Digiqole ad

Abibwira ko nta live music tuzashobora bazumirwa- TBB

 Abibwira ko nta live music tuzashobora bazumirwa- TBB

Itsinda rya TBB ngo umuntu uziko nta muziki w’umwimerere bazi azaze arebe uko bitwara

Mu gitaramo cya mbere cya live kizabera i Nyamirambo mu bitaramo umunani bigomba gukorwa by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, itsinda rya TBB rigizwe na Tino, Bob na Benjamin ngo bazi ko abantu bamwe na bamwe batabaha amahirwe. Ariko ngo ushaka kuzareba umuziki nyawo azaze.

Itsinda rya TBB ngo umuntu uziko nta muziki w'umwimerere bazi azaze arebe uko bitwara
Itsinda rya TBB ngo umuntu uziko nta muziki w’umwimerere bazi azaze arebe uko bitwara

Ibi nibyo byatangajwe na Mc Tino umwe mu basore batatu bagize iryo tsinda wahoze ari n’umushyushyarugamba mu bitaramo byabanjirije iby’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu.

Yabwiye Umuseke ko abantu batandukanye hari abahanzi bamaze igihe usanga bavuga ko aribo bafite amahirwe menshi kurusha abandi. Gusa kuri we asanga ari amarangamutima yabo kuko bari mu irushanwa kandi ritoroshye kumenya uwo wariha.

Avuga ko mu myaka itanu bamaze bakora umuziki nk’itsinda rya TBB bamaze gukora indirimbo zisaga 23 kuva mu mwaka wa 2011 bihuza nk’itsinda. Kuba bakwegukana irushanwa rya Guma Guma akaba yumva nta n’umwe byatangaza.

Ati “Icyatumye twinjiria muri iri rushanwa rihuza abahanzi 10 bakomeye mu Rwanda, ni uko hari ubushobozi n’ububasha badusanganye. Ibyo rero ni nabyo biduha ububasha bwo kuba twakwegukana irushanwa cyangwa tukanaza mu myanya ya mbere biramutse bitemeye ko turyegukana. Naho abavuga ko nta muziki w’umwimerere tuzi twabasaba kuzaza kureba ibyo tuzakora”.

Nk’itsinda rije muri iri rushanwa bwa mbere, Tino yakomeje avuga ko byinshi bitabagoye cyane kubera ko n’ubundi yari azi neza icyo bisaba ngo witware neza kubera igihe yari amaze ariwe MC muri iri rushanwa.

Ibyo rero bikaba ari imwe mu ntwaro yamufashije kwitwara neza mu bitaramo bibiri byabanje bya semi live byabereye i Gicumbi ho mu Majyaruguru ndetse n’i Karongi mu Majyepfo.

Abajijwe ku bahanzi bivugwa ko bashobora kutazorohera abandi muri ibyo bitaramo byo kuririmba by’umwimerere barimo Danny Vumbi, Umutare Gaby n’abandi, yavuze ko icyo areba ari imyeguro ya TBB agategura nuko izitwara. Ibindi byo atabiha umwanya munini icyo azi ari uko bose bari mu irushanwa.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/6/2016 kuri tapi rouge i Nyamirambo naho ikindi kizakurikira kikazabera i Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish