Digiqole ad

“Kuba umuhanzi bitandukanye no kuba umuririmbyi”- Jules Sentore

Jules Sentore umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, avuga ko abantu bakwiye kumenya itandukaniro ry’umuntu wakabaye yitwa umuhanzi ndetse n’umuririmbi, kuko benshi mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro ntibakunze kumenya itandukaniro riri hagati y’umuhanzi n’umuririmbyi.

Jules Sentore yatangiye kwiga gucurangisha Piano
Jules Sentore yatangiye kwiga gucurangisha Piano

Ibi abitangaje nyuma y’aho we ndetse na Bruce Melodie ku nshuro yabo ya mbere bari bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 benshi mu bakurikiranye ibitaramo by’iryo rushanwa rya live bemeje ko abo bahanzi bafite ejo hazaza heza muri muzika nyarwanda.

Ku ruhande rwa Jules asanga abantu bagatandukanyije ayo magambo uko ari abiri ‘Umuhanzi’ n’umuririmbyi kuko ari ibintu bibiri bitandukanye.

Yagize ati “Hari abantu benshi batajya batandukanya umuntu wakabaye yitwa  umuhanzi n’undi akitwa umuririmbyi kandi ari ibintu bibiri bihabanye.

Umuhanzi ni umuntu wese wakoze ikintu ku giti cye nta handi yigeze agikura, ashobora kwandika indirimbo, gushushanya, ashobora kubaza, ashobora kuboha uduseke, ndetse n’ibindi.

Uwo niwe muntu ubundi wakiswe umuhanzi kuko aba yafashe umwanya we munini akiga ku kintu agiye gukora. Urebye ni nawe ukora akazi kenshi kurusha wawundi witwa umuririmbi.

Mu gihe umuririmbyi ari wawundi uzi kuririmba by’umwimerere ‘live’, ku buryo igihe cyose wamubwira kuririmba yaririmba. Ariko nanone hari igihe usanga azi kubikora byombi kuririmba ndetse no kwiyandikira izo ndirimbo.

Abantu rero bari bakwiye gutandukanya ibyo bintu byombi uko ari bibiri kuko benshi ntabwo bazi itandukaniro riri hagati y’umuhanzi n’umuririmbyi”.

Jules Sentore yakoze indirimbo nshya yise ‘Kora akazi’ itandukanye cyane n’izindi ndirimbo yari asanzwe amenyereweho z’urukundo hagati y’umuhungu ndetse n’umukobwa.

Umva indirimbo nshya ya Jules Sentore yise “Kora akazi”

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubwo rero nawe ngo yatanze ikiganiro ! None se we ari muruhe ruhande ?

  • Aba bana biyita abahanzi jye nkeka ko hari nabatazi kuririmba batanga akantu ngi bifotoze bavugwe gusa.
    Aragwa kuri 100000frw akagura jeans n’aga andi akayanyanyagiza mu banyamakuru, inkuru igasakara ngo ni umuhanzi!!!
    Mwakoze imishinga mukorora onkoko mwa bana mwe.
    Ejobundi nahoze ndeba Senderi kiri nyabarongo yegeranije abana agurira obisheke, ubundi muri vidéo, akajya abadubirishamo,” mari abafana banjye?? bate yeeee!! ati ” abafana banjye bataje hano bangana bate?? ” Bati ni benshiii.
    Niko inkuru ikaba iyo igihangano kikaba kirasohotse!!
    Umunyamakuru ati Senderi, ukora ute kugirango ukundwe n’abafana kurusha abandi? adatinze ati ” Ubundi jye ndi intore, n’abafana banjye n’intore, intore rero zirashyigikirana kandi na bariya ureba hakurya bose wababaza, ati nyzmwe abari hakurya mumirima, muri intore?? muri abafana banjye?? bati yeeee, ati niba muri intore nimuzamure amaboko hejuru!!!!
    Ubwo umunyamakuru akandika, agafotora, inkuru ikaba irabonetse umuhanzi akitwa igitangaza.
    Ubundi umuhanzi abigirwa n’ibihangano bye ntabigirwa na sensibilisation, n’ubucuti agirana n’abanyamakuru.

    Urugero mwararubonye kuri Byumvuhore udahaguruka ngo ajye mumasoko, kubaza niba abayaremye ari abafana be.

    Umuco wacu ndabona ujyeramiwe, nibatabare abanishinzwe, twongere tugire abahanzi nka ba Rugamba, Sebanani, Soso mado n’abandi.
    Biroroshye kandi kuko bakwifashisha abo ba Byumvuhore, makanyaga, masabo Muyango, Samputu n’abandi bagafasha ababyiruka kugaragaza impano, utayifite nawe ntayikanire kuko kutaba umuhanzi nta kinegu kirimo.

    Erega hari ibindi mwakora mwabana mwe mugatera imbere, cyane ko dufite umuyobozi ufite ubushake bwo kugeza Urwanda heza.

  • Asyiiiii

  • Ubu Se Uyu Yakoze Ubushakashatsi, Asanga Mu Bantu Bazi Ubwenge Ari Nde Utazi Gutandukanya Umuhanzi N’umuririmbyi? Ahubwo Wasanga Ariwe Na Bagenzi Be Benshi Biyita Abahanzi, Wareba Icyo Bahanze Ukakibura! Umuntu Agakora Indirimbo Mu Magambo Abiri Nayo Yavuze Nabi, Akaba Atakubwira Byibura Amazina Y’ibikoresho Bya Muzika Azi Usibe Kubicuranga, Ariko Akajya Aho Ngo Ni Umu Star!

Comments are closed.

en_USEnglish