Digiqole ad

Young Grace yasabye imbabazi Kaminuza ya RTUC

 Young Grace yasabye imbabazi Kaminuza ya RTUC

Abayizera Grace Housna umuraperikazi wo mu Rwanda uzwi nka Young Grace, yasabye imbabazi Kaminuza y’Ubukerarugendo n’amahoteli ‘RTUC’ ku kinyoma aherutse gushyira hanze avuga ko yarangije amasomo ye muri iyo kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Young Grace yasabye imbabazi Kaminuza ya RTCU ku kinyoma aherutse gushyira hanze
Young Grace yasabye imbabazi Kaminuza ya RTCU ku kinyoma aherutse gushyira hanze

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Ugushyingo 2015, nibwo uyu muhanzikanzi yashyize ku rubuga rwe rwa facebook amagambo ashimira ababyeyi ndetse n’inshuti zamubaye hafi kugirango abe arangije kaminuza.

Ubuyobozi bw’iyo kaminuza bukibona ayo makuru, bwanyomoje byihuse ibyavuzwe na Young Grace. Ndetse bunavuga ko bugiye kumujyana mu nkiko.

Kuri ubu Young Grace yatangarije Umuseke ko ibyabaye byose bitabaye ashaka ko byavugwa. Ahubwo atazi uburyo amafoto yageze hanze kuko yari mu gikorwa cyo gufata amashusho yashakaga koherereza umuntu uba hanze.

Yagize ati “Sinzi uko amafoto mfite kiriya gitabo yageze hanze. Kuko nari mu gikorwa cyo gufata amashusho nashakaga koherereza umuntu uba hanze.

Ntabwo nigeze nifotoza ariya mafoto ngo ajye mu bitangazamakuru cyangwa se hagire uvuga ko narangije kaminuza.

Kugeza ubu ndi mu biganiro n’ishuri ryanjye ku bintu byabaye ariko ndacyakomeza gusaba imbabazi kuko nakoze amakosa kubera ko isura yanjye niyo iri hanze nubwo yaba atari njye wabishyizeho”

N’ubwo Young Grace yatangaje ayo magambo, kur ukuta rwe rwa facebook yagiye yandika amagambo agira ati “Mbere ya byose ndashimira Nyagasani Imana ishobora byose yo yampaye ubwenge,amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga nkaba ngeze ahangaha.

Ni ukuri Imana ishimwe cyanee!!!! Ndashimira cyane nanone ababyeyi banjye bombi (PAPA & MAMAN) mu bufatanye bwabo bombi mu kumpa uburere no kunyishyurira amafaranga y’ishuri (Minerval).

N’ubwo byari inshingano zabo nk’ababyeyi ariko ni ukuri ndabashimiye kandi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mbereke ko mutaruhiye ubusa ISHALLAH!

Ndashimira nanone cyane abanyeshuri twiganye,ku rukundo rwabo n’ubufatanye,umuhate,umurava no gukunda ishuri mwari inshuti nziza pee!! Namwe ni karibu mu bushomeri lol!!nako ni muze twihangire imirimo,dukore wa kwicara bibi!

Reka nsoze nshimira abafana banjye kuko akenshi nagiye rimwe na rimwe mpugira cyane ku masomo yanjye bakambura.

Bambaza impamvu ntakigaragara nkababwira  ko ari ishuri bati courage umukecu. Rero umusaruro nguwo nabisoje!UMUKECURU N’UMUKECURU”.

Nk’uko akomeza abitangaza, avuga ko ibyo biganiro hagati ye n’iyo kaminuza bigikomeje gusa nta mwanzuro urafatwa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Uyu mukobwa n’umurwayi mu gihanga yegerezwe abavuzi.

    Kuririmba byarakamye kwiga biranga none yabuze occupation ntazi ahwagana nibyo birimo kumusaza.

  • Ibiganiro na université ? Ikinyoma aragikomeje? Nasabe imbabazi areke gukomeza kongera ibinyoma.
    Nonese ko avuga ngo ntabyo yajyanye mu itangazamakuru, facebook ninde wabishyizeho? Irindi tangazamakuru akeneye ni irihe? Ikindi kwifotoza ushaka kubeshya umuntu uri hanze ngo warangije utarangije!!!!!! Ikinyoma kibi.
    Buriya wabona ari umusponsor yabeshyaga ko yiga akamuha ama$, akaba yarashakaga kumubeshya ko yarangije kwiga.
    Akwiye ibihano disciplinaire kbs.

  • Ni byiza gusubira ku Ndangagaciro zacu. Ubupfura, ukuri, ubunyangamugayo, icyubahiro, Respect n’ibindi kuko ntidushobora kugira aho tugeza cyangwa tugeza abandi values cyangwa indangagaciro zidahawe intebe ishikamye.

    Ikindi ngira ngo cyo kwitaho ni ukureba uburyo twashyiraho inzego nyinshi z’ubujyanama n’ubuvuzi ku bibazo bitandukanye byo mu mutwe pourquoi pas. kugira ngo ubufasha bujye butangwa hakiri kare.

  • Ibi byose biterwa n’ibiyobyabwenge?
    Mumufashe ageze aharindimuka!

  • Birashoboka cyane ko afata ka gatabi! Burya iyo ukanywa uhora muri “monde imaginaire” nawe rero ashobora kuba yarabinkweye bikamwongoza ko yarangije. Uzi ko ushobora gufata ku biyobyabwenge bikakongoza ko wasimbuye Obama kuba president. Uyu mukobwa ni ukumujyana muri “centre Ikizere” bamwiteho.

  • Uyu mukobwa akwiye koherezwa Iwawa hakamufasha gushyira ubwenge ku gihe. Bidakozwe vuba azakora n’akatarabaho i Rwanda.

  • Uyu mwana w’umukobwa niba asaba imbabazi zibyo yemera nk’ikosa nibyo bitumye mwese mu mwihaye ngo aryaye mu mutwe?ubu se ninde bapima mu banyarwanda bagasanga atarwaye?utarwaye mu mutwe ,arwaye mu magufa.Uyu mwana rero mumwihorere asabe imbabazi kandi arabyemerewe.Intungane muri mwe bwira ku munsi icumuye kangahe?

  • Uyu mwana w’umukobwa niba asaba imbabazi zibyo yemera nk’ikosa nibyo bitumye mwese mu mwihaye ngo arwaye mu mutwe?ubu se ninde bapima mu banyarwanda bagasanga atarwaye?utarwaye mu mutwe ,arwaye mu magufa.Uyu mwana rero mumwihorere asabe imbabazi kandi arabyemerewe.Intungane muri mwe bwira ku munsi icumuye kangahe?

  • ubwo rero washakaga gutekinika umuntu uli hanze ngo aho ali abone ko warangije kaminuza none birakwerekanye aliko se umwera uturutse ibukuru bucya wakwiliye hose. ibeshya ryanu lizajya likoraho bamwe.

  • FDFDFGGGGGGGGGGGGGGGGGGGGGGGG

Comments are closed.

en_USEnglish