Ishuri rya Nyundo rigiye gusohora imfura z’abanyamuziki
Abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 30 nibo bagiye kurangiza amasomo yabo muri iri shuri rifatwa nk’ishoramari mu buhanzi buzateza imbere igihugu mu minsi iri imbere bushingiye kukuzamura injyana gakondo ifatwa nk’umwihariko wa buri gihugu.
Mu myaka ibiri iryo shuri ritangiye, nibwo bwa mbere rigiye gushyira hanze ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri baryizemo. Ibi ngo bikaba ari ugushaka uburyo isoko ry’umuziki w’u Rwanda ryakwaguka hirya no hino.
Mu kiganiro na KigaliToday, Might Popo umuyobozi w’iryo shuri ryo ku Nyundo yavuze ko yizeye neza adashidikanya ko abo bana bafite uruhare runini bazagaragaza mu iterambere ry’umuziki ndetse ko bafite n’ubushobozi bwo kuba hari abandi banahugura.
Ati “Mugiye kubona cyane abahanzi bari ku rwego rwo hejuru. Kuko ni abahanzi bazajya bakora bafite contract n’ibigo bizajya bibakenera. Hagiye gusohoka aba producers bafite ubumenyi bwo hejuru cyane. Ku buryo igikorwa yakoze kizajya kijya hanze buri wese yumva ko gifite ireme”.
Might Popo yakomeje avuga ko nubwo abo bana bazi neza akazi bagiye gukora hanze, bitavuze ko bazahagarika gukomeza gukora amahugurwa yo kwihugura ubumenyi mu byo bazajya bakora.
Isomo rinini bavanye muri iryo shuri, ngo ni ugushaka uburyo umuziki gakondo warushaho gutera imbere cyane kuruta kwibanda ku muziki bumva hanze aha uturuka muri Amerika cyangwa se n’uwo mu bindi bihugu byo muri Afurika umaze kokama urubyiruko rwinshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mr Might waduha address zawe tukakubaza kubisobanuro birenze bijyanye nuwakenera kwiga KUNYUNDO? Please.
Nibaze naho bajye ku isoko ry’umurimo
Comments are closed.