Ntidukwiye gutegereza ko ibibazo byose bicyemurwa na perezida- Riderman
Mu gikorwa cyo gutanga mituelle de sante ku miryango 23 igizwe n’abantu 130 cyateguwe n’ihuriro ry’abafana be ryitwa ‘One 4 One Campaign’, Riderman yasabye abari aho ko bakwiye guharanira icyabateza imbere aho kumva ko ibintu byose bizakorwa na Perezida.
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman afite ihuriro ry’abafana be bibumbiye mu muryango w’ibisumizi. Iri zina nkuko amateka abivuga, rikaba rikomoka ku ngabo z’Umwami Ruganzu. Uyu muhanzi akaba afite inzu itunganya umuziki yise IBISUMIZI.
Ku cyumweru mu Murenge wa Nyakabanda aAkagari ka Munanirall niho batanze umbwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) ku miryango 23 igizwe n’abantu 130.
Icyo gikorwa bise One4One Campaign kikaba kigamije gufasha abatishoboye. Umuvugizi w’abo bafana witwa Shema Brian yavuze ko atari ubwa mbere bakora ibikorwa nk’ibi ko ahubwo bari bakunze kugaragara cyane mu bikorwa bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Naho iki cyo gufasha batanga ubwisungane mu kwivuza ari inshuro ya mbere bibaye ku ikubitiro bakaba bahereye mu murenge wa Nyakabanda ariko nyuma bakazajya bazenguruka muri buri duce bahitamo abatishoboye babifashijwemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhitamo abababaye kurusha abandi bakabagenera ubufasha butandukanye.
Ayinkamiye Josephine umwe mu bahawe Mituelle, yashimye byimazeyo urubyiruko rugize ibisumizi ndetse na Riderman.
Ati “Riderman nahoraga mubona mubishushanyo gusa ariko ndabona ari umuntu muzima ufite ibitekerezo bifasha leta mu guteza imbere abaturage. ndagushimye byimazeyo kuba uduhaye ubuzima nta mutware ngira ariko mbonye abatware”.
Yakomeje ashima leta y’ubumwe ndetse n’ibisumizi abasaba ko umuco bafite bazawuhorana yabwiye kandi Riderman ko akwiye gutera ikirenge mu cya Kagame agakorema ku mutima utabara.
Mu ijambo rya Riderman nk’umugaba mukuru w’ibisumizi, yashimye abafana be bikomeye abasa ko bazakomeza kugira umutima wa kimuntu ko kandi buri wese akwiye kuba amaboko ya mugenzi we.
Ati “Ntabwo dukwiye gutegereza ko ibibaza byose bizajya bicyemurwa na Perezida, ntabwo tuzategereza amahanga ko ariyo azatwubakira igihugu si bo bazaza kudufasha mu bwisungane mu kwivuza cyangwa ibindi’’.
Yakoje yibutsa abari aho ko urubyiruko rukwiye kwishakamo ibisubizo nka bantu igihugu gitezeho ejo hazaza.
Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse akaba n’umwe mu begukanye irushanwa rikomeye kurusha andi abera mu Rwanda rya Primus Guma Guma Season 3.
Joel Rutaganda
Photos:Star Gentil
UM– USEKE.RW
5 Comments
Afadhali wowe msaza Jah akongerere
Ni iby’agaciro kanini cyane pe! RFC na Riderman Imana ikomeze kubaha imigisha nyinshi. Urubyiruko nk’uru nirwo Igihugu cyacu gikeneye.
Madame ndabona yaramugejeje kutuvuta nawe yaratukuye . Hababaje ibya Sinaaa..
Aka gahungu ni akagabo.
GOD BLESS U RIDER!IYABA URUBYIRUKO RWOSE RWATEKEREZAGA NK’ABAFANA BAWE U RWANDA RWABA PARADIZO!
Comments are closed.