Senderi ashobora kujyana mu nkiko uruganda rwa Azam
Senderi International Hit 3D From Harvard, ni umwe mu bahanzi bamaze guca agahigo ko kugira udukoryo two gusetsa benshi mu bakurikirana amakuru ye. Ubu noneho ngo yaba agiye kwerekeza mu nkiko asaba kurenganurwa ku byo yita urugomo yagiriwe n’umukozi w’uruganda rwa Azam
Mu gihe yitegura gushyira ahagaragara album ye ya kabiri yise ‘Turi Mumuvuduko’ azamurika tariki ya 6 Gashyantare 2015 mu Karere ka Musanze, Senderi yakoze ibaruwa isaba inkunga mu masosiyete atandukanye yo kuba hagira ibyo bamufasha.
Kimwe mu bintu byamutunguye ndetse bikanamutera kwicuza impamvu atarangije amashuri nubwo avuga ko ibyo yakoze aribyo byari iby’ingenzi kurusha amashuri muri icyo gihe, Ni agasuzuguro yeretswe n’umukobwa ukora reception y’uruganda rwa Azam.
Ku wa 16 Mutarama 2015 nibwo ibaruwa Senderi yari yandikiye uruganda rwa Azam yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatsapp, Facebook na twitter bitewe n’imyandikire y’ururimi rw’icyongereza benshi basekaga ko kitabaho.
Ibyo byose rero Senderi avuga ko iyo adacikiriza amashuri ngo aze mu rugamba rwo gutabara abanyarwanda nawe ubu aba ari umwe mu bantu bize. Anavuga ko uwo mukobwa ntacyo afite yamukora uretse ku mwereka Imana gusa akaba ariyo izamuhemba ku byo yakoze.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke mu ijwi ryuzuye agahinda, International Hit yavuze ko agiye gushaka abamurenganura mu nkiko.
Yagize ati “Ntekereza ko nta burenganzira umu receptionniste yari afite bwo gufungura ibaruwa yanjye akanayikwirakwiza ahantu hose yari afite. Bigaragara ko atanayihaye umukoresha we.
Ibyo benshi bakomeje kugenda bavuga ko naba naranditse amafuti, ku ruhande rwanjye naragerageje bitewe n’igihe mperukira mu mashuri. Ese nta warangije amashuri ushobora kwandika cyangwa akavuga amafuti?
Aho kugirango anshyire ku karubanda nibaza ko yari kunyereka uburyo bandika ibaruwa ndetse akankosora aho navuze ibitaribyo aho kunteza isi yose.
Icyo ngiye gukora rero ni ugushaka uko narenganurwa n’amategeko bitewe n’icyo nakwita urugomo nagiriwe n’umukozi w’uruganda rwa Azam”.
Icyo itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana rivuga kuri iki gikorwa cyakorewe Senderi.
Ingingo ya 285: Ibyaha bikorerwa ubutumwa mu nzira zitandukanye z’itumanaho Umuntu wese ukoresha uburiganya, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu gufungura, kurigisa, gutinza, kuyobya amabaruwa cyangwa izindi nyandiko byageze iyo bijya cyangwa bitaragerayo.
Itegeko rivuga ko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni byo bihanishwa igikorwa cyo gufata, kumviriza, kuyobya cyangwa gutangaza ubutumwa bwoherejwe cyangwa bwakiriwe hakurikijwe inzira z’itumanaho izo ari zo zose cyangwa gushyiraho ibyuma byagenewe kumviriza nta burenganzira butanzwe n’urukiko cyangwa ubushinjacyaha.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
33 Comments
Joooo wagendesheje …,birerekana kw’inkunga byapfuye ahubwo bashiture ho izo 3.000.000Frw urwarize kwayo nta kundi, pole sanaaa
Umva mwenedata Senderi, ntiwihe urw’amenyo ngo urarega. Ahubwo buriya warongeye wandika izina. Bihorere, bigushuka ngo ute igihe n’amafaranga urega ubusa. AZAM nta kosa ifite uriya mukozi ni we waba ufite ikosa. Ese we yerekanye ko ntabyo yakoze ko ahubwo kubera iterambere ry’ubu babikuruye wajyahe? Tuza ikorere bizaza.
Oya Bugingo niba utazi amategeko ujye uvuga ibindi nuyageraho unume , umukoresha ashobora kuryozwa amakosa yakozwe n` umukozi we , ibi ni ibisazwe biteganywa n` amategeko igihugu kigenderaho .
Yewee !! Nta njiji mbi nk’uwitwa ngo yarize ndetse akanabigaragaza !(Ntabwo ashobanukiwe amahanga y’akazi akora ) .Gusa ikibabaje cyane n’uko usanga abatazi aribo baseka abandi . Niba mbeshya uwo mukobwa w’umu receptionniste bazampuhe ikizamini cya interview hamwe nicyo kwandika natsinda muzangaye ! Byonyine icyo nicyo cyikwereka uburyo yabonye akazi .
ahubwo jye rwose ndashimira Sendeli , niba ariwe wayiyandikiye , nzi neza ko hari benshi batashobora kwandika nliyi baruwa batweretse kandi bauga ngo baraminuje, naho nyamukobwa we, yagaragaje ubuswa kurusha abaswa, arenzaho no kwishongora, cyera hari umu secretaire wigeze kubaza umugabo umwe waruhamagawe na Minisitiri kuri telefone yo mu biro, baravugana, nyuma umu secretaire yaje kubaza uwo mugabo ngo Minisitiri yakubwiraga iki….undi yaramurebye , aramugaya gusa..ntacyo yamusubije…abakozi benshi cyane cyane abakobwa bakora amakosa yo gusubiriza ba shebuja ibyo batabatumye no kuka inabi ababagana , nta care !, nta nyungu mu kazi !barasabwa kwikosora
Ihangane disi Sendeli! none abantu ko bibeshya turiho hano kwisi mukuzuzanya abantu bose ntibaba abize nkuko hariho abakene nabakire uwirata ngo yarize rero mumenye ko ubwo bwenge bwisi Imana ibwanga urunuka kuko akeshi usanga babukoresha mukwibona no kwishongora gusa Imana ijye itubabarira ihangane rata nubwo utize ariko Imana igufiteho imigambi kandi myiza.
Senderi naterwe inkunga yo kujya kwivuza kuko ubumuga bwe mwo mu mutwe burushaho kwiyongereye
Ahubwo se ko mbona ari wowe ukwiye kujya kuvurwa ! Ariko ubanza koko ariko kuri kwawe .
pole.senderi……kutamenya kwandika icyongereza se bihuriye he no kugufungurira ibaruwa???naho uwitwa Bugingo wowe nawe ndabona uri nkuwo mukobwa ahubwo!!!!!bakurenganure kuko azabihanirwa iyo njiji yumukobwa!
Rata rwose senderi uzakomeze urege urwo ruganda, niba batazi uko bagomba gukora akazi kabo bibonereho. nta banga ry akazi yagize. naho icyongereza cyo uragerageza ahubwo, ibyo si igitangaza kuri izi ndimi twize ejobundi.
Umukozi washyize iyi baruwa kukarubanda ni we njiji iruta izindi naho SENDERI ntakosa yakoze pe kuko nibi byose mwandi habayeho kuvuga ngo mubyandike mucyongereza mwabona amarorerwa abantu bandika!!! keep some distance away from senderi
Usomye ibyo SENDERI yanditse rwose jye na mubwira nti bravo…, ababibasha ni mbarwa !!!!
AZAM ni company ya business byumvikane yuko igomba kugira umurongo jyenderwa ho uhamye haba mu bucuruzi no mugutanga imilimo iba SENDERI yarandikiye AZAM nyuma hakabaho kano kaga yahuye nako ,wica kure rega uwo wandikiye ubwe azisuzumira uwagutaranze ,bityo umuce impozamarira nabonye utazarenza 3.000.000Frw urwarize kwayo nibuze bisige isomo ryo guha umukozi akazi ashoboye.
N.B : SENDERI nawe wisuzume kufite icyemeza ko wandikiye AZAM ..,ataribyo yakwitakana.
Ex: reception stamp, video camera,…
ahubwo SENDERI arabizi njyewe mbabwije UKURI narangije muri kaminuza imwe yi GENGA inaha kigali biriya SENDELI yanditse si nabishobora kubyandika ndetse mfite nabagenzi banjye benshi batabishobora kd barize !!! sinzi impamvu uwo mu kobwa yihaye gusebanya ? hitty wee pole sana .. NA handi uri UMUGABO.
Dear Senderi.
Very sorry for all that happened. Azam has a case to answer. it was unethical and lack of moral principle for the reception to throw a letter addressed to the institution to social media sites.
As a teacher of English as a second langauge, the message in the letter is clear and no one is perfect, all of us make those structural and gramatical errors.Send uri umugabo kuko twese tuzi icyakubujije kwiga kandi n’inyungu kuri twese
God bless you brother and as your fan i pledge to support you in your correspondencies
Umva senderi we kurikiza inama za muntarwanda na ho uwitwa bugingo we ni kimwe n uwashyize iriya baruwa ku karubanda kuko wagirango ntazi ko u Rwanda rugira amategeko. Senderi rwose n uburenganzira bwawe bwo kurega AZAM niba ufite ibimenyetso nk ibyo muntarwanda yakubwiye kandi bizaha isomo abakoresha baha akazi abantu badashoboye. Uriya muntu washyize u rwandiko rwawe hanze ni injiji iruta izindi kandi nawe biriya ntiyabasha kubyandika pe. Ahubwo senderi n umugabo pe ibintu yanditse jye nirirwa nkosora za ibitabo by abanyeshuri barangije za kaminuza ariko ababasha nka biriya ni bake. Nta muntu wari ukwiye kuguseka namba kuko ruriya n ururimi rwo hanze twese ntawakwirata ngo araruzi n urwacu ntiwakwandika ngo uburemo amakosa.
Komeza rwose jya mu mategeko akurenganure kandi abantu batari professional babone isomo.
Birababje cyane
Uwomukobwa yakanije kwingira mubuzima bwa sender bamuhane nabandi barebereho ubwobwiyemezi bwamafuti.
Senderi twumvikane, iyo utazi ururimi wandika mu rwo uzi cyangwa ugashaka ubigufasha. Rwose ntimugashyigikire amafuti. Yakagombye kuba yaranditse mu kinyarwanda ntabwo byari gutuma abura ubufasha ngo n uko atanditse icyongereza. Ntabwo ngusetse unyumve neza, yewe nanjye icyo nzi kibarirwa ku mashyi. Hanyuma rwose the receptionnist n umunyamafuti ukabije rwose uzarege AZAM kuko amakosa y akazi y abakozi abazwa ibigo byabo kuko biba bigaragaje ko bahaye akazi utakazi rero bagomba kubiryozwa. Ubundi rero senderi ntibiguce intege ahubwo ukomeze muzika yawe n icyo cyongereza nubishobora uzajye ukiga ubonye akanya. Senderi ndamwumva yarwaniriraga igihugu ntiyabashije kwiga ariko se nka ines wa miss rwanda 2015? Ireme ry uburezi rifite ikibazo ngikomeye pe. Mineduc nihaguruke pe, bazanye icyongereza none abantu basigaye barangiza ari igifaransa ntacyo bazi ari icyongereza ntacyo. Harahagazwe !
Yewega ye!!! niko se Senderi we, niba utzzi ikintu wagiye ubaza ko ntakinegu kirimo? Kuko jye nsanga iyu mukobwa umubeshyera kuko ntabwo yakora ibi kubera izi mpamvu:
– Réceptionniste ntabwo ajya afungura amabaruwa kirazira,ibyo bokorwa na Secrétaire de direction ou secrétaire administratif.
Bishatse kuvuga ko uwareba neza yasabga iyi baruwa ariwowe ubwawe wiyishyize hanze ugamije kuvugwa bitangazamakuru nkuko usanzwe ubigenza.
Ibi bivuze ko umubeshyera kandi ubyitondere kuko utarebye neza niwe wakujyana mu nkiko kandi byaguhenda.
– Icya kabiri nuko wowe ubwawe wivugira ko ibaruwa yawe itageze kuwo yari igenewe.
Umuntu wese uzi inshingano za Réceptionniste ahita abona ko ubeshya kuko iyo ugejeje ibaruwa kuri réception,hari registre bayandikamo, bakayiteraho cachet iriho itariki y’igihe yakiriwe kandi iyo tariki ihurz neza niri muri ya registre.
Wowe uyihagejeje kandi aguha icyo bita accusé de réception. Nukuvuga ko agusinyira lo ayakiriye agateraho cachet y’ikigo nka preuve yuko inyandiko yawe yakiriwe, iyi ari nayo igufasha gukurikirana ibaruwa yawe.ntayo ufite rero ndabizi
– Ibyo kuvuga ko wari kw’itabaro byo rero warakoze, gusa ntabwo abatabariye igihugu bose bandika ibaruwa batya, kuko hari n’abigisha za kaminuza kandi bize ayo mashuli nyuma yo kubohora igihugu.
– Muvandimwe rero va mw’itangazamakuru ukore dore nibyo Diamond yababwiye ejobundi.
Reka nawe nkugaye cyane ;mbere y’uko ugaya Senderi ngo arabeshyera uriya mu receptioniste ngo ntabwo yapfungura amabaruwa aho rwose urabeshye cyane ,Gusa wenda biterwa n’uko ibaruwa wenda ipfunze cyangwa se idapfunze ,ariko nzi neza ko henshi nzi aba receptionniste amabaruwa barayareba mbere y’uko igera k’uwo igenewe .Niba mbeshya uzabigenzure uzabibona .Sibyo ?
Kuba Senderi yaranditse amakosa mu rurimi, ntibisobanura ko ibaruwa ye itari kugera k’uwo igenewe. Uwo mukobwa ibyo yakoze bifatwa nk’isebanya no kutagira ibanga ry’akazi kandi bigafatwa nk’aho ari AZAM Company’s D.G wabikoze kuko ariwe yari yandikiye. Kubarega ni uburenganzira bwa Senderi, naho kutamenya ururimi byo si icyaha, kuko no kurumenya ugakora ibintu nka biriya uriya mukobwa yakoze nabyo ni akaga.
MIKE ! ubwo se uvuziki ?
Uru nu ruca bana.
Urega SENSERI ; ati nyuma yu mwanya muto letter nayisanze icicikana muri Public ubwo byumvikane ko mwi perereza azerura kuwo yayibonanye atayihaye icyo gihe uwo azisobanura aho yayikuye bikomeze bityo bifate nyirabayaza.
Nyirabayazana naba AZAM cg umukozi we abiryozwe.
Nyirabayazana naba SENDERI kuko nabyo bishoboka rwose AZAM yazamukanira urumukwiye aha nibutse ko muyandi mahanga erreur nkuyi ikuzuraguza mu nkiko ukishyura ibya murenge.
Sooo aho icyaha cyageze mu baburanyi haraza guca uwambaye.
What we value is the understanding of the message. Senderi tried his best to make his message clear and this can not be a subject to talk about. as an advice, courts are there to make him just. no one is even good (not better and best) at languages. look my English as a doctor! senderi is better than me. i think you get what i am focusing on!
Umva mwabantu mwe mbabwize ukuri, obi bintu nibyo Senderi yihimbiye rwose.
Ubuse ntimumaze kumumenya koko! !
Senderi wiyita hits, akora ikintu cyose cyatuma bamuvuga bakamwandika mu bitangazamakuru, ubwo kandi ntimuzi amagfranga aba yatanze kugirango abanyamakuru babitishe izo nkuru!!
Gusa ndabona ibibyo atabitangiriye hafi bizamugeza kure.
Kuko industrie nka AZAM sinziko izihanganira ibibintu kuko nukuyitesha agaciro.
Senderi rero mwana wa mama, nakugira inama yo guhagarika ibi bintu wibeshya ko byoroshye kuko, uruganda rugiye kukujyana mu nkiko kandi ibyo wariha ntiwabibona.
Ibintu ukora rwose, babyita udukoryo babyita ibiki, bireke sinon bizakabyarira akarambaraye.
Ubundi ibintu nkibi bikorwa n’aba stars bakomeye i buraya kandi nabo bacibwa ama euros menshi ariko bakayishyura kuko baba bayafite nayo gutera inyoni.
Nahawe ho gutekereza rero kuko iriya Campany nikora contre attaque, birakugora.
Niba kandi ufite preuves, cyane cyane accusé de réception, ukaba wizeye ko lettre yawe ari anregistrée, jya mu nkiko nakubwira iki.
Gusa nabyo ntibivuze ko watsinda urubanza keretse ufite umuntu wemeza neza ko lettre yayihawe n’uriya mukobwa cg ukarekana aho yabaye publiée kuri profil ye.
Kwibwira ko udatanze ikirego mu nkiko ntangaruka ibi byagira kandi ibyibagirwe kuko AZAM, yo ntiyabyihanganira cyane ko izi nyandiko ziri gicicikana mu ba clients babo, kandi muri business uzi ingaruka zabyo.
Kenyera rero ukomeze, kandi utsinde uru rubanza mu rukiko.
Bitabaye ibyo kakubayeho kuko AZAM yo ntikeneye kwandikwa mu bitangazamakuru nkawe, icyo izakenera nuko urukiko rushyira hanze ukuri.
Courage mon cher
Maze gukoresha Interview nyinshi kubanyeshuli barangije Kaminuza, ndakumenyesha ko Senderi aruta benshi. Kuvuga wagirango numwana wiga muri gardienne nazo za cyera.
Senderi you’re superb!!! naho msg washakaga kugeza kuri AZAM nta nenge ifite.
Keep it up.
une question!
Jye ngiye kuruca gutya:
Nimba iyo baruwa bagiye bahererekanya iriho cachet pour reception ya azam,aho birashoboka.
nimba kandi iyo baruwa yandikishije machine,ubwo aho yayandikishije nabo babikora.gusa nimba nta cahet ya reception ntiwirirwe urega
Iyi ni comedy ys senderi kubera inpamvu zikurikira:
1) murebe iriya letter nta received stamp or signature iriho,
2) senderi nk’uko abimenyeteye aba ashaka kuvugwa atitaye kubyo avugwaho byaba bibi cg byiza;
3) seneri ntazi ko mu nshingano za receptionist harimo gufungura amabaruwa akayohereza aho shomba kujya ;
Ndamwibitsa ko gukinisga kurega bishobora kurangira arezwe ariwe
@LA VERITE & @ UMUSAZA ;
Musobanukirwe neza yuko cache de reception iterwa kuri copie visiteur (SENDERI) asubirana yo gusa iyo receptioniste adigarana (original) nta cache iterwaho !!!!
Byumvikane neza yuko iba uwo mukobwa cg undi bakorana agiye kuyisakaza atari ngombwa kwiba iteyeho iyo cache waruvuze.
Ariko ndumva kwiha senderi atari icyibazo kuko ni
kinyarwanda ari ururimi rwacu ruratu nanira nkanswe urunyamahanga,kd abamuseka bose ntanumwe washobora kwandika nkibye! Niba mugirango ndababeshya muzabaze umubare wabajya kwandikisha amabaruwa bajyiye gusaba nkakazi kd ukabona arimo gu presant (Ao)
@muntarwanda: iyi baruwa tubona mu museke ndibaza ko ari copy senderi yatanze atari iyatanzwe n’uwo mukozi atavuze izina. Niyo mpamvu rero musaba kugaragaza ifite reception ya Azam. Kereka niba wemeza ko umuseke wayihawe na Azam.
@ UMUSAZA : nkeka yuko iyi yaba yavuye mwurwo ruhererekane umuseke ukayitwereka ariho ivuye.
Ibaye yaturutse kuri SENDERI itagira recemtion stamp icyo gihe namubwira ni hora urye ibijumba uryame ureke kudusaza ku manjwe.
hahah abavuga ko receptionist adafungura babikurahe?? biterwa n’ikigo hari igihe usanga ari ceptionist ala foix secrataire , gusa uyu mukobwa niba yarakwirakwije agombe ahamwe gusa nawe si umwana azabihakana kereka Senderi naba afite abahamya , ikindi abakobwa b’abanyarwandakazi ni utugoryi nta bwenge bagira ntibatekereza kure namba i abiyemezi gusa ,agasuzuguro,kwiryagagaura cyakoze bajye bajya bahabwa akazi mutubari no muma hotel gusa sino jye mfite campany yajye nakoresha abasore gusa cg aba mama
@ DADA ; ukuri kuraryana ariko ibyo ubuze nu kuri 100% abo ibwiye bikosore nibyo byiza.
Niho abanyamahanga bahera bagira bati abanyarwandakazi wabiyambaza ngo muryamane ariko sabo kubaka.
Imbano niyo uvuze.
Comments are closed.