Digiqole ad

Miss Rwanda 2015: Uko amajonjora y’ibanze yabereye i Huye yagenze

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015, abakobwa basaga 15 nibo biyandikishije mu Ntara y’Amajyepho mu Karere ka Huye bahatanora gutoranywamo batanu bazahagararira iyo Ntara.

Aba nibo bakobwa batanu bakomeje mu kiciro cya kabiri
Aba nibo bakobwa batanu bakomeje mu kiciro cya kabiri

Sa saba n’iminota mirongo ine z’amanywa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Mutarama 2015 nibwo igikorwa cyo gutoranya abakobwa batanu bagomba guhagararira Intara y’Amajyepfo cyatangiye.

Abakobwa bafite ibiro hagati y’ibiro 45na 60 n’uburebure kuva kuri metero imwe na centimetero 70 kuzamura bari mu bafite iby’ibanze mu kwitabira irushanwa.

Mu bakobwa 15 bari biyandikishije muri iri rushanwa, nyuma yo gupimwa ibiro ndetse n’uburebure batanu gusa nibo bashoboye gukomeza.

Buri mukobwa wese uzahatanira Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asabwa kuba afite ibisabwa byose bimwemerera kwitabira iri rushanwa.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gushaka abakobwa 25 mu Ntara zose bazavamo 15 bajyanwa mu mwiherero ubatunganyiriza kuzitabira ikiciro kizagena uzatoranywamo kuba Nyampinga w’u Rwanda kizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki ya 18 Mutarama 2015.

Uyu mukobwa arengeje M1 na 70cm byasabwaga
Uyu mukobwa arengeje metero imwe na sentimetero 70 zisabwaga
Uyu ari mu bakobwa baje guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda i Huye
Uyu ari mu bakobwa baje guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda i Huye
Ari mu bagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri
Ari mu bagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri
Yagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri
Yagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri
Uyu mukobwa atomboye numero ya mbere mu binjira mu cyumba kirimo abakemurampaka
Uyu mukobwa atomboye numero ya mbere mu binjira mu cyumba kirimo abakemurampaka
Afashe numero karindwi mu bari bwinjire kubazwa n'akanama nkemurampaka
Afashe numero karindwi mu bari bwinjire kubazwa n’akanama nkemurampaka
Mbere yo kwinjira kubazwa babanje kwifotoza
Mbere yo kwinjira kubazwa babanje kwifotoza
Mbere yo guhura n'abakemurampaka
Mbere yo guhura n’abakemurampaka
Mbere y'uko asezererwa
Mbere y’uko asezererwa
Aha byari mbere y'uko akomeza mu kiciro cya kabiri
Aha byari mbere y’uko akomeza mu kiciro cya kabiri
Abakobwa 5 bagomba kubanza guca imbere y'abakemurampaka
Abakobwa 5 bagomba kubanza guca imbere y’abakemurampaka

Aba nibo bakobwa batanu bakomeje mu kiciro cya kabiri
Aba nibo bakobwa batanu bakomeje mu kiciro cya kabiri
Aline Gahongayire ari mu bakemurampaka batatu bari mu gikorwa cy'ijonjora ry'ibanze
Aline Gahongayire ari mu bakemurampaka batatu bari mu gikorwa cy’ijonjora ry’ibanze
John Bunyeshuri umukemurampaka muri Missrwanda 2015
John Bunyeshuri umukemurampaka muri Miss Rwanda 2015
Mike Karangwa umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Mike Karangwa umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Nkurunziza Daniella umukobwa wa mbere ubuze amahirwe yo gukomeza
Nkurunziza Daniella umukobwa wa mbere ubuze amahirwe yo gukomeza
Ruzigana Joelle ajya mu cyumba kirimo aba Judges
Ruzigana Joelle ajya mu cyumba kirimo aba Judges
Giriwanyu Ruzigana Joelle umukobwa wa kabiri utambutse
Giriwanyu Ruzigana Joelle umukobwa wa kabiri utambutse
Bagwire Keza Joanna yinjira mu cyumba kubazwa
Bagwire Keza Joanna yinjira mu cyumba kubazwa
Bagwire Keza Joanna umukobwa wa kabiri utambutse
Bagwire Keza Joanna umukobwa wa kabiri utambutse
Ingabire Divine ari mu bakobwa 4 bazahagararira Intara y'Amajyepfo
Ingabire Divine ari mu bakobwa 4 bazahagararira Intara y’Amajyepfo
Uyu mukobwa ari mu bagomba guhagararira Intara y'Amajyepfo
Uyu mukobwa ari mu bagomba guhagararira Intara y’Amajyepfo
Aline Gahongayire yahaga Makuza Lauren ibyavuye mu kanama nkemurampaka
Aline Gahongayire yahaga Makuza Lauren ibyavuye mu kanama nkemurampaka
Aba nibo bakobwa bane bakomeje
Aba nibo bakobwa bane bakomeje
Makuza Lauren umujyanama wa minisiti w'Umuco na Siporo arimo gukurikirana icyo gikorwa
Makuza Lauren umujyanama muri Minisiteri y”Umuco na Siporo arimo gukurikirana icyo gikorwa
Abanyamakuru bakurikirana igikorwa uko kirimo kugenda
Abanyamakuru bakurikirana uko igikorwa kirimo kugenda

Photos/Muzogeye Plaisir

Joel Rutaganda

umusekehost.com

22 Comments

  • Hoyaaaaaa
    Nooooooooo
    Nonnnnnnnn

    Kweri mu gihugu cyuzuye mo abakobwa beza bigebuje nk’u Rwanda aba nibo bagiye kuvamo nyampinga koko !!!!

    Ubuse ni nde mwaba wahangana mu marushanywa mpuza mahanga !???

    Ni bakosore ikibazo kibuza abana beza cyane kwitabira aya marushanywa kuko iyi ni mwe muri industry yatugeza kuri byinshi kuko ibisabwa by’ibanze turabifite.

    Please mubikosore vraiment

    • None se aba babiteguye n’ababyitabiriye urabagayaho iki muvandimwe? Erega hari byinshi bikurikizwa birenze ibyo wowe wumva wakurikiza! Kandi ibyo wibwira ntibivuze ko aba ari byo byo ku rwego nk’uru! Sawa ubwo ubutaha uzatange umusanzu wawe uzane ba Nyampinga b’indashyikirwa.

    • Ariko uretse ko abantu badashima buriya koko uriya mukobwa yitwa Joanna si mwiza bihagije? Aya marushwana narayakurikiye. Umukobwa nibazaga ko azatsinda ni Uwitwa Flora mutoniwase wo mu ntara yo mu majyaruguru. Ariko uyu witwa Joanna aramuruta.
      Uyu witwa Joana ( numéro 7) nimuremure, ateye neza aseka neza. Koko abanenga mumbwire icyo mumunenga.

  • ibi harimo n’ agasuzuguro cyangwa se kwitesha agaciro!umukobwa useka ukabona amenyo y impengekerane kariya kageni!!! uziko ibindi byiza byose yaba afite utabasha no kubireba!!

    • Ego ko !! Ko ndora harimo n’abo amabere yaguye ataranatangira kumera ! Ariko ubanza Divine baramubwiye ko ubwiza bwa Miss bureberwa mu kibuno, ko ndora aba yagitunaritse, wasanga buriya nta n’ikirimo, ari ubusa busa !!

  • Ababana ntabwo aribo beza mumagepfo ya u Rwanda kabisa. Ikigaragara kubera kudashyira mubikorwa ibyo bemerera aba Miss byatumye abakobwa bata ikizere bari bafitiye iri rushanwa kabisa MINESPOC nigire icyo ikosora kabisa nahubundi Miss wuyu mwaka azaaba ari Miss sogoro not Miss Populaire.

    Gusa nomubabi habamo umwiza abana bomumagepfo bazacyegukana uyu mwaka. Mbifurije amahirwe masa.

  • Ha ha ha uti Miss Sogoro ibyo ubuze nibyo vraiment

  • uriya Nkurunziza Daniella si umukobwa wa Pastor Nkurunziza Francois muri Bethel i Remera!!!!?

  • Abakobwa beza bagiyehehe mwogacwamwe ko ndeba bose ari nkanjye hano, uriya winyuma apfa kuruta ariko ni aho babuze. u Rwanda rwikosore mushake abana beza barahari buriya hari igituma batitabira irushanwa tu.

  • sha umuseke.rw kweri kweri umuntu ashaka kubagurira icupa yabicisha he njye ko mundenga?ukuntu mwandika, amafoto,..mutuma inyarwanda n’igihe.com birebeka nka poubelle.haha nukuri muranyemeza.naho aba bamisses bo ndabona uriya bakuyemo ari we mwiza ahubwo.ntawamenya kata bicamo

  • wow thx GOD joanah a passe,gusa keep it up swt!!!u r so kul

  • Sha, ariko aba bana ntacyo babaye pe. Niba no mu mutwe ariko bameze rwose no mu rwego mpuzamahanga baduhagararira. ukeka se ko muri Africa hari abakobwa beza ku buranga kurusha bariya?

  • Ukobirikose burumwe afite uburenganzira bwokubona uko abishaka..nogushima cg kugaya uko abishaka…gsa ariko harini biterakwibaza..mukuri nemera yuko u Rnda Rufite ibyiza byinshi birimo Nabari babereye ijisho..mbishimira Imana yewe nkaNayisaba Kutwongerera..Uko njye mbona ababari bameze rwose ndabona ubwiza nyenerwa benshi mubamaze gutorwa babufite..nkajyira icyizere yuko Nyampinga wacu azahiga abamubanjirije …gsa sinemerankwa nabivujyisha usibyeko mbambona bijyiza nkana yuko abataje aribo beza kurusha aba, iyimvugo ihora igaruka gsa kuriyincuro sinzi niba mushaka Malayika kko benshi muritwe turibugufi yokuba nta munoza…kko njye nibaza yuko benshi muritwe tutaratembera ngo turebe..uko Imana Yaremye abahandi …kko ntiwabura guhita ubona itandukaniro..numwihariko mwiza dufite kurusha ahandi, Imana Yaduhaye kujyira abari beza tujye Tuyishima..Tunashime nabo Yagennye kubohora uru Rnda..kko ibi byiza ntago twajyaga kuzabibona ukundi.

  • dufite ikintu cyo kugaya ibintu byose tubonye, aba bakobwa si beza bose ariko uyu nimero 7 ni mwiza no ku rwego mpuzamahanga yahatana. ni muremure cyane afite 1.75cm, akaba afite amatama matoya, akaba ateye neza kariya kanda ko hasi akoze sport amezi 6 kaba kavuyeho. igisingaye ni mu mutwe naho guhangana mu mahanga yahangana ahubwo mu mwitondere ashobora gutorwa niba no mu mutwe ari hazima

  • Bonne chance numéro 7,tu es belle!

  • Ariko uwaba abizi ambwire. Hari umudamu w’umunyarwandakazi wari utuye hano Aarlon muri Belgium wasaga cyane n’uriya mukobwa Numéro 8 ( Ingabire Divine). Uwaba amuzi ambwire niba avuka i Sahera ahahoze hitwa I Butare.

  • wow!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    divine uruwambere kbsa kdi l am sure uzatsinda kdi uzagera kure!!

  • ngo dıvıne azagera kure???? byahe byo kajya!! reba urwo rwasaya???!! cyakora kubera kırıya kıbuno yaryoshya ınzoga nıgıtanda!

    • Wowe Pervert uburere ufite subwo kujya ku mbuga nkoranyambaga. Ntukihe uburenganzira bwo kwandika ibyo ushaka cyane cyane iyo nta kinyabupfura kirimo. Ntugasebye abakwibarutse.

  • ariko ibintu bya miss biransetsa, ubwo ko bisaba ubumenyi butandukanye, nka aline gahongayire akwiye kujya muri evaluators kweli, ni ubuhe bumenyi se afite, ntiyigeze aba miss, ntiyigeze yiga ibijyanye na miss criteria, nta gifaransa azi yewe akongereza ni so gusa, maze se azajya abaza bariya bana iki kweli, kuvuga ngo amuhaye non kubera afite ubwoba. yeweeeeee

  • Pervert na Annette nta kinyapfura mugira kuko comments zanyu ntacyo zifasha abanyarwanda basoma iyi nkuru. Mwikosore uwo nta musanzu urimo.

  • Hhh..weho..ngo ni @Titi..uracyari mubukoroni..niba ingaruka zabwo atarizo zicyikurimo..uburwayi kumyumvire nkiyo ibuhuje na benshi mubanya Rwanda..uzitegereze kwiSi nta Gihugu cyateye imbere ngo jyisige ururimi rwacyo..nibi twivujyisha ngo turiho dutera imbere ikinyaRwanda tujyisiga inyuma ntaho tuba tugana..ka nkwibarize abakurambere ko baguye u Rwanda..harya bavugaga indimi zingahe..??? Twe bubu se byitwa ngo twarize hakaba harimo naba dogitorije harya hari na metero turongera ..ureste kwirirwa twivuruguta mubitajyira icyo bitwongerera mumyumvire ikwiye..ngwaho mama twarize ngurufaransa nu rwongereza tura dudubiza..abanyaRwanda tujijuke duhe ibifite agaciro agaciro ibitagafite tibyime umwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish