Digiqole ad

Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’

 Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’

Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’

Maniraruta Martin umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi w’injyana ‘Melodies’, umuririmbyi wa ‘Pop/RnB & Afrobeat ivanzemo na Gakondo’, umukinnyi wa Cinema, agiye gushyira hanze album ya gatanu yise ‘Afro’ atari yamenya neza umubare w’indirimbo zizaba ziyigize.

Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’
Mani Martin mu myiteguro yo gushyira hanze album yise ‘Afro’

Ibi yabitangaje mu gitaramo kiswe ‘Jazz Junction’ cyabaye ku wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016 aho yari umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abakitabiriye. Muri icyo gitaramo benshi bakaba baranatashye banyuzwe n’imiririmbire y’uyu muhanzi.

Bwa mbere Man Martin akaba yarafashe umwanya ashimira buri umwe wese ugira uruhare mu iterambere ry’umuziki we. Bityo anaboneraho umwanya wo gusaba abanyarwanda gukomeza kubaka umuryango mugari utarangwa n’umwiryane.

Yavuze ko impamvu akunze kwibanda ku ndirimbo zivuga ku mahoro cyane kurusha izivuga ku nkundo, ari uko yifuza kubona Afrika ituje abaturage babaho neza nta vangura iryo ari ryo ryose.

Mani Martin yavuze ko ajya arota kubona nta mu nyafurika urwana ahungira muri Amerika cyangwa mu Burayi. Afrika yuzuye amahoro, Afrika yuzuye urukundo, ndetse Afrika yuzuye ubukungu, iyo ni yo Afrika iri mu ndoto ze.

Ati “Ubundi Afro bivuze ubwiza n’uburanga by’umugabane w’Afrika, Ubuhanga bw’abanyafurika, akababaro k’abanyafurika, ndetse n’imibereho muri rusange y’abanyafurika”.

Abazi Mani Martin, bamuzi mu ndirimbo yamenyekaniyeho cyane yise ‘Urukumbuzi’. Muri 2007 nibwo yakoze Album ya mbere yise ‘Isaha ya 9’. Icyo gihe ikaba yari iriho indirimbo ‘Isaha ya 9, urukumbuzi, Kumbu Kumbu (Urukumbuzi version ya 2), Urabeho, Genzura, Tube Umwe, Gitare Cyanje, Narabohowe, Wa si we uri nta munoza n’izindi.

Iyo Album ikaba yakozwe n’aba producers batandukanye barimo, Aaron Nitunga na Patrick Buddha bita Kiruru Nine ndetse na Mastora icyo gihe bakaba baribo bakora akazi ko gutunganya indirimbo nk’ababigize umwuga.

Nyuma yaje gusohora Album ya kabiri ayita ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’. Iyi Album yari yiganjeho indirimbo ziganisha ku butumwa bw’Ubumwe n’Amahoro. Yari iriho indirimbo nka ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa, Banza, Urumuri, Ibihe, Tube Umwe (Rmx n’abahanzi 24 b’abanyarwanda), Baho, Urukundo, Bareke na Bizashira akaba yarayikoze mu mwaka wa 2010.

Nyuma y’iyo Album nibwo yatangiye gukora umuziki udashingiye ku iyobokamana gusa, aririmba ku buzima busanzwe burimo urukundo. Nibwo yaje gusohora indirimbo yitwa ‘Yari Wowe, Mazi Magari, Nyibwirira, Ni Amateka, Intero y’Amahoro, Ideni na Ivuzivuzi zose zikaba zaragara kuri Album ye ya gatatu yise ’Intero y’Amahoro’.

Kuri ubu Mani Martin ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga mu bakora umuziki w’u Rwanda muri rusange. Ni nawe umaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye mu bihugu byo mu Karere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wowww,nic song,nic video,……this is professionnel for really,uwo mukobwa ndamukunze cyane ari class kandi azi how to move in the clip,Meddy Saleh nawe ageze kurwego rwiza peeeeee,Mani Martin we arenzeho.coup de chapeau a vous trois.

  • Arafise talent kbs

Comments are closed.

en_USEnglish