Massamba agiye kongera gukorera igitaramo mu Busuwisi
Massamba Butera Intore umwe mu bahanzi bafatwa nka bamwe mu bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda, agiye kongera gutaramira abanyarwanda batuye mu gihugu cy’ u Busuwisi.
Ni nyuma y’aho muri Mata 2012 Massamba yagiriye igitaramo mu Mujyi wa Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi akaba yari yatumiwe n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza muri icyo gihugu.
Muri uwo mwaka rero ni nabwo hari hatumiwe n’umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Senegal witwa ‘Youssouf N’dour’, nawe akaba yari muri icyo gitaramo.
Kuri iyi nshuro igitaramo Massamba Intore yatumiwemo, cyateguwe n’abanyarwanda basanzwe batuye mu gihugu cy’u Busuwisi.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Massamba Intore usanzwe ari umuyobozi wa Gakondo Group yatangaje ko gukora ibitaramo byinshi ahantu henshi hatandukanye ariyo gahunda afite mu mwaka wa 2015.
Yagize ati “Nibyiza ko abanyarwanda batuye mu mahanga bakomeza kumenya aho u Rwanda rugeze mu iterambere muri rusange utibagiwe na muzika.
Gukora ibitaramo byinshi muri uyu mwaka niyo gahunda mfite. Mu minsi mike ishize nari mu gihugu cy’u Bubiligi nashimira cyane uko bakomeje gukunda abahanzi nyarwanda.
Nk’abahanzi rero muri rusange gukora ibitaramo byinshi kandi ahantu hatandukanye niyo nzira imwe rukumbi yo kumenyekanisha muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga”.
Biteganyijwe ko Massamba azahaguruka i Kigali yerekeza mu Busuwisi ku wa 27 Mutarama 2015 akazakora icyo gitaramo kiswe ‘Rwanda Night’ tariki ya 31 Mutarama 2015.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
= 0,00000000….
Nibde se umuzi mu muaka amaze afindafinda ???
Terera ijosho kubaturanyi Uganda, Kenya,Tz, Congo,…..tubazi ari benshi naho uwo nuwo kwambaza rya ngombe rya balinga ngo ntazabatizwa raaaa nyumvira nawe ubwose Imana yamuzamura ite ???
Niyihekenyere inkumi ubundi aceceke…, ese bite ko mumuco dushyingira uyu nkaba mbona asaziye aho bahuuuu ???
@muntarwanda umuntu ntafite uburenganzi bwo guhitamo iyobojamana ashaka? Ibyiza nukumurekera uguhitamo kwe, ahubwo wenda wagira icyo ugaya kumiririmbire ye ugatanga ninama kubitagenda neza unashima wenda nibyiza kuko ibyaribyo byose afite ibyiza uko mbikeka naho kumwinjirira mukwemera kwe ndetse nokuba adashaka iyo ni sa vie prive! Commentaires zawe zose mbona ziba arizitagenda neza ntanakimwe kigenda neza kuri wowe
Asyiiiiiii ndambiwe abiyita abahanzi bino twariburiye ni ndirimbo twumva duhora twumva izahandi
Comments are closed.