Jules Sentore nawe yabyaye umwana w’umukobwa
Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2015 rishyira 18 Mutarama 2015 Jules Sentore na Nyampinga Innocente bibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro bikuru bya Police ku Kacyiru. Sentore aje ku rutonde rw’abandi bahanzi mu Rwanda bafite abana.
Sentore umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga mu kuririmba by’umwimerere ‘live’ mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 yari yitabiriye ku nshuro ye ya mbere, byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo na Teta Diana, ku mpande zombi bagiye babihakana.
Mu minsi ishize nibwo havuzwe amakuru ko Bruce Melodie ukora injyana ya R&B we n’umukobwa bakundana baba bitegura kubyara. Kimwe n’umuhanzi Alpha Rwirangira bivugwa ko umukunzi we nawe yaba atwite inda nkuru.
Sentore mu ijwi rituje yemereye Umuseke amakuru y’uko umukobwa yateye inda yibarutse umwana w’umukobwa kandi yishimiye uwo mwana.
Ati “Yeah nibyo koko ayo makuru niyo, ntabwo nashobora kwihakana umwana wanjye mu makosa yose nshobora gukora. Kuko banavuga ko umwana ari umugisha”.
Sentore yavuze ko kugeza ubu batarita izina uyu mwana wabo avuga ko afata nk’impano Imana imuhaye muri uyu mwaka wa 2015.
Abahanzi bamwe mu Rwanda bakunze kubyara mbere y’uko bashinga ingo byemewe ariko bakanakunda guhakana ko babyaye. Sentore we avuga ko bidakwiye kwihakana umwana wabyaye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
14 Comments
Basi amurongoreiyi mfira rwose atayicira ejo hazaza hayo.., nina keza ntacyo kabaye iba bakennye ubutunzi buzaza bucye bucye iyo mukundanye Imana ibaha umugisha.
Ni mwiza kuba mwiza inyuma niba ni mbere ariko asa=uburere naho ubwiza bwinyuma ni virtual.Mu bikomeye buza nkubwa 3 cg4.iyo witwaye nabi ntanicyo bukumarira, atari gukurura abatagushaka,inkurikizi :witwa malaya,inda bakagutera, niba na SIDA itinjiriyemwo kdi nabahungu niko bisigaye bimeze nubwo badatwara amada,ariko isi yarivanze pe.Abamenye Imana bayisabe Ibarinde irari ry´umubili kuko umuntu ku giti cye NTABWO yabishobora!!
@ YUKURI ; ha ha ha uransekeje kabisa.., menya umaze kubona ibibi bitari bikeya,
Urumvaaa iyo nkibona umwana nkuyu sinamushyira muri angle negatif keretse iyo ibikorwa bye bihamxishyiriye.
Sooo ndacyavuga nti ni keza rwose…, ibisigaye iba uyu musore wacu nawe ari umugabo no mubikorwa akaba nta mico mibi ibarizwa ku mukobwa wavu rwose nakomeza kumusaba nti mushakane muheke mworore mutunge muzikana Uwiteka.
yooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo
brother muronkwe rata umwana ni umugisha kandi n’ubwo abantu bavuga icyo bashatse icyo aricyo cyose bamenye ko uwo mwana Imana iba imuzi ndetse yemeye ko avuka kuri mwe mwembi;
mugwize kandi mugubwe neza
tuzaguhemba unezerwe.
Niyonkwe kdi abaye intwari kwemera uwo mwana.
yeahhh,nibyiza rwose kutihakana umwana wawe !so nimwokwe
murabanu babagaboooooooooooooo
mbega
“murabanu” ndabona Muzirankoni atangiye ya myandikire y’Ikinyarwanda itegeko ritarashyirwa mu bikorwa tu! lol
Usibye na SENTORE nanjye aya mataye yancumuza, gusa cya SENTORE nabonaga gisobanutse none ntigikoresha agakingirizo!!!!
Aka kana ni keza rwose abe umugabo ntagapfushe ubusa.
Niba adahagaze neza turamufasha amurongore rwose ubukwe nti buhenda cyane kandi butera umugisha.
Arikose ni ngombwa ko umukobwa nku uyu abyarira murugo ngo nuko abyaranye nu umu star?? Mwakwiyubahishije koko mukazajya mubanza mugasabwa mugashyingirwa mugahesha imiryango icyubahiro nagaciro?! Harya ngo uri nyampinga? Ubwose ibi nibyo utoza abandi bana babakobwa wakagombye kubera ikitegererezo koko.
jule noneho teta bamushinjaga birakemutse noneho niyonkwe rwoc gsa mushyire mumagwo hakiri kare
mureke ntimugasoutene ibisutamye,
ngo numugabo ntiyihakanye umwana….sinamwihakana umwana n’umugisha….hein!
harimo tena.
ihane muri mucyaha cy’ubusambanyi( nyampinga????umustar munyarwanda????)
muratwicirumuco, muri mubusambanyi ni mwihane niba muzanashakana icyo cyago ntikizabe karande mu foyer yanyu. ihane!!!!
aca busambanyi bwafashe izina rindi ngo “bari mu rukundo.
ntibavuga bavuga
Comments are closed.