Nyuma y’iminsi 20 ari mu Rwanda, Byumvuhore yasubiye mu Bubiligi
Byumvuhore Jean Baptiste ni umuhanzi wagaragarijwe urukundo n’abanyarwanda benshi mu gihe kingana n’iminsi 20 yari amaze mu Rwanda mu bitaramo byiswe ‘Umuntu ni nk’undi’ by’umuhanzi Ruremire Focus yakoreye mu Ntara zimwe na zimwe z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2015 ahagana saa tanu z’ijoro ’23:00’ nibwo Byumvuhore yafashe indege imusubiza mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho atuye mu gihe cy’imyaka isaga 18.
Ruremire Focus wari wagize uruhare rwo kuzana Byumvuhore Jean Baptiste mu gitaramo cye, yabwiye Umuseke ko isomo yamukuyeho rizamugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse no muri muzika muri rusange.
Yagize ati “Aho nabereye ni ubwa mbere nabonye umuhanzi uririmba indirimbo zisaga 10 ubona abantu bakimufitiye inyota yo gukomeza kumutega amatwi kubera kubera indirimbo ze uburyo zikunzwe.
Isomo namukuyeho mu gihe cyose tumaranye, yambwiye ko ngomba kwicisha bugufi no gufata ibintu mu buryo bworoshye. Anambwira ko burya abantu iyo bagufotora bakakuvuga uhita wumva ko uri igihangange.
Nyamara iyo ushimadutse ukumva ko wamaze kuba rurangirana iyo utakiri kuri rwa rwego nta n’umwe ushobora guhamagara ngo anakwitabe. Yakomeje ambwira ko nk’abahanzi dukwiye kwita ku bihangano by’umuco aho gushaka kureba iby’amahanga yakoze”.
Mu bitaramo bisaga 4 Byumvuhore na Cecile Kayirebwa bakoreye mu Rwanda, harimo igitaramo yakoreye Serena Hotel, Petit Stade i Remera, mu Mujyi wa Musanze ndetse no mu Mujyi wa Rubavu.
Zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Byumvuhore zakunzwe cyane n’abanyarwanda batari bake harimo, Usize nkuru ki? Kabe gakeya, Umbabarire Mawe, Ninde wabimenya, Ndagiye, ndetse n’izindi nyinshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
30 Comments
Uyu mugabo ni vrai Artiste na mwitegereje rimwe arimo aturirimbira muri Belgique – Charleroi ahantu yarafite aka business vraiment n’umuhanzi kandi azi kubana peeee
Courage Art. Byumvuhore bigukundiye wadukorera izindi ndirimbo dore abana hano byarabashobeye na Fiamond arababwira ntibumve.
Jye mbona uyu mugabo ntacyo aririmba kidasanzwe nuko mukunda abavuye i buraya. Umuse arushiki Christopher koko? ? Wenda nuko ari umusaza ariko ubundi nawe umubajije sinziko yakubwira ko arusha na King Jemus rwose.
Jye mbona ari ikibazo cy’igihe, ntitugakabye.ubundi kandi biterwa nuko igitaramo cyateguwe.
Agire urugendo rwiza yarakoze gutaramira kw’ivuko.
yegoko @Jacques ntacyo aririmba?isuzume
Ngo nde Jacques weee!!!uwambwira imyaka ufite rwose nibwo twabasha kuvugana.
naho ubundi amartangamutima yawe akunda abaririmbyi pas abahanzi.
Jacques, uwanga urukwavu yemera basi ko ruzi kwiruka… ubwo uratinyuka ngo ntakintu gihambaye aririmba?? Mfite imyaka mike pe, yewe nanavutse ibihe bya byumvuhore byararangiye… Ariko being honest, ibintu uvuze birantangaje. Christopher is my colleague. Ariko rirya joro rya Serena, even Christopher himself avugako yababajwe no kutahagera. So cira birarura… Byumvuhore n’abavutse yaragiye mumahanga bemera ibihangano bye!
umva mwana muto,ntukagereranye umuhanzi n’abaririmbyi.Byumvuhore na kera ntiyiburiraga kandi azi professionalism,ntugire ngo uzamubona muri Guma-Guma kuko ntasamara.
Ngo King Jemus?????? Uwo muririmbyi ko ntawe tuzi m’uRwanda. Yewe comments zawe ziragaragaza uwo uriwe pe! Upinga BYUMVUHORE ute wowe? Ndumiwe pe!
Ariko Jacques? Waretse amarangamutima koko nawe urabizi ko ntaho ahuriye na King James rwose bariya birirwa bashishura nibo ugereranya n’umukambwe uriirimba umwimerere?
Jacques,niyo waba wanga urunuka urukwavu biragoye guhakana ko ruzi kwiruka.
Byumvuhore biragaragara ko hari bamwe muri abo bahanzi wogeza nabo ubwabo bamubonamo mukuru wabo ufite byinshi yabigisha muri mizika.
Kwangana mujye mubigumana mu mitima yanyu.
@ Patrick, yves, la vérité
Umva bavandimwe tudalabije, kuri iyi si aho arihohose umuhanzi mumupimira ku bihembo amaze kwegukana mugihe amaze mubuhanzi.
Byumvuhore amaze plus de 30ans mu buhanzi, nikihe gihembo yegukanye haba mbere y’intambara na nyuma yayo??
Amaze gusohora albums zingahe?
Ariko King jemusi amaze kwegukana ibikombe birenze 4, harimo na Gumaguma ya 20000000frw. Zeba contrats afite hirya no hino..
Tujye tureka gukabya no kugereranya abantu batari ku rwego rumwe kabisa!!
@ Sebasajya
Uri Sebasajya koko!! Urwangano urubonye ute ko utanzi nkaba ntakuzi??
Harya ubwo bibaye umuco, ko udakunze ibyo mukunze aba ari umwanzi pe!!!!
Ntabwo nahakanye ko Byumvuhore wawe atari umuhanzi unyumve neza, navuze ko ntacyo arusha King james kandi c’est mon droit.
Ndetse duhaye na Christopher igihe rwose btaho bazahurira.Ibyo bikubangamiyeho iki kuburyo wanshinja urwango?
Ubwibone nkubwo nta ntebe bufite i rwanda wa mugabo we cisha make.
Gira amahoro.
@ Jacques,urababaje gusa nta kindi navuga gusa ukeneye amasengesho kuko nta bwenge ugira uri idebe nta kindi nakubwira
Mubwire ako kana kajye kagereranya K. James na Christopher nyine, ariko ntikakagereranye Byumvuhore n’utwo twana tundi… kirazira, kikaziririzwa..! Cyangwa Rucagu azakajyane mu itorero abanze akigishe kirazira! Ya babababa….!
@ JACQUES : tuganire two kwihuta uraza gusobanukirwa…, ibihe biga ibindi niko bavuga none kera kubwa ba Byumvuhore ibyo bihembo ubona Kibg James arimo ahabwa ubu ntabyo bahataniraga baracurangaga kubwi raha no kubikunda gusa icyo gihe bakoraga mu nganzo bakanezerwa bakazeza abana nta butunzi babitezemo nu kurikirana uzabyumva.
Kubu generation zacu nkajye ndumu 1982 twakanuye amaso turashaka cash hasi hejuru hamwe byabaye competion mu milimo yose ndetse hari nubwo hazamo corruption mubyo dukora Bralirwa ni zindi company nazo zikeneye gucuruza zihimba nkizo za PGGS ngo zunguke zigaresha ba King James nabo bagakura udufaranga gurto gutyoooo
Byumvikane neza rero impamvu King James arisha ibihembo Art. Byumvuhore ikindi nojyera ho ni kibazo cya mateka ya muntu yihariye nka Art. Byumvuhore kuva genocide irangiye yahisemo gutura Belgique ntakiri mu ruhando rwa music yino ndabivuga mbizi kuko iyi jyeze Bxl ndamubona nka Charleroi yaducurangiye kenshi aza kubireka.
Niyo mpamvu muvandi…
@ Muntarwanda
Yego ndakumva Muntarwanda we!! ahubwo nkunda rwose arguments zawe ko uzitanga witonze kandi udatukana nkabo ba SEBASAJYA.
Byumvuhore rwose ndamwemera ni umuhanzi pe!! ariko n’abandi rero barakora.
Ikindi uzarebe neza ushobora kuba utarabimenye ariko amarushanwa na kera yabagaho ibihembo bigatangwa nuko wenda bitarimo cash nyinshi nkubu, ariko nakubwirako hari ibigo byabikoreshaga.
Urugero ni nka ORTPN,Droit de l’homme, OCIR nibindi..
Abahanzi bakunze kubona ibikombe nakubwira nka MAsabo Nyangezi, (we ari Belgique nushaka uzamubaze), ba Kagambage, Karemera, n’abandi
@ Billionaire,
Igitekerezo cyawe sinumvise icyo ushaka kuvuga,wasubiramo gato? Ishobora kuba wibeshye kuko sujet tuvugaho ntaho igaragara.
Naho mukanya
@ Jacques,
Ndabona bakumereye nabi wangu.
Ngye ikyo mbona nuko Byunvuhore imanvu bamukunda nuko kyera hari abahanzi bake bashoboka kandi bakaririmba ibintu bibaho (histoire vrai) niyo manvu abakera bamukunda (kandi ni droit zabo) niba rero nabikigihe nabo bikundira Christopher, King James,… nabandi nabo ni droit zabo. Ni guerre de generation.
Icyo Abanyarwanda bakundira Byumvuhora suko ari umuririmbyi, ahubwo nuko ari umuhanzi kandi ibyo bintu biratandukanye. Abagereranya rero King James na Byumvuhore ntaho babihera kuko umwe n’umuririmbyi undi akaba umuhanzi. Iyo uvuze Byumvuhore, umugereranya na Rugamba, Impala, Mwitenawe, kuko ibihangano byabo byari bifite message clair kandi y’igihe cyose. Iyo uvuze King James, wakumva ijwi n’umuziki ugaceza, ariko message ukura mubihangano bye ni zwazwa gusa, ntakintu ubona wasigarana ngo ukibwire utarayumvishe, ninayo mpamvu iyo ahagaritse kuririmba ntanumwibuka, nyamara Byumvuhore n’abazavuka bazamenya message yatanze mubihangano bye nkuko tukizirikana Rugamba atagihari, Impala, n’abandi nka Bizimana Loti, Ntawe rero ukwiye kugereranya abantu batari murwego rumwe. Ikindi indirimbo nziza abantu bifuza kusubiramo banyirazo batagihari ( Mama Munyana,…) Nicyo kikwereka igihangano gitanga message ihoraho.
Thanks @ Tuza ukoze analyse nziza cyane.
Mujye mwubaha umuhanzi ukundwa na Generation ye nizikurikiyeho zikaza zimwwemera bya yose!
Byumvuhore arakunzwe pee!
Nutanywa amata ntiyahakana ko Yeraaa
Ahahah!! Nababwira iki sha!!!
Muve mu paka zidashira ahubwo musubize amaso inyuma murebe ngo ese ibitaramo bya Byumvuhore na Kayirebwa byitabiriwe n’abakuze gusa, video zabyo zirahari. Mutandukanye kandi umuziki wo gusimbuka bikarangirira aho n’umuziki wubaka rubanda. Muzanibaze muti indirimbo za K.James yakoze mbere hari ukizumva byibuze no ku maradiyo ariko uzumve iza ba Byumvuhore uko ziba zisabwa.
Uwo Jacqueq nawe arabibona sha buriya aragira ngo arebe ibigambo duhuragura muri comments zacu, wabona ari no kwikorera ubushakashatsi tutabizi. Agire ibihe byiza.
Message urashaka kuvuga ko mu ndirimbo za King james ntayirimo?? quand même!
Uzumve indirimbo Pala pala, cg umuriro watse umbwireko byumvuhore yakora indirimbo nkaziriya!! nta message wumvamo se? reba noneho iriya yitwa ” Ganyobwe” aherutse gushyira hanze.
Impamvu impamvu kiriya gitaramo cyitabiriwe ntayindi nuko abahanzi bari bavuye hanze.
Naho kuvuga message mu ndirimbo bwo, mbona bariya ba byumvuhore na kayirebwa muvuga ntanuwajya imbere ya RIDERMAN cg dutanze amanota tutabogamye.
Riderman, king james, nabandi nkabo nabahimbyi man naho uriya numusaza wumuhanzi, rwose ntuzongere kugereranya inka n’inkwavu
nababajwe no kutacyijyamo gusa nzineza ko ari icyitegererezo muri bose
njye nziko ntamuhanzi wumuhanga dusigaranye murwanda nka byumvuhore!!
JACQUES Pala Pala;umuriro watse Ganyobwe .izo ni copys ntabwo arizo ahanga ,uri kumva neza ? Reka nkubwije ukuri ndi muto ariko sishobora kugura CD nz’inzirwabahanzi nyarwanda bubu binzunguruka ngo bararirimba ! Ntunze Indirimbo z’abahanzi bo hambere nk’izaba BYUMVUHORE ; KAMALIZA KAYIREBWA MIYANGO ; RUGAMBA n’abandi benshi
Byumvuhore ni umuhanga,umuhanzi,umuhanuzi ,umucuranzi ndetse n’umunyarwanda w’ukuri
ariko uzi indirimbo ze ko zuzuzanya.
urugero: Facture 1-Facture 2
Umurage 1-Umurage 2
ibi bikwereka ubuhanga bwe n’uburyo akurikirana ubutumwa bwe,akamenya kubukorera update ndetse akanibutsa neza icyo yashakagaga kuvuga.n’aho izo pala pala zizahora zipalapala nyine.
@ TUZA : birakemutse uduhaye umwanzuro ubisobanura 100% turagushimiye.
Comments are closed.