Digiqole ad

Nta muhanzi mpuzamahanga uzaza gusoza PGGSS III

Ku nshuro ya gatatu y’irushanwa Primus Guma Super Star nta muhanzi mpuzamahanga uzaza kurisoza nk’uko byagenze mu marushanwa abiri yabanje ahubwo amafaranga yari kuzahembwa azongerwa kuyuzegukana umwanya wa mbere n’abandi bane bazamukurikira.

PGGSS3

Ibi byavuye mu nama yahuje abahanzi barimo guhatana muri iri rushanwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ebyiri Gicurasi 2013 , ‘East African Promoters ‘(EAP) na Bralirwa bategura iri rushanwa.

Umuseke.com wavuganye n’umwe mu bahanzi bari bitabiriye iyi nama avuga ko bishimiye kuba nta muhanzi mpuzamahanga uzaza kuko n’ubundi ntacyo byongera ku migendekere yaryo.

Ati: “Batubwiye ko amafaranga yari kujya mu kuzana umuhanzi wo hanze bayongereye kuwuzegukana irushanwa agahembwa miliyoni 30 turabyanga, dusaba ko ahubwo bakongera ibihembo by’abahanzi bose.”

Uku kwanga ko amafaranga yahabwa umuhanzi umwe byatumye ngo hafatwa umwanzuro w’uko noneho bwa mbere n’abandi bahanzi bane bazakurikira uwa mbere na bo bazahembwa amafaranga.

Uko bazahembwa

Uwa mbere azahembwa miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda, aho kuba 24 nk’uko byahoze,

Uwa kabiri azahembwa miliyoni Eshatu n’igice (3,500,000 Frws),

Uwa gatatu ahembwe ebyiri n’igice (2,500,000 Frws),

Uwa kane ahembwe ebyiri (2,000,000 Frws),

Naho uwa gatanu ari nawe wa nyuma mubazahembwa ahabwe miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frws).

Twavuganye na Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP atubwira ko ubu ntacyo yabivugaho kuko barimo gutegura ikiganiro n’abanyamakuru mucyumweru gitaha.

Vénuste Kamanzi & Muzogeye Plaisir
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mbanje kubashimira kubwanyu no kuwazanye igitekerezo,kubwanjye numvako habaho concert ikomeye mugatumira abahanzi bo muri east african community (EAC) kuko mbona nubundi abitabira bakomeza kuba benshi,kandi nabahanzi nyarwanda batera imbere ahubwo bakaba aribo bajya kwishakira abo banyamahanga bagakorana bakamamara.murakoze

  • Aka gatekerezo nikeza kbs kuko nubundi bayahaga Abanyamerika kubera ubwinshi bwayo bamenyereye gukorera bakaza biganyira. Nibayahe abanyarwanda bagenzi bacu natwe nizonyungu zacu kuko niba ucuruza wamuhanzi bayahaye akaza kuguhahira nawe utera imbere nigihugu murirusange,nisawa kbs.

  • njyewe nk’umuntu ukurikirana iby’umuziki nyarwanda,kuba pggss ku nshuro ya gatatu byonyine yaratekereje guhemba abahanzi barenga umwe bizatuma bahatana 1).bivuye inyuma 2).abahanzi ba EAC bazabonako tutakitabaza abahanzi bo hanze kugirango ibirori bishyuhe.yari :DJ OLIS (S6 ETO NYAMATA)

  • nange ndumva ariryo terambere ryumuhanzi nyarwanda kuko nubundi abanyamerika mbona nagishasha niyompamvu twiteguye kuzasusururwa nabahanzi bacu kavukire kdi nge ndabashimiye mujye muguma kubatekerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish