Digiqole ad

Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

 Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

Rugamba Jacques wamenyekanye cyane ubwo yabyinaga mu itsinda rya Bad Boys mu mwaka wa 2001-2003, akaza kureka kubyina nawe agatangira ubuhanzi mu 2004, nta gihembo na kimwe arahabwa mu marushanwa amaze kuba yose mu Rwanda ahemba abahanzi bagiye bitwara neza.

Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona
Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

Nubwo atari yagira igihembo runaka cy’ishimwe ku bikorwa bye mu muziki, yagiye yitabira bimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda birimo ‘East African Party’ kimwe mu bitaramo ngaruka mwaka. Kuri we avuga ko kuba banamwibuka bakamuha uwo mwanya, ariko uko hari abazi akazi akora.

Jack B avuga ko urugendo rwe mu muziki rutari rworoshye nubwo ntacyo yicuza kuba yaragombaga gukora akaba ataragikoze. Kuko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite album z’indirimbo zabo zigera kuri eshatu.

Yabwiye Umuseke ko adashobora kwinubira ko atagize amahirwe nk’ayo abandi bagira bakegukana ibihembo cyangwa se bakisanga ku ntonde z’abagomba kwitabira irushanwa runaka.

Ko icyo we aha agaciro ari ibikorwa akora nubwo byaba bimenywa n’abantu bakeya ariko bakabimenya. Ikindi akomeza avuga, ni uko mu bahanzi batangiranye icyo gihe muri 2004 ubu ushobora kubara abagikora umuziki.

Ibyo rero kuva akiri mu bahanzi bagikomeza kuvugwaho mu muziki w’u Rwanda umunsi ku munsi muri iki gihe, hari icyo byanga bikunda bimwereka kuri ejo hazaza he.

Ati “Gukora umuziki bisaba guhozaho iyo koko ari impano iri muri wowe. Sinjya ncibwa integer z’uko ntagaragara ku ntonde runaka z’abagomba guhabwa ibihembo. Kuko umunsi wanjye uzagera ndabizi neza”.

Muri icyo gihe cyose amaze akora umuziki, Jack B ngo nta muntu n’umwe bigeze bagira icyo bapfibiranaho ngo babe bashyamirana. Uretse itsinda rya Active ryigeze kumwiba indirimbo ye ariko nyuma baza no kwiyunga.

Ku bijyanye n’abahanzi barimo kuzamuka muri iki gihe, avuga ko bafite amahirwe menshi cyane yo kumenyakanisha ibikorwa byabo kubera ko itangazamakuru rimaze kuba ryinshi mu gihe muri 2004 wasangaga hari Radio zitarenze eshatu mu gihuhu kandi nabwo zikinira indirimbo zo hanze.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ihangane mwana. Ibyiza biri imbere

  • Jack B njye mbona afte potential. Ahubw azasohore more clips kd agerageze kuba individuelle.
    Ndaho dance Ni sawa, ububeaugars bwe burarenze

Comments are closed.

en_USEnglish