Lokua Kanza yagaye umuzingo Ben Kayiranga yari amaze imyaka itatu ategura
Nyuma y’imyaka itatu umuhanzi Ben Kayiranga utuye mu gihugu cy’Ubufaransa ategura umuzingo(album) mushya yari yise “Ntunsige”afatanije na Producer Pastor P, uyu muzingo waje gushyikirizwa Lokua Kanza kugira ngo awutere inkunga usohoke, arawugaya avuga ko atawushyira ku isoko kuko utari ku rwego awifuzaho ahubwo asaba ko wasubirwamo ukazasohoka umwaka utaha.
Mu kiganiro Ben Kayiranga yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, Ben Kayiranga yavuze ko akimara kumvisha Lokua Kanza umuzingo we “Ntunsige” yakoranye na Pator P kugira ngo amufashe kuwusohora, Kanza yamubwiye ko harimo ibikoresho byinshi (instruments) ndetse n’uburyo indirimbo ziwugize zicurangitsemo bikaba bitajyanye n’isoko yifuza kuwushyiraho niko kumusaba kongera akawutangira bundi bushya.
Ben Kayiranga kandi yasabye abakunzi be kumwihanganira kuko yari yabizeje gusohora “Ntunsige” muri uyu mwaka ariko bikaba bitagikunze, ariko abizeza ko agiye gukorana n’abantu batandukanye cyane cyane Lokua Kanza wamwemereye kumutera inkunga no kumutunganyiriza indirimbo (production) bundi bushya ku buryo mu mwaka utaha noneho uzasohoka.
Abajijwe igihombo byaba bimusigiye kuko yari amaze igihe kinini awutegura kandi akaba yaragiye atumira kenshi producer Pastor P mu Bufaransa kugira ngo bakorane atagombye kuza mu Rwanda, Ben Kayiranga yavuze ko atakabya kuko Pastor P bakoranaga nk’abavandimwe gusa ngo ntabuze nk’ibihumbi bitanu by’amayero yahombye.
Pastor P we ntiyemera ko ari ikibazo cy’uburyo yacurangiye Ben Kayiranga n’uburyo yamutunganyirije indirimbo cyatumye yigizwayo ahubwo ko hashobora kuba haravutsemo kutumvikana hagati ya Lokua Kanza na Ben Kayiranga ku icuruzwa ry’uyu muzingo.
Ati “Reka dutegereze turebe ibyo bazasohora aho bizaba bitandukaniye n’ibyo nakoze.”
Pastor P yongeraho ko byaba bitangaje kuko na mbere y’uko batangira gutegura uyu muzingo Lokua Akanza ubwe yari yabanje gushima uko akora, abemerera ubufatanye.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.com
0 Comment
nti bop
Pastor P bamuciye amazi, ubundi se ko yamenyereye gushishura mu rwanda , urumva yakora izimeze gute , kayiranga yaribeshye
Comments are closed.