‘Isooko itari ico’ yateguye amahugurwa ku bakinnyi b’amakinamico
Nyuma y’igihe kinini mu Rwanda havugwa ku mikinire ya filime basanisha n’ikinamico, ubu ‘Isooko itari ico yateguye amahugurwa ku bakinnyi b’amakinamico batandukanye n’abakina filime.
Isooko itari ico arts ni company ikora ubuhanzi bushingiye k’umuco no gutanga ubumenyi ikibanda cyane ku ikinamico ndetse na filime.
Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 nibwo hatangijwe amahugurwa ku bakora ikinamico bavuye mu ma tsinda ‘Group’ atandukanye asanzwe akina ikinamico hano mu Rwanda.
Icyari kigamijwe ngo ni ukubongerera ubumenyi ku ikinamico zo mu ruhame dore ko ziri kujyenda zicyendera ukurikije n’imyaka yabanje.
Iki kikaba ari igitekerezo cyagizwe n’abakinnyi bamaze kubigira umwuga ku rwego mpuzamahanga bababazwa no kutabona barumuna babo bazabasimbura dore ko ari nabo bari gutanga aya mahugurwa azamara iminsi itandatu.
Aba bahuguwe bakazakurikinwa amezi agera kuri atatu mu ma tsinda yabo hagamijwe kureba ko ibyo bigishijwe nabo bari kubyigisha abandi.
Ayo mahugurwa akaba arimo gutangwa na Aaron Niyomwungeri wamenyekanye mu kwandika ikinamico na filime akanaziyobora na Umuhire Eliane umaze kwerekana itandukaniro mu mikinire akaba abarizwa muri Ishyo arts center na mashirika.
Hagaragaramo abandi bakinnyi bamazwi cyane nka Kayitare Charles wamenyekanye nka kinyogote cyangwa ‘Kandamazi’ nawe ubarizwa muri mashirika hamwe n’umusaza Nyabyenda Narcisse wamenyekanye mu ikinamico zo hambere nk’umutoza w’abakinnyi.
Babinyujije mu Isooko itari ico arts nibo barigutanga ubu bumenyi kandi ngo bakaba biteguye kuzakomeza gufasha abafite ubushake bwo kuzamura ikinamico yo mu ruhame.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’ Isooko, yabwiye Umuseke ko bahereye ku bantu 15 bazakomeza gukurikiranwa nyuma yaho bakazakira ikindi kiciro.
Banafite gahunda yo kuzajya no mu zindi ntara hagamijwe kuzamura ireme ry’ubumenyi ku ikinamico. Biteganijwe ko ayamahugurwa azasozwa ku cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2016.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndabasuhuje cyane ariko nagirango mbasabe muge mushyiraho address zanyu tuge tubavugisha kuko nange ndumwanditsi wa Film wifuza no kuzikina ariko nkaba nkeneye amahugurwa kugirango mbashe kubikora kinyamwuga. mundangiye aho muri na basanga yo kugirango nange mu mpugure. murakoze
Comments are closed.