Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 19 atumva ubu yatangiye kumva

Nyirangare Emerita umukecuru w’imyaka 87 utuye Murenge wa Tumba Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo araravuga ko nyuma yo kumara imyaka igera kuri 19 atumva ubu yatangiye kumva.

Emerita ufite imyaka 87 yari amaze imyaka 19 atumva.
Emerita ufite imyaka 87 yari amaze imyaka 19 atumva.

Ibi uyu mukecuru ngo arabikesha ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byatangije gahunda nshya yo kuvura ababana n’ubumuga bwo kutumva yitwa ‘Audiology center’, aho bamuha akuma kazafasha ugutwi kumva. Kuri uyu wa gatanu tariki 3/5/2013 ibi bitaro bikaba byatangije iyi gahunda ku mugaragara .

Aganira n’Umuseke.com uyu mukecuru yagize ati ”Ndashimira Imana ku byo yankoreye nari maze igihe ntabasha gushyikirana n’abo tubana ariko dore uyu munsi ndi kubasha kumva umuntu wese neza.”

Mukangenzi Marie umukobwa wa Nyirangare avuga ko yari amaze imyaka kuri 19 atabasha kumvikana n’umubyeyi mu mvugo ariko ngo arashima Imana n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe kuba yatangiye kumva.

Ati ”Byari biteye agahinda kubona ari nje njye nyine yarasigaranye kuko abo tuvukana bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuba ari njye nyine yarasigaranye tukananirwa kumvikana rwose byarambabazaga cyane.”

Mukangenzi akomeza avuga ko ashimishijwe cyane no kubona Leta y’u Rwanda ikomeza gushakira ibisubizo abanyarwanda , byumwihariko arashimira ibitaro by’igihugu bya gisirikare bya Kanombe uruhare bagize kugira ngo abashe kumvikana n’umubyeyi we.

Mukangezi umukobwa w'uyu mukecuru
Mukangezi umukobwa w’uyu mukecuru

Col Dr. Eugene Twagiramukiza, ushinzwe ishami ry’abafite ikibazo cyo kutumva avuga ko gushora imari muri ubu buvuzi bihenze cyane akaba ari nayo mpamvu wasangaga iyi gahunda nta hantu iri mu gihugu cy’u Rwanda.

agira ati:” Kubishoramo imari birahenze kimwe nababigura nta bushobozi bafite ”.

Col Dr. Twagiramukiza yakomeje avuga ko ubundi abantu bajyaga kwivuza hanze nko mu Buhinde, Kenya ndetse na handi ariko ubu bikaba bitakiri ngombwa ko bajya yo.

Ibitaro bya gisirikare bya kanombe bivuga ko ku munsi bavura abantu bafite ikibazo cyo kutumva bari hagati ya batanu kugera ku 10, ubu bakaba bamaze kuvura abantu bagera kuri 27 kuva iyi gahunda yatangira.

Igikoresho ibitaro biha umuntu ufite ubu bumunga ngo iyo gifashwe neza gishobora kuramba imyaka iri hagati y’itanu n’icumi. Gusa amabwiriza ya muganga agusaba kuyirinda amazi, no kuyishyira mu bukonje.

Ku bantu bashaka kwivuza, amafaranga make y’ibanze ni 320 y’amadolari y’Amanyamerika kuzamuka, ariko abahuye n’ingaruka za Jenoside bazavurirwa ubuntu , ibitaro bya kanombe bivuga ko ubu bari kwakira abantu benshi ndetse biganjemo n’abanyamahanga bamwe baturutse i Burundi.

Ku Bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda.
Ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.
Muri iki cyuma niho bashyira abantu kugira ngo babapime abone kuvurwa
Muri iki cyuma niho bashyira abantu kugira ngo babapime babone kuvurwa
Aka kuma niko bita Earing Head niko bashira mu gutwi kugirango umuntu abashe kumva neza.
Aka kuma niko bita Earing Head niko bashyira mu gutwi kugira ngo umuntu abashe kumva neza.
Bari kuvugisha umurwayi.
Bari kuvugisha umurwayi.
Iyi ni microscope, bareberamo uburwayi umuntu afite (amaso, ugutwi n'iminwa, n'amazuru).
Iyi ni microscope, bareberamo uburwayi umuntu afite (amaso, ugutwi, iminwa n’amazuru).
Col Dr. Twagiramukiza areba uburyo abarwayi barimo kwitabwaho.
Col Dr. Twagiramukiza areba uburyo abarwayi barimo kwitabwaho.
Nyuma yo kuvurwa akumva yaganiriye n'abanyamakuru.
Nyuma yo kuvurwa akumva yaganiriye n’abanyamakuru.
Aba nabo ni abarwayi bategereje kuvurwa.
Aba nabo ni abarwayi bategereje kuvurwa.

Photos: DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • RDF big up our army for bright future of all rwandans.
    we support u

  • Nkunda Abasirikare cyane, nshima n’ibyo bakorera igihugu.

  • uratubeshye uyu mugabo yambaye ama peti ya colonel ntabwo ari major.

    • Ujye ubanza usome neza inkuru mbere yo kuvuga, ntawavuze major banditse coloner keretse niba wowe col uyisomamo maj.

  • None se aka kabolu gashobora no gufasha umuntu ufite ubumuga bwa sourd muet (ikiragi kitumva)?

  • Dutegerezanyije amatsiko igihe uburwayi butazongera kubaho ukundi. Ariko mu gihe tugitegereje ibyo, ni byiza ko abarwayi bitabwaho, cyane cyane ko iyo umuntu utumva aba yumva abumva batamwitayeho.Kubaba hafi rero byaba ngombwa tukiga n’ururimi dushobora kumvikanamo na bo(amarenga),bishbora kubahumuriza mu rugero tutabitekerezagamo.

Comments are closed.

en_USEnglish