“Ibiyobyabwenge ntacyo byongera ku miririmbire y’umuhanzi”- Christopher
Bamwe mu bahanzi bavuga ko iyo bagiye ku rubyiniro ‘stage’ banyweye ku nzonga cyangwa se itabi bituma babasha kwitwara neza imbere y’abafana babo. Christopher siko abibona ahubwo avuga ko ubuhanzi uba wamaze kubwiyambura uri undi muntu udasanzwe.
Byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye bakunze gukurikirana ibijyanye n’imyidagaduro ‘Showbiz’ mu Rwanda. Aho bamwe bavugaga ko hari abahanzi bitwara neza ku rubyiniro iyo bafashe ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro na Umuseke, Christopher umwe mu bahanzi bafite umubare w’abafana utari muto mu Rwanda, yashimangiye ko icyo gihe wawundi wabifashe aba atakiri umuhanzi. Ahubwo ko hari indi si aba arimo.
Yagize ati “Nta kintu ibiyobyabwenge byongera ku miririmbire y’umuhanzi. Ahubwo urebye nabi ushiduka utanazi ko uri imbere y’abantu baje kukureba kandi bagukunda.
Bityo ukaba wanitwara nabi kubera ko uba utazi ibyo urimo kuko ibiyobyabwenge n’ibiyobyabwenge nyine buba bwayobye.
Naho sinemeranya n’umuhanzi wiringira kubifata ngo kubera ko hari ibyo biri bumufashe”.
Muneza Christopher, Knowless, Tom Close n’itsinda rya Dream Boys nibo bahanzi babarizwa muri Kina Music imwe mu mazu ‘Label’ akomeye mu Rwanda akora ibijyanye n’ubuhanzi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Christopher ni umwana uvuka mu ba christu cyane Papa we n’infura umupoloso w’umwimerere ubundi no kuri divayi iwabo ntibarebaho
uyu rwose ndamwemera ni nka ka petit frere kanjye
Comments are closed.