nkiko
Bruce Melodie uherutse kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, agiye kujyana Richard n’umukobwa umaze igihe amushinja inda mu nkiko abarega gukomeza kumwangiriza isura ku bafana be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umukobwa witwa Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie ariko akaba nta bufasha ahabwa yasangishije umwana Melodie muri studio aho yari ari i Nyamirambo.
Akaba ari bimwe mu bintu byagarutsweho cyane n’abantu bari aho bavuga ko uwo mukobwa ashobora kuba afite abamuri inyuma ngo akomeze ateshe uyu muhanzi umwanya ndetse yangiza n’isura ye.
Kuri ubu Bruce Melodie yamaze gushaka umwunganizi mu mategeko ‘Maitre’ ugomba kumufasha gushyirisha ahagaragara umuntu wese waba ari inyuma y’iki gikorwa nubwo avuga ko uwo acyeka ari Richard umuyobozi wa Super Level.
Mu kiganiro na Isango Star, Bruce Melodie yagize ati “Nagerageje kwirengagiza iki kintu ariko aho bigeze ndumva ndushye.
Ngiye kujya mu mategeko ntarwe uyu mukobwa unzengereje akomeza ku nshinja inda ndetse na Richard hari amakuru avuga ko ariwe waba ari inyuma y’uyu mukobwa.
Kuko igihe kirageze ngo abafana banjye mbagaragarize ukuri. Ubwo kandi nibapima bagasanga ari uwanjye nanjye itegeko rizankurikirane”.
Richard ugarukwaho cyane ko yaba ariwe urimo gukora iki gikorwa, yavuze ko Bruce Melodie ari uburenganzira bwe bwo kujya mu nkiko mu gihe ariyo nzira abona yoroshye.
Akavuga ko uwo mukobwa Diane atamuzi ndetse bataranahura n’umunsi n’umwe wenda ngo bibe ari ubushuti busanzwe ko baba banaziranye.
Umunyamategeko ‘Maitre’ wa Bruce Melodie, yagize ati “Amategeko avuga ko umwana uvutse mu rugo rw’abashyingiranye aba ari uw’umugabo!!
Ariko umugore mutashakanye cyangwa ngo mube mwarabanye mu buryo runaka nta gihamya ko umwana aba ari uwawe.
Abantu babiri inyuma byanga bikunda baraza kujya ahagaragara kuko itegeko nta muntu urikoresha uko ashaka.
Umukobwa mu gihe gishize yatubwiye ko ashaka gusaba imbabazi kubera ko yasebeje Bruce Melodie ariko nawe atari we ahubwo hari abamushutse. Abo rero nibo dushaka ko itegeko ariryo ribakurikirana”.
Ari ku ruhande rwa Bruce Melodie ndetse n’abo acyeka ko bari inyuma yo gukomeza kwangiza izina rye, bavuga ko inzira y’inkiko ariyo izashyira ukuri hanze.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
9 Comments
Eeeeee Rochard ndamwibutse ,muheruka yubakisha i Gisenyi muri Bralirwa ibise byu music yabigeze mo ryali ???
Sinabihamya ibyo koshya uwo mukobwa ariko uko muzi ni bingwa uhisha ikiri kuri roho ye rero abikoze ntibyatungura abamuzi !!!
Bruce mbona inkiko atarizozihutirwa nubwo ubushize watsinze ariko siko bihora,hato utazimenyereza inkiko ukazisanga mu gihome ukina, ibyiza banza wegere ivuriro ribibashije ukoreshe examen ya ADN ndetse nka Nairobi , Kampala babikora ku giciro kidahanitse nusanga umwana ari uwawe umwakire umukunde ushake uko wiyunga na nyina murere umwana nubwo mutabana ariko ntimuhore muryana.
ahubwo yijyaniye urukiko,ruzahita rumutegeka gukora DNA ,inama nakugira nuko wabyikorera utabitegetwse nu rukiko ukamenya niba umwana aruwawe ,naho ubundi urimo
utazamera nkawamuja wibuzabuza kumurimo kandi ariyo mahererzo agomba kuwukora byanze bikunze,naho ubundi sha kakubayeho
bite nshuti nkunda mubahanzi bose bo murwanda.umva nkugire inama mbere y’uko ujya mumanza banza umenye ngo,ibivugwa byaturutse he? numara kuhamenya, hanyuma ikibazo ujyihere mumuzingo ugikemure.kandi nimba harahantu wabuzi wahuriye nuwo diane,mujyane kuri centere de sante mwipimishe.hanyuma ujye murubanza wizeye insinzi.thanks
have utikora munda sha ugafatwa na DNA
ICYO NZI NTAMUKOBWA CG UMUGORE USHOBORA KWIHANDAGAZA AGUSHINJE KUMUTERA INDA UTARAMUSWEYEHO. KANDI REKA MBABWIRE MWABANA MWE DORE NGE NDASHAJE NTAWE UKINA ASWERA. ETTENTION BAHUNGU BANJYE.
Niba ibyo uvuze uzabikora waba uciye amazimwe. Kuva ejo nibyo navugaga rwose. Ni gute waba utararyamanye n’umukobwa nk’uko ubivuga yagushinja umwana ukihisha? Ahubwo ubibonye gutyo wahita uvuga ko uwo mukobwa yasaze. iyo nzira yo gupima ADN niyo izagaragaza ukuri bityo uve mu makuba uwo mukobwa agushyiramo. Ariko nawe nibigaragara ko uwo mwana ari uwawe uzagire ubutwari bwo gusaba imbabazi uwo mukobwa wakubyariye umwana ukamwihakana ukagerekaho no kumutererana mu burere bwe no kumubeshaho uzi nukuntu birushya. Uzanasabe umuryango nyarwanda imbabazi. courage
Melodie uri umunyamafuti mubuzima before wavuzeko yari umufana wawe icyakabiri hari amajwi yawe nawe muvugana icy agatatu umwana murasa pu ukuri wana
Umva mbabwire ibi bishobora kuba bifite aho bigana kuko ntawutaka atababaye,kuko uyu mwana w’umukobwa ntago ariwe ushaka kwiteza abantu cyane ko aticuruza,ikindi umubyeyi w’umugore akunda umwana we ariko iyo bigeze aho akuzanira umwana sha biba byarangiye Nyina wumwana niwe umenya se
Comments are closed.