Digiqole ad

Senderi yatanze akazi ku mwanya w’umujyanama ‘Manager’

 Senderi yatanze akazi ku mwanya w’umujyanama ‘Manager’

Senderi ni umuhanzi umaze igihe mu muziki ubu arifuza gukora umuziki nk’umunyamwuga

Kuba atacyumvikana cyane nkuko byahoze, ngo n’ingaruka zo kuba nta mujyanama ‘Manager’ ukurikirana ibikorwa bye agira. Ubu Senderi avuga ko yashyize ku isoko uwo mwanya gusa anagira ibyo asaba ku waba ashaka ako kazi.

Senderi ni umuhanzi umaze igihe mu muziki ubu arifuza gukora umuziki nk'umunyamwuga
Senderi ni umuhanzi umaze igihe mu muziki ubu arifuza gukora umuziki nk’umunyamwuga

Uyu muhanzi ubusanzwe nyuma y’umuziki ufatwa nk’umunyarwenya rwinshi, yabwiye Umuseke ko arambiwe guhora ananizwa ku isoko kubera kutagira umugira inama.

Bityo mu gihe cyose yaba amubonye abari bamaze igihe bibaza impamvu atakivugwa cyane noneho bashobora kuzamubona mu yindi sura batari bamenyereye.

Bimwe mu byo Senderi asaba uwaba ashaka uwo mwanya…icya mbere ni ukuba akunda ibihangano bye. Kuba yararangije Kaminuza, kuba azi indimi zirenze ebyiri cyane cyane ‘Igifaransa n’Icyongereza’ no kuba ahora asa neza ‘Smart’.

Senderi avuga ko yifuza gukora umuziki nk’umunyamwuga bitari ugupfa gushyira hanze ibihangano mu gihe cyose abonye rimwe na rimwe ibyo bihangano ntibinabone umwanya wo kumenyekanishwa ‘Promotion’.

Abajijwe niba adashobora kuba yabura umubare munini w’abafana be bamukundiraga uko akora, yavuze ko umufana nyamufana ari ukunda iterambere ry’umuhanzi.

Atari uwishimira ko umuhanzi afatwa nk’utazi ibyo arimo kandi muri we nta kintu aba atakoze ngo ashimishe rubanda.

Yanagarutse ku bikorwa bye by’umuziki, avuga ko mu minsi ya vuba ashobora gufatanya ubuhanzi n’itangazamakuru ryogeza imipira kuko amahugurwa ayageze kure.

https://www.youtube.com/watch?v=gS5V4vTohDU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Senderi
    Ndahari kabisa mpamagara kuri +23670307735

    • ariko sha mamina urasuzugura urasaba akazi warangiza ngo mpamagara ? urabura kumumbwira uti databuja ndashoboye ,uti mpamagara ?

  • courage

  • Zavuyeho

Comments are closed.

en_USEnglish