Gahunda ya HeForShe ntireba abanyarwanda bo mu gihugu gusa -Kitoko
HeForShe ni gahunda igamije gukangurira igitsina gabo guhaguruka bakarengera uburenganzira bw’Ababyeyi bababyara, bashikibabo cyangwa abagore babo b’igitsina gore.
Kitoko Bibarwa umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe uba mu Bwongereza ariko agakorera ibikorwa by’umuziki muri Amerika, avuga ko ‘HeForShe’ itareba abanyarwanda baba mu Rwanda gusa.
Ko ari igikorwa kireba buri wese aho ari ku isi mu gihe cyose yiyumvamo ubumuntu cyangwa se abona akamaro ishobora kugirira sosiyete nyarwanda.
Ati “Buri munyarwanda wese akwiye kumva ko gahunda ziganisha igihugu ku iterambere zireba buri munyarwanda aho ari hose ku isi. Cyane cyane iyi gahunda ya HeForShe yo iranadusaba imbaraga zo kwereka amahanga ko mu Rwanda turi aba mbere mu kuyikurikiza”.
Kitoko yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo Ikiragi,Akabuto, Rurashonga, Pole pole, Urukundo, Kano kana n’izindi.
Ubwo bari mu munsi wa ‘Rwanda Cultural Day’ wabereye i San Francisco muri Amerika, abahanzi bari mu biyemeje kurushaho gukangurira Abanyarwanda gushyigikira iyi gahunda ikangurira ibihugu byose kubahiriza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Meddy, King James na Masamba Intore biyemeje gushyigikira Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Amerika mu bukangurambaga bwa gahunda ya HeforShe.
Impamvu hifashishijwe aba bahanzi ni uko Diaspora yiyemeje guha amahirwe u Rwanda rukazaba igihugu cya mbere mu kugira abantu benshi batoye iyi gahunda binyuze ku rubuga rwa www.HeForShe.Org.
https://www.youtube.com/watch?v=440U-lhEOZ0
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW