Igihe kirageze ngo dushyigikire ubuhanzi gakondo- B.Rucagu

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu , Rucagu Boniface, avuga ko igihe kigeze ngo ubuhanzi gakondo bushyigikirwe byeruye. Aho kuba aribwo buhabwa umwanya wa nyuma kandi bwagahawe agaciro. Ibi ngo ntibireba abahanzi bakora injyana gakondo gusa. Ahubwo no ku bibuga by’umupira w’amaguru vuvuzera zakavanyweho ahubwo amakondera n’amafirimbi akagaruka. Ku ruhande rw’abakora izindi njyana zitari gakondo, ngo ntabwo babuzwa nabo gukora […]Irambuye

Gahunda ya HeForShe ntireba abanyarwanda bo mu gihugu gusa -Kitoko

HeForShe ni gahunda igamije gukangurira igitsina gabo guhaguruka bakarengera uburenganzira bw’Ababyeyi bababyara, bashikibabo cyangwa abagore babo b’igitsina gore. Kitoko Bibarwa umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe uba mu Bwongereza ariko agakorera ibikorwa by’umuziki muri Amerika, avuga ko ‘HeForShe’ itareba abanyarwanda baba mu Rwanda gusa. Ko ari igikorwa kireba buri wese aho ari ku isi […]Irambuye

Senderi yatanze akazi ku mwanya w’umujyanama ‘Manager’

Kuba atacyumvikana cyane nkuko byahoze, ngo n’ingaruka zo kuba nta mujyanama ‘Manager’ ukurikirana ibikorwa bye agira. Ubu Senderi avuga ko yashyize ku isoko uwo mwanya gusa anagira ibyo asaba ku waba ashaka ako kazi. Uyu muhanzi ubusanzwe nyuma y’umuziki ufatwa nk’umunyarwenya rwinshi, yabwiye Umuseke ko arambiwe guhora ananizwa ku isoko kubera kutagira umugira inama. Bityo […]Irambuye

‘Isooko itari ico’ yateguye amahugurwa ku bakinnyi b’amakinamico

Nyuma y’igihe kinini mu Rwanda havugwa ku mikinire ya filime basanisha n’ikinamico, ubu ‘Isooko itari ico yateguye amahugurwa ku bakinnyi b’amakinamico batandukanye n’abakina filime. Isooko itari ico arts ni company ikora ubuhanzi bushingiye k’umuco no gutanga ubumenyi ikibanda cyane ku ikinamico ndetse na filime. Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 nibwo hatangijwe amahugurwa ku bakora […]Irambuye

Ntidukwiye gutegereza ko ibibazo byose bicyemurwa na perezida- Riderman

Mu gikorwa cyo gutanga mituelle de sante ku miryango 23 igizwe n’abantu 130 cyateguwe n’ihuriro ry’abafana be ryitwa ‘One 4 One Campaign’, Riderman yasabye abari aho ko bakwiye guharanira icyabateza imbere aho kumva ko ibintu byose bizakorwa na Perezida. Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman afite ihuriro ry’abafana be bibumbiye mu muryango w’ibisumizi. Iri zina nkuko amateka […]Irambuye

Abavuga ko HipHop irwanywa bajye babivuga ku giti cyabo- NPC

Niwejambo Paulin cyangwa se NPC mu muziki, ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakora muzika. Ku bijyanye n’abavuga ko injyana ya HipHop irwanywa ngo bakabivuze ku giti cyabo aho kubivuga muri rusange. Inkuru iri mu baraperi ubu ngo ni uko mu Rwanda itangazamakuru ririmo gushaka gusibanganya injyana ya HipHop. Gusa NPC asanga bishobora kuba ari […]Irambuye

Gusezera muri Salax ni uburenganzira gusa kuzayigarukamo bishobora gukomera –

Emma Claudine umuyobozi w’Ikirezi Group itegura Salax Awards, avuga ko kuba hari abahanzi basezeye ari uburenganzira bwabo. Ariko ku rundi ruhande bishobora kuzagorana kuyigarukamo ku yindi nshuro. Kuko bishobora kuzasaba ubusobanuro bwimbitse noneho hakarebwa ko hatangwa amahirwe ya kabiri mu gihe ubusobanuro bwatanzwe bwumvikana. Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize abandi bahanzi barimo Knowless, […]Irambuye

Igihe maze mu muziki si uko ntashaka kurenga urwego ndiho-

Auddy Kelly Munyangango umuhanzi ukora injyana ya RnB unagerageza kuyisanisha na gakondo, ngo imyaka amaze mu muziki si uko adashaka kurenga urwego ariho. Ahubwo n’ibintu bitegurwa. Kuba hari umuhanzi uza agahita amenyekana ndetse haba n’undi ukora umuziki imyaka n’imyaka ariko atarenga umutaru, Auddy asanga ari uko akenshi biterwa n’uburyo yamenyekanyemo. Ati “Gukora umuziki igihe kirekire […]Irambuye

Israel Mbonyi yanga gukora amashusho y’indirimbo ze ngo atagaragaza ibyo

Mbonyicyambu Israel umaze kwamamara cyane ku izina rya ‘Mbonyi’ ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana. Kuba nta mashusho y’indirimbo ze arashyira hanze, ngo ni ukwanga kugaragaza ibyo ataririmbye. Benshi mu bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, bibaza impamvu nta ndirimbo ze ziri hanze mu buryo bw’amashusho. Ahubwo akumvikana cyane mu ndirimbo za ‘Audio’ […]Irambuye

Riderman yahuje RnB n’imyambarire y’abanyamakuru b’imyidagaduro

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap cyangwa se HipHop nkuko bakunze kubyita. Ikimenyetso cya mbere ngo kimwereka ko RnB ariyo iri ku ibere kurusha HipHop mu Rwanda, n’imyambarire y’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda. Avuga ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda injyana ya HipHop yari ikunzwe cyane kubera ko yatezwaga […]Irambuye

en_USEnglish