Miss Joannah yerekeje muri Afurika y’Epfo

Keza Bagwire Joannah nyampinga w’Umuco 2015 yerekeje muri Afurika y’Epfo mu irushanwa rya banyampinga bose ku isi b’Umuco ryiswe ‘Miss Heritage World 2015’, mu gihe yaba yitwaye neza ashobora kwegukana amadorali 20.000 USD. Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ugushyingo 2015 rishyira iryo ku wa gatanu ‘01h00’, nibwo yahagurutse ku kibuga […]Irambuye

Diplomate yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndi umunyarwanda’.

Umuraperi Nuru Fassassi wamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) mu ndirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi umunyarwanda’. Diplomate yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ikaramu”, “Inzu y’ibitabo” ndetse n’izindi, ni umwe mu bahanzi baririmba ubutumwa buvuga kuri politiki n’ubuzima busanzwe. Muri iyo ndirimbo nshya yise […]Irambuye

Safi (Urban Boys) aravugwaho kwihakana umukobwa ‘yateye’ inda

Niyibikora Safi wiyita kandi Madiba umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, amakuru aravuga ko yateye inda umukobwa ariko kugeza ubu akaba yaramwigaramye. Uyu mukobwa ubu ngo ari mu kaga kuko iwabo bamaze kumwirukana. Amakuru agera ku Umuseke, yemeza ko Safi ubushuti yagiranye n’umukobwa witwa Clarisse Rudahusha bwaje kuvamo inda ubu ifite amezi ashobora kuba agera kuri atandatu. Uyu mukobwa […]Irambuye

Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amakuru agera ku Umuseke avuga ko ashobora kutagaruka mu Rwanda ahubwo akaba yakorera akazi kajyanye n’ibyo yize hanze. Mu mpera za Nyakanga 2015 nibwo yarangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo (Music Business […]Irambuye

Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200

Maniraruta Martin umwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga muri muzika nyarwanda, arashinjwa kwambura amafaranga ibihumbi 200 Rwabuhungu Fisto ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye Baby Gorilla. Ni umwe mu bahanzi bamaze kwitabira amaserukira muco menshi ugereranyije n’abandi mu Rwanda. Kuri ubu biravugwa ko mu gihe yaba atishyuye ayo mafaranga icyo kirego cyafata indi ntera. Mu kiganiro na […]Irambuye

Miss Sandra Teta yarekuwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2015  Miss Sandra Teta yarekuwe nyuma yokuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Yabwiye Umuseke ko ari ibyishimo kuba ubu ari hanze. Sandra Teta ukurikiranyweho gutanga cheque zitazigamiye, ubu azajya yitaba ubutabera ari hanze aho kuba afunzwe. Uyu munyamideri yabwiye Umuseke ko nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa […]Irambuye

“Young Grace nta kibazo afite muri Incredible Records”-P. Bernard

Bagenzi Bernard umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ‘Producer’, avuga ko nta kibazo cy’umwihariko inzu ayobora ya Incredible Records yaba ifitanye na Young Grace. Mu minsi ishize nibwo Young Grace yakoreye indirimbo ye ya mbere muri Touch Records yise ‘Hang-Over’ kuva muri Gicurasi 2015 ubwo yatangiraga gukurikiranwa kuba yaratanze cheque […]Irambuye

Kwangwa na Samusure cyane byatumye Senderi amugira inshuti

Senderi International Hit umaze gufata irindi zina rishya ry’umukuru w’igihugu cya Tanzania uherutse gutorwa ‘Magufuli’, ngo kubera urwango yari azi ko Samusure amwanga byatumye amugira inshuti magara. Aba bagabo bombi ntaho ushobora kubona umwe ngo ntuhabone undi cyangwa se ntabe ari aho hafi. Ubwo bushuti rero bwaje nyuma y’urwango rukomeye Samusure yangagamo Senderi. Mu kiganiro […]Irambuye

Urban Boys yashyizeho itegeko rigenga itsinda

Itsinda ririmo Safi Madiba, Humble na Nizzo bose babarizwa muri Urban Boys, bamaze gushyiraho itegeko rigenga itsinda nyuma y’aho basanze hari bimwe bishobora kurisenya cyangwa se bikaba byanarisubiza inyuma. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize havugwa amakuru y’uko iri tsinda rishobora gutandukana kubera ko bamwe muri iryo tsinda badakunze gukoreshwa mu ndirimbo z’abandi bahanzi. Ibi […]Irambuye

en_USEnglish