I Nyamata ‘niho hazabera’ ubukwe bwa Knowless na Clement

Mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi nibwo umwe yambitse undi impeta bimenyekana bucyeye. Producer Clement yemeje ko bafite ubukwe mu mezi abiri ari imbere. Bombi bakomeje kugira ibanga ibijyanye n’ubukwe bwabo nk’uko iby’urukundo nabyo babigize ibanga kuva mu myaka hafi itanu ishize. Aba banyamuziki bagiye gushyingirana ubukwe bwabo bwitezwe cyane n’abakunzi ba muzika mu Rwanda […]Irambuye

Fulgence agiye guhatana no kongera kuzamura izina rye mu Muziki

Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe hambere nk’iyitwa ‘Unsange, Nyamusaninyange, Ntirugurwa, n’izindi, ngo agiye kongera guhatana no kuzamura izina rye mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini akora akazi ka Leta mu Karere ka Gakenke. Avuga ko ubundi icyatumye anareka umuziki akajya mu kazi gasanzwe, ari uko muri we yumvaga adashobora kujya kuririmba […]Irambuye

Ishuri rya Nyundo rigiye gusohora imfura z’abanyamuziki

Abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 30 nibo bagiye kurangiza amasomo yabo muri iri shuri rifatwa nk’ishoramari mu buhanzi buzateza imbere igihugu mu minsi iri imbere bushingiye kukuzamura injyana gakondo ifatwa nk’umwihariko wa buri gihugu. Mu myaka ibiri iryo shuri ritangiye, nibwo bwa mbere rigiye gushyira hanze ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri baryizemo. Ibi ngo bikaba […]Irambuye

Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’

Maniraruta Martin umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi w’injyana ‘Melodies’, umuririmbyi wa ‘Pop/RnB & Afrobeat ivanzemo na Gakondo’, umukinnyi wa Cinema, agiye gushyira hanze album ya gatanu yise ‘Afro’ atari yamenya neza umubare w’indirimbo zizaba ziyigize. Ibi yabitangaje mu gitaramo kiswe ‘Jazz Junction’ cyabaye ku wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016 aho yari umwe mu bahanzi bagombaga […]Irambuye

Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

Rugamba Jacques wamenyekanye cyane ubwo yabyinaga mu itsinda rya Bad Boys mu mwaka wa 2001-2003, akaza kureka kubyina nawe agatangira ubuhanzi mu 2004, nta gihembo na kimwe arahabwa mu marushanwa amaze kuba yose mu Rwanda ahemba abahanzi bagiye bitwara neza. Nubwo atari yagira igihembo runaka cy’ishimwe ku bikorwa bye mu muziki, yagiye yitabira bimwe mu […]Irambuye

Abibwira ko nta live music tuzashobora bazumirwa- TBB

Mu gitaramo cya mbere cya live kizabera i Nyamirambo mu bitaramo umunani bigomba gukorwa by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, itsinda rya TBB rigizwe na Tino, Bob na Benjamin ngo bazi ko abantu bamwe na bamwe batabaha amahirwe. Ariko ngo ushaka kuzareba umuziki nyawo azaze. Ibi nibyo byatangajwe na Mc Tino umwe mu basore […]Irambuye

u Rwanda aho rugeze nti rwifuza uwaza kurusubiza inyuma- Urban

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016 ubwo iri tsinda ryamurikaga amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Rwanda’ ku nshuti zabo n’itangazamakuru, bavuze ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere rutifuza umuntu wese ushobora kuza ashaka gusubiza abanyarwanda aho bavanye gihugu. Humble,Nizzo na Safi Madiba bagize itsinda rya Urban Boys, bavuze ko icyatumye […]Irambuye

Salax Award igarutse itarimo ikiciro cy’umuco gakondo

Salax Award yatangiye mu 2008 itangijwe na bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ihuriro bise Ikirezi Group. Ku nshuro ya karindwi igiye kuba nta kiciro cy’umuco kirimo ahubwo cyasimbujwe choral ziririmba indirimbo zihimbaza Imana. Impamvu yatumye icyo kiciro cy’umuco kivanywa mu byiciro bizahatana, ngo  ni ukubera ko nta muhanzi mu Rwanda ukora indirimbo […]Irambuye

en_USEnglish