Riderman yahuje RnB n’imyambarire y’abanyamakuru b’imyidagaduro
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap cyangwa se HipHop nkuko bakunze kubyita. Ikimenyetso cya mbere ngo kimwereka ko RnB ariyo iri ku ibere kurusha HipHop mu Rwanda, n’imyambarire y’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda.
Avuga ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda injyana ya HipHop yari ikunzwe cyane kubera ko yatezwaga imbere n’abanyamakuru bayikundaga kandi bari bazi neza imvo n’imvano yayo.
Ariko ubu usanga abanyamakuru bariho biyambarira agakweto gasigwa umuti {Congo}, aga pantalo k’umwenda worohereye {Tissus} n’ibindi.
Mu gihe abo hambere wabonaga bisanisha neza n’abahanzi bakora injyana ya HipHop ari nayo mpamvu bayiyumvagamo cyane kurusha izindi njyana.
Naho muri iki gihe avuga ko amaradiyo, ibitangazamakuru byandika byose usanga bivuga The Ben, Meddy n’abandi bakora RnB aribo gusa indirimbo zabo zimenyekanishwa.
Akaba avuga ko bikwiye ko abanyamakuru bagakwiye kumva ubutumwa buri mu ndirimbo mbere yo kwishyiramo ko HipHop nta butumwa bwubaka buyivugwamo.
Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2008 nibwo Riderman yasohoye album ye ya mbere yitwaga “Rutenderi”. Icyo gihe niwe muhanzi wakoze igitaramo muri uwo mwaka kitabirwa n’abantu benshi cyane.
Iyo album yariho indirimbo zakunzwe cyane zirimo Zamubandi, Turi muri party, Inkuba, n’izindi yari amaze kugenda akorana n’abandi bahanzi bahuriraga mu cyo bitaga ‘Inshuti z’ikirere’.
Muri uwo mwaka kandi, Riderman yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’injyana ya Rap(BEST RAPPER 2008) muri salax music awards.
Kugeza ubu ni n’umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi 10 baba bakunzwe kurusha abandi mu mwaka.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
biratangaje cyane kuba umhanzi nka RIDERMAN yavuga atyo pe! none c ubu yirengagije ko ibintu bihinduka? ndakeka umuntu yambara uko yifuza?kandi ikigaragara ni uko nta hip hop nge mbona muri iy mins!nibakore barebe ko badakinwa ku maradio n’ahandi!
Aka kagabo gashobora kuba kagira itiku arikoo. Nonec Ubwo iriya ndirimbo ye aheruka gusohora yirirwa ihita muri yoo hits ni ukuvugako ari RNB? jya uvuga ibigambo bike wa Kagabo we.
ABA RAPPEUR SINZI INGANZO YABO YARAZIMYE PE BABONYE ICYOBASHAKAGA BAREKA UMUZIKI
NAWUBUNDI ABANYAMAKURU BARARENGANA KUKO ICYOGIHE HARI HAGEZWEHO ZA BIG ARIKO UBU NI SMOLL NONESE NAREBE UKO YAMBAYE HANO UBU YAMBAYE NKUMURAPEUR NYAWE?
none se abakora hiphop ntibakora??? icyo nzi barakora pe!!!
Hahaha mbashije guseka pe! Aka gakuru karasekeje
Comments are closed.