Digiqole ad

Rulindo :Imvura idasanzwe yishe abantu 8 abandi barakomereka

Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/5/2013 mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Rulindo yahitanye abantu umunani abandi barakomereka.

imvuraUbuyobozi bw’Akarere ka Rulindo avuga ko iyi mvura yateje inkangu no kuriduka kw’imisozi yasize ihitanye abantu umunani ariko imibare ikaba ishobora kuza guhinduka.

Ubuyobozi bw’aka Karere kandi buvuga ko kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’iyi mvura idasanzwe.

Mu bindi byangiritse harimo amazu icyenda , inka ebyiri zihasiga ubuzima, naho imyaka y’abaturage yagiritse ikaba ikirimo kubarurwa.

Iyi mvura kandi yatumye imigezi ya Bahimba na Kajevuba yo ku ruhande ruganda mu karere ka Gicumbi yuzura.

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko burimo gukora ibishoboka kugira ngo abakozwe ho n’iki kibazo bagezweho ubufasha bw’ibanze burimo kuvurwa, gushaka aho bacumbikira imiryango yasizwe iheruheru, no guhabwa ubundi bufasha bwa ngombwa. Ikindi kandi nyuma yo kubarura ibyangijwe hakazakurikiraho kubakira abo amazu yabo yasenyutse no gusana atangiritse bikabije.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Ababuze ababo bihangane.ariko ubuyozi bwaribukwiye kugira icyo bukora mugucisha imirwanya suri kumisozi ,igafata amazi.

  • Twihanganishije imiryango yabuze abayo! Turi mubbihe bitoroshye pe!

  • MWIHANGANE ABAGWIRIRIWEHO N’ICYO KIZA ,KANDI NATWE TURAGUMYA GUKORA IBYO DUSHOBOYE BYOSE MU KUBAFASHA .ABANYARWANDA BOSE BANYUMVA ,DUHAGURUKE,DUFASHE BENE WACU.UBUYOBOZI N’ABYO MUKORE UKO MUSHOBOYE.MUDUFASHE

  • Ko batatubwira se imirenge yibasiwe cyane mn’iyi mvura ubwo tuvuge ko akarere kose kapfuyemo abantu!or hari uduce twibasiwe cyane?

  • XO5

  • cyane cyane Umurenge wa Cyinzuzi na Shyorongi

  • Mukomere turikumwe, bibaye byiza baduahyiriraho aho twacisha inkunga yo gufasha abari mukaga

Comments are closed.

en_USEnglish